Digiqole ad

Abarundi turi abavandimwe kuruta guturana-Perezida Kagame

Ejo kuwa mbere tariki ya mbere Nyakanga,  ubwo Perezida Kagame yitabiraga umuhango wo kwizihiza imyaka 51 igihugu cy’Uburundi kigobotoye ubuyobozi bwa gikoroni bw’Ababiligi, yavuze ko Abarundi n’Abanyarwanda ari abavandimwe kuruta uko baba abaturanyi ndetse ashimangira ko ububano wabo ntakizigera kiwuhungabanya.

Perezida Kagame ageza ijambo ku mbaga y'abarundi yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w'ubwigenge
Perezida Kagame ageza ijambo ku mbaga y’abarundi yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge

Uyu muhango umuhango wari wanitabiriwe n’imbaga y’Abarundi n’abandi bayobozi mu nzego zo hejuru z’ibihugu bitandukanye bya Afurika barimo na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Perezida Paul Kagame, ijambo rya Perezida w’Uburundi Pierre Nkurunziza yibanze cyane ku gukangurira Abarundi kugira ubumwe.

Yagize ati “Twaremewe kubana mu bumwe kandi tugomba gukorera hamwe dutegurira abazadukurikira ejo hazaza heza.”

Naho Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku barundi bari bitabiriye uyu muhango yagarutse cyane ku mubano wa hafi wamye uranga u Rwanda n’u Burundi.

Yagize ati “Turenze kuba abaturanyi, turi abavandimwe nka basaza na bashiki kandi tuzakomeza gukorera hamwe no gufatikanya tujya mbere.”

U Rwanda n’u Burundi byabonye ubwigenge tariki ya mbere Nyakanga 1962, imyaka 51 irashize bavuye mu maboko y’ababiligi bari baratangiye gukoroniza ibi bihugu byombi nyuma y’uko Ubudage bwabanje kubikoronizaga butsinzwe mu ntambara ya mbere y’isi.

 

Perezida Kagame agera ku kibuga cy'indege cy'i Bujumbura
Perezida Kagame agera ku kibuga cy’indege cy’i Bujumbura

0 Comment

  • Turasaba Nkurunziza ko yakwirinda kuzagwa mumutego wo kwa Gikwete

  • Aliko ubu mubona ibyo Paul wacu akora ari byo?Nonese u Rwanda n’u Burundi ntibyaboneye ubwigenge rimwe? aliko aho kwizihiza ubwacu ahubwo agiye kubahiliza ubw’abandi! Nibayemera iy’i Burundi yagombye kubanza iyacu.

    • Nubwambere se abanyarwanda twangirwa kwizihiza uwo munsi? le 5 Juillet then le 4Juillet.Tugomba kubyemera, icyo gihe haricyo twigeze tuvuga?

      • Byari bimaze iki se kwizihiza ubwigenge utarigenga?! ikindi kandi: KWIBOHORA nibyo bitugeza mu KWIGENGA, kandi koko iyo twijihije kwibora kw’abanyarwanda niho duterwa ishema ko twigenga! NTA NAHAMWE U RDA RUVUGA KO RWAKUYEHO UMUNSI W’UBWIGENGE!Gukora iminsi mikuru ngo ni uko abarundi duhuje itariki yo kwigenga mu mateka ntacyo bivuze.

    • Ariko nkamwe nabonye mwavuye hasi muburanira ubwigenge ni hatari, ese iyo tuza kubona ubwigenge kweri twari kuba twaramaze imyaka irenga mirongwitatu hanze? Cg hari kubaho ibyabaye 1994? Ntabwigenge twagize ahubwo twarabusabye buduhindukira ikibazo kivamo ibi byose byabaye, nyuma turibohora ubu nibwo twagashishikariye kwigenga tukunga ubumwe naho ibyo kuburana ngo Peresida yagiye kwizihiza ubwigenge bwa Barundi, Igihugu n’amateka yacyo twe turabihuza kuko n’amateka yacyo tugomba kubikorera hamwe tureba icyo ubwigenge bwatumariye na none tukareba impamvu yatumye habaho intambara yo kwibohora nyuma gato tumaze kubona ubwo wita ubwigenge. Thx. Ariko sinakubuza gutekereza ukwo ubyumva, ariko nkanjye mumyumvire yanjye nubwo naburara I’m Rwandan wibohoye ibindi pole pole ndiyo mwendo, nshobora kujya hariya nkahamya icyo ndicyo mugihe cyera niyitaga umunyamahanga numva ntewe nisoni zo kuba umunyarwanda naho ubu njya hanze ukabona mfite agaciro, hari abifuza kuba umunyarwanda mugihe wowe ukiyita ukwo ushatse.

  • Ariko Destiny nikintu cyo kubaha cyane. Ndareba ukuntu colonel Willy Rwagasana twabyirukanye twese turi abana b’impunzi I Bujumbura tudafite n’uburenganzira bwo kwegera abategetsi b’uburundi none ubu akaba asubiye I Burundi ari chief escort wa nyakubahwa Prez Kagame akandagira kuri tapis rouge atibazaga ko azapfa ayegereye. HASINGIZWE IMANA IHORAHO!!

  • Wowe Muhizi Rudoviko,ubona ibyowanditse bifite ireme?ngo ntazagwe mumutego wa Kikwete? Ese kuvugisha ukuli numutego?Eseye kuki utaka imbunda kagame ngo ujye kurwanya FDRL?Noneho ngo uyitsinde ihanagulike,nubona idahanagulitse uzicarana nayotu.Na Habyalimana yashatse kwanga kumvikana nabali biyise inkotanyi aliko yagezaho aremera.Aliko muhizi,uyo uryamye wumva ufite umutekano ukwiye mugihe benewanyu bali Hanze?kuki ibyo wanga wifuza ko bijya kubandi?Umenyeko na Amelika ilimumishyirano na Alikayida.kandi uzi nukuntu bayisherereje cyane. Kandakubwira ko ejo niwowe uzabanza guhunga vubaha,ujyenda ubeshya ngo balibakwishe.jya wicecekera,nabandi barabantu.

    • Ariko wibuke ko izo nkotanyi uvuga zari zarasabye gutaha kuva kera, Habyarimana akazangira nuko zihitamwo kujya mu mirwano ari nayo yajemwo imishikirano. Naho abo bavandimwe bari muri congo ntawigeze ababuza gutaha ahubwo barabikangurirwa!

  • Hassan wowe, Paul wacu azi ibyo arimo gukora kuko iyo urebye neza usanga uRwanda ntabwigenge rwari rufite mbere ya 1994. Ariko nawe mbwira ukuntu waba wigenga warangiza ukitabaza abafransa ngo baze kurinda umujyi wa Kigali muri 1990 kubera ko inkotanyi zateye mu majyaruguru y’igihugu? Ubwo se wumva uRwanda rwari rufite ubwigenge? Mujye mureka guhopagura. Long live liberation of Rwanda on July 4th 1994. Aluta Continua!!

    • Wowe wiyise Mucocori.
      Wemera ko bavuga Repubulika y’u Rwanda cyangwa?
      Hanyuma se muri 1994 ntabwo ambassade zari ziriho ndetse zubatse? abaje ntabwo bahise binjira muribyo byose?

      • Ubwo se umushubijiki? ba open Republika se niki? Mucocori aravuga ukuri, haraho nasomye bamwe bishimira ngo Obama yagiye Tanzania ndetse na George Bush muri macye hari abanyarwanda bagikeneye kugenda mukwahwa kw’abazungu, kandi mukuri ababakurikiye twabonye aho byabagejeje nabakubwira bamwe barimo: Mobutu Sese Seko, Savimbi, Habyarimana,ubwo mvuze bacye bari hafi hari n’abandi benshi, aho kugira ubemere ejo baguhike cg bakwice nabaho ntabemera naho icyo yise urwango twe ntarwo dukeneye uzashaka ko tubana mumahoro tuzabana! Ariko uzashaka kudukanga we are not ready tuzamwigisha amateka. Ikindi twiheshe agaciro naho bakomayombi courage.

  • Munjye muvuga amagambo yubaka urwanda nabanyarwanda ndumva ntakuntu umuntu yakwishiramwo politiki kandi ntaho
    yayikinye ntanuwo mumuryango we wayikoze munjye mureba ibibareba ariko kandi mwikunjya mukora za Analyse zitagira umutwe nikibuno ,ubwigenge muvuga njye ntabwo nzi kuko umunsi witirirwa ubwigenge niho Abanyarwanda bamwe bahungaga ubwicanyi bakorerwa nabenewabo, kandi na nyakubahwa icyo gihe ari mubambuwe ubwo burenganzi bwo gutura murwamubyaye so wowe nibigambo bitameshe uti twagize ubwigenge N:B icyo mpamya twarabugize ariko bwigice kandi bwagombaga kuba bwuzuye 50%100 siyo twavugiriza impundu hoya ubwigenge bwacu nuko twiteza imbere mubyo dukora byose ,tugateza imbere igihugu cyacu tukibohoza mubukungu naho nubunturacyafitwe nabo bazungu kubera ubukungu baturusha.

  • Wowe Hassan nu Buswayili bwawe,vanaho propaganda….zawe zuzuye Urwango…Urwanda ntamuntu urunenga ibyo Rwagezeho usibye mwe Interahamwe zanga amahoro!!! Ikindi Urwanda Ntirwigeze Rugira ubwigengye Bwabanyarwanda hamwe twese usibye italiki Enye July ejobundi, Kuko Ababilligi Bishe Rudahigwa Baduteza Abavandimwe bacu abatutsi baboneza iyubuhunzi…none ngo kuki tutizihiza ubwigengye kimwe Nuburundi. Wapi Urumusazi hubwo menya ukuri impanvu tutizihiza icyarimwe nuburundi…ariko nizere ko isobanukiwe…Niwowe Mbwira wamuswahili we ufunze mumutwe ngo Ni Hassannyo…Nako Hassan

  • kutemera independance nikibazo no kuyemera nikindi ahubwo impamvu uyemera ayemera niyihe? ese uyanga we niyihe?mwere kwitiranya inkotanyi zihimbaza iya 4/07/2013 kuko zizi impamvu nayo ibyaba mbonyumutwa simbizi ariko abayobozi bajye bubaha inyungu rusange pas partiel nibyo byitwa democratie kandi turimo tuyiharanira mpaka ibonetse nubwo bigoye

  • Ngo America iri mu mishyikirano na Al Queda? Ibyo wabisomye he? America yirirwa irasa Al Queda ikoresheje za drones, nawe ngo bari mu mishikirano! Mujye mureka kuvuga ibyo mutazi. America yifuza ibiganiro n’abatalibani ntabwo ari Al Queda. Kandi nubwo bakora iyo mishyikirano, ningobwa se ko Urwanda rukora nkuko America ikoze?

  • Mucocori ibyo uvuga ni ukuri “You can never change the Destiny”.
    God Bless You

  • ark abakunda fdrl muvuga ubusa itikunda wowe wamukunda sha uravuga utazi ariya mashya hassan umwana wawe ariga ararya akaryama nawe urarezwe uravugishwa gusa umenyeko ibyukeka bitazahira frdl na bandi nka mwe mutsimbaraye ku nyigisho za bene ku bigisha amacakubiri gusa ubwo burozi ntuzabuhe abo wabyaye ubashyiramo ibyobikoma

Comments are closed.

en_USEnglish