Digiqole ad

Dylan na Hannah Fox impanga zavukiye mu bihugu bibiri zujuje umwaka

Hannah Fox na Dylan babanye mu nda imwe nk’impanga mu gihe cy’amezi icyenda, ariko mu kuvuka umwe avukira mu Ubwongereza undi muri Ecosse.

Bakiri impinja baciye agahigo
Bakiri impinja baciye agahigo

Kuri uyu wa 1 Nyakanga 2013 aba bana bizihije isabukuru y’umwaka umwe, bapimwe uturemangingo twabo basanga bavukana bya nyabyo kandi ari impanga koko.

Kuya mbere nyakanga 2012 ubwo hakinwaga umukino wa nyuma w’igikombe cy’uburayi (Euro 2012) hagati ya Italy na Spain, umubyeyi wari ukuriwe witwa Donna Keenan yariho awurebera iwabo ku ivuko i Northumberland mu Ubwongereza.

Yafashwe n’ibise maze abyara umwana wa mbere w’umuhungu aho mu rugo, bahise bafata imodoka bamujyana mu bitaro bimwegereye byo biri muri Ecosse maze amaze kwambuka umupaka nyuma y’amasaha hafi abiri gusa abyara undi mwana w’umukobwa.

Byanditswe ko uyu mwana wa kabiri yavutse nyuma y’isaha imwe n’iminota 39 musaza we w’impanga ye avutse.

Kuri uyu wa mbere Nyakanga 2013 ubwo aba bana b’impanga zavukiye mu bihugu bibiri buzuzaga umwaka umwe nyina avuga ko yishimira iki gitangaza cyabaye cyo kuba abana be bafite ubwenegihugu butandukanye kandi ari impanga.

Impanga na nyina bujuje umwaka
Impanga ubu zujuje umwaka, aha ziri kumwe na nyina

Reuters

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Birashimishije pe.

  • Sha ndishimye cyane nanjye kubwo utu twana twiza dusa dutya, buriya nyine ni ingaruka nziza zo guturira umupaka. Ibi iyaba no mu bihugu byacu byakorwaga wasanga uwavukira nk’i goma ari umuyarwanda yahita yibera umukongomani da!

  • anchwiii.. Mbega abana na maman wabo beza!Imana Ikomeze kubarinda bakure neza.

  • Banyamakuru ndabaramukije.

    Akantu gato nshaka kongera kuri iyi nkuru ni uko Ubwongereza = England na Ecosse = Scotland atari ibihugu bibiri bitandukanye. Nibyo koko cyera muri histor byari ibihugu bihanganye ariko nyuma baje kugirana amasezerano yo kuba igihugu kimwe hiyongereyeho na Wales bibyara United Kingdom (UK)cg Great Britain bivuga ubwongereza bwaguye. Abaturage b’ibyo birwa uko ari 3 rero bakoresha passport imwe kandi bakaba basangiye n’umwamikazi. Niba nibeshye nanjye mwankosora.

  • Mbega byiza weeee!!!! iyo foto ndayikunze cyaneeee!!!!

    Mfite abana babiri beza nkabangaba ariko urukundo rw’abana rwarantwaye peeee!!! mba numva nabyara n’abandi ariko Madam mba mbona we atabishaka.

    Imana ibahe umugisha bana b’Imana na Maman wabo.

  • Mbega ibyiza bitangwa n’Imana koko abana n’umugisha m’umunezero ababyeyi bahabwa. aba bana na nyina ni beza pe

  • Ni byiza

  • Nanjye kuribibyana byiza mbyifurije umugisha namahoro.nanjye ndasaba imana izampe kubyara impanga kukondazikunda nubwo nkiringaragu kandi ibyanabyiza bibyibushe.imana ibyumve kandi izabinkorere.bzzzzzz mwabyanamwe ndabakunda ni tonton wanyu wi kigali bye bye

Comments are closed.

en_USEnglish