Digiqole ad

Vitalo’o yakoze amateka yegukana CECAFA Kagame cup

Sudan – Ikipe ya Vitalo’o yashimishije Abarundi kuri uyu munsi ubwo yatsindaga APR FC 2 – 0 ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup, kuri uyu wa mbere Nyakanga 2013 ubwo kandi Uburundi bwari mu birori bikomeye byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge bw’igihugu cyabo.

Vitalo'o mu byishimo n'igikombe cya CECAFA
Vitalo’o mu byishimo n’igikombe cya CECAFA

Aya makipe yaherukaga guhura mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka i Kigali Vitalo’o igatsinda APR 2 – 1, mu mukino wa none nabwo ikipe ya Vitalo’o yagaragaje umukino mwiza kurusha APR FC. Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri nibwo Vitalo’o, yasezereye Rayon Sports muri 1/2, yahinduye ibintu ku munota wa 63 Celestin Harorimana watsinze igitego kimwe cyasezereye Rayon, ashyizemo igitego cya mbere n’umutwe.

Nyuma y’iminota ibiri gusa, kuri koruneri (corner) Christian Mbirizi nawe yatsinze igitego gisa nk’icya mbere nacyo cyari kivuye kuri corner kigatsindishwa umutwe.

Vitalo’o ninayo yakokomeje kuyobora umukino irasatira ibona n’uburyo kurusha bigaragara APR FC.

Uyu mukino warangiye Vitalo’o yegukanye igikombe n’ibahasha y’ibihumbi 30$ naho APR FC ibona umwanya wa kabiri n’ibahasha y’ibihumbi 20$.

Mu mukino wari wabanje wo guhatanira umwanya wa gatatu, Mereikh El Fasher yatsinze Rayon Sports  igitego kimwe ku busa maze iyi kipe yo muri Sudani aba ariyo yegukana umwanya wa gatatu.

Vitalo’o ni ubwa mbere itwaye igikombe cya CECAFA Kagame cup, naho  APR yo ni ku nshuro ya kane itsindiwe ku mukino wa nyuma.

Mu mateka y’iri rushanwa ni ubwa mbere iki gikombe gitashye i Burundi, bwari ubwa kabiri ikipe y’i Burundi igera ku mukino wa nyuma (byakozwe mbere na Prince Louis mu 2002 itsindwa na Simba yo muri Tanzania).

Iri rushanwa  buri mwaka rishyirwamo ibihumbi 60$ na Perezida Paul Kagame kugirango rigende neza

Nsengiyumva JD Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Bivuzeko rayon nako itari yagize abarundi baricaye barategura.ahubwo babitege no mubindi bikombe.

  • Uyu munyamakuru niba yarize sentiments agaragaza azikuyehe he ???

  • Amakipe y’u Rwanda ntako atagize kuko nta Rayon yatumiwe itunguye bamwe mu bakinnyi bibereye mu biruhuko ikaba igeze mu makipe ane ni yo gushimirwa. APR nayo mu myaka ibiri iri imbere iraba ari ikipe nziza rwose. Ikibazo ni gute abarundi badutsinze ibitego bitatu by’imitwe gusa???

  • Umwe mu miti ku makipe yo mu Rwanda.Iya bishobora,yazana Kanyankore Yaounde akayibera umutoza. njye nsinshidikanya ko aho Vital’o igeze abifitemo uruhare rukomeye.Birazwi ko nta buryo amakipe yo mu burundi agira,ariko kubera ubunararibonye bwa Yaounde(yakinnye umupira,yiga sport muri university,amaze imyaka myinshi atoza),Vital’o yabaye igihangange mu karere. Dukwiye kureka abanyamahanga,ba kure,tukishakamo ibisubizo.

  • Abarundi mubisanzwe bazi umupira kubona ikipe imwe isezerera amakipe 2 yomigihugu kimwe namwe murabona ko umupira wo m’Urwanda ukiri hasi abarundi baduhaye badukubitiye mwigunira>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>

  • umugwi uhagarariye uburundi wakoze icyo twita gukubitira mwigunira

  • Amakipe yacu yakinnye rwose!niki wabanenga kutazana igikombe?bibaho umutoza nagaruke kuri dèmarcage ibindi bizaza

  • Ese muri 2004 CECAFA yabereye muri Ethiopie ko ikipe y’igihugu y’U Burundi yatsinze amavubi 3-1 ikanakina umukino wa nyuma na Ethiopie abanyumakuru bacu bayisuzugura ngo iri gutungurana ntabwo ari ugutsinda uwo munyamakuru ashingira he abeshya ngo ni Prince Louis yonyine yageze ku mukino wa nyuma ikina na SIMBA.Uwo nguwo ubaseka ngo nta buryo bafite nabo bamugaragariza ko uburyo batarimo ubushobozi n’ubushake nta musaruro butanga.

  • bigenze batsinda ndavuga abarundi iyo uyu mukino ujya ku ya 4 cyari gutaha mu rwatubyaye

  • Pole kabisa APR fans bibaho gusa ejo mugitondo hari Radio yari yavuze ngo abakinnyi ba RAYON na APR bo bagize F Play ngo barashyigikiranye iby’ubukeba babishyize kuruhande barifuza ko igikombe gitaha i Rwanda umunyamakur asaba ko natwe abafana twabigenza dutyo tukirengagiza iby’ubukeba ariko ejo nari ndi kurebera umupira kwa Johnkicukiro aba fans ba APR baserereje aba Rayon kuva umupira utangiye kugera urangiye narababwiye nti sibyiza guseka mugenzi wawe kandi nawe ufite urubanza uwo munsi none byaje kurangira nabo bababaye gusa njye sinishimiye ko APR yatsinzwe nta nubwo bimbabaje ahubwo mbabajwe nuko i gikosi kitaje mu Rwanda,ntacyo buriya umwaka utaha Rayon irabikora

    • Njye ndibariza, numva bavuga ngo Rayon na Atraco bakuye igikombe hanze nuko mukigira amateka kiruta 03 bya CECAFA APR ifite nkeneye kumenya niba ikivuye hanze atari Kagame cup!cyangwa giherekezwa n’amadorari arenze 30? Ngo ni Star a domicile bazakomeza bavugire kuri kiriya baheruka mu 1998, sinanga Rayon nanga ibigambo byabafana bayo bidafite bearing,batsinda batarakina nzareba noneho barasohotse tuzareba aho bazagera.

      • REKA NGUSUBIZE WOWE WIYISE kim kim KUGIKURA HANZE BIVUGA KO NTA INFLUANCE Y’IGIHUGU CYAWE ALIKO KUGIKURA MU GIHUGU CYAWE BISHOBORA KUBA ARI INFLUUENCE KUKO SINUMVA UKUNTU YASTINDIRA IWE UKAVUGA KO AZI RUHAGO KANDI ASHOBORA GUFATA BA BANTU BOSE(ABASIFUZI,ABATOZA,ABAKINNYI N’ABAKOMISERI)AKABERAKA INZIRA AKENEYEMO INSINZI YABURA BAGASHAKA UKUNDI BABIGENZA. ESE URUMVA KUGIKURA IWAWE BIGUHA AMAHIRWE! YO KUVUGA KO KARERE UHAZI RUHAGO KANDI UWAG– USEZEREYE MWAHURIYE KURI STADE MWESE MWASURAGA AHUBWO NYINE URASHAKA KUTUMENERA AMABANGA YA SHAMPIYONA YACU. ALIKO GENDA BUCYE ANALYSE NYINSHI, GUSABA INAMA MBERE YO KUVUGA, TWE NO KUBANGAMA CYANE NI BA DUSHAKA KO RUHAGO YACU ITERIMBERE BURI WESE AGIRA IYO AFANA.

  • Njye ndabaza uwanditse iyi nkuru, Editor w’iyi website. Kuki utashatse ifoto nyayo ijyanye n’uwo mukino ugashyiraho iyi yo kuri Stade Amahoro as if ariho umukino wabereye?

  • Amakipe yari muri CECAFA KAGAME CUP nta ko atagize ni amahirwe make bigiriye. Ntimuyace intege ahubwo akwiye gushimwa yakoze ibyo yagombaga gukora. Ubutaha bazikosora ku byo babonye andi makipe yabarushijeho. Nk’abafana rero ndabasaba ko umunsi bageze ku kubuga cy’indege i Kanombe mwajya kubakira nk’amakipe yari yaraserukiye igihugu.

    • NABA NAWE UTANDUKANYE N’UWIYISE KIM KIM BYIBURA WOWE URUBAKA RUHAGO REKA DUSHIKISHE ICYATEZA RUHAGO HABA HANZE Y’IGIHUGU NDETSE N’IMBERE MU GIHUGU KUKO BIZATUMA RUHAGO YACU IDUHA ISHEMA.NATWE TUYIHE UMWANYA KURUTA UWO HANZE

  • KANYANKORE YEREKANYE KO ARI UMUTOZA. NTA MUHANUZI IWABO NONE YIRUKANYWE MURI RAYON BAMWITA NGO NI UMURUNDI AJE KUBASENYERA TEAM NONE ARABERETSE KO NTA MUTOZA BAFITE.NAGARUKE MU RWANDA BAMUHE ICYUBAHIRO CYE MURAKOZE.

  • kuva kera abarundi baturushaga umupira. kandi nti twibagirwe yuko abakinyi babanyarwanda nabandi ba karahanyuze mumakipe yacu baturukaga mu Burundi

  • abarundi barabikwiriye bakinira ishyaka ry’Igihugu cyabo ntabwo bakinira amafaranga ni ibintu 2 bitandukanye APR izira akajagari ni impinduka za buri kanya

  • Congs kuri Rayon na APR, bitwaye neza rwose,barashyigikirana, hasigaye uruhare rw’abafana bakumva ko amakipe ari ayabo yose bakirinda ubukeba mu mahanga, itangazamakuru naryo rigashyigikira amakipe y’iwabo bakava mu makipe y’amahanga ibindi byose bizagerwaho

  • iyo haba young African na tusker na st georges n ;aya ntituba tuyavuga. Twaguye munsi y ‘urugo twicecekere niko tureshya

  • mwa bantu mwe abarundi bafite umwana bita christian mbirizi,capitaine wayo gilbert kaze umuzamu,celestin njye nashimira abarundi umwanya bafashe wo gutegura bikaba bitangiye gutanga umusaruro reba nawe abarundi bari ku isoko muri iyi minsi hafi muri africa yose,nigeria,congo braza, rayon na’handi gusa kanyankore niyo bamuzana ariko hari politique idahamye ya sport ntacyo byatanga kandi rwose abanyarwanda bakunda umupira ariko byaranze gusa inzego za sport mu rwanda zihinduke zijyemo ababishoboye banabyize banabikoze ingero zirahari abanyarwanda batozwe umupira hafi mu makipe yose nta kuvuga ngo ni muri apr na police na za musanze ,amagaju,n’andi uzarebe mu burundi nta munyamahanga ukinayo bose ni abarundi urebe aho ruhago yabo igeze murakoze

  • no coment

Comments are closed.

en_USEnglish