VIVA Supermarket i Kigali urugero rwiza rw’abakora 24/24h
Viva Supermarket isoko rishya riherereye mu mujyi wa Kigali i Remera imbere ya Gare ahitwa mu Giporoso, ni hamwe mu hantu hashya h’intangarugero mu gutanga serivisi nziza ku bahagana, by’umwihariko bakakirwa amasaha 24 kuri 24.
Si henshi mu mujyi wa Kigali hari uyu mwihariko wo guha serivisi abakiliya amasaha yose y’umunsi. I Remera nta handi ni muri VIVA Supermarket nkuko byemezwa na Mutwarasibo Philbert.
Iyi Supermarket nshya irimo ibikenerwa byose mu buzima, ibikoresho byo mu rugo kuva ku munyu kugera kuri Television nini za Flat screen na za Frigo.
Hacururizwa ibiribwa byiza birimo inyama, amafi, imboga, amafu, amavuta n’ibindi byose bijyanye n’igikoni.
VIVA Supermarket kandi ifite inzoga z’amoko yose za whisky z’amoko menshi cyane, Vodka, imivinyo y’amoko menshi, imitobe y’amoko atandukanye n’ibindi binyobwa ku giciro cyiza.
Mutwarasibo Philbert uyobora iyi Supermarket ati “ igishya tuzanye ni serivisi nziza ku batugana, kugeza ubu bamaze kuba benshi cyane kuko usibye kuba turi mu marembo ya gare ya Remera, turi no mu marembo y’igihugu kuko uvuye ku kibuga cy’indege nta rindi guriro ryiza nk’iri rihari.
Abatugana tubakira neza cyane, baba abakora nijoro, abanyarwanda n’abanyamahanga bose baba bavuye cyangwa bagiye mu mahanga bose banyura hano kwihahira amasaha ayo ariyo yose.
Amanywa n’ijoro tuba duhari ngo tubakire. Kandi ibiciro byacu buri wese abyibonamo kuko ni ibisanzwe.”
Muri iri guriro rinini nta bikoresho cyangwa ibiribwa bikenerwa n’abanyarwanda utahasanga, riherereye ku nyubako nshya iri imbere ya Gare ya Remera inyuma ya Station Job Petroleum ihari hepfo gato ya Bank ya Kigali.
Ushaka kugura byinshi, guteguza, cyangwa ibindi bisobanuro wahamagara 0788592525 cyangwa 0788572566 bakakugeraho.
Muhagere mwakirwe neza muhahe mudahenzwe kandi igihe icyo aricyo cyose.
Photos/PMuzogeye
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ndabona hasobanutse da!
dushime kandi dushimire abakoze iki gikorwa tunabifuriza umugisha mwinshi
ko mu binyobwa by’amoko yose se ntabonamo Fanta n’umutobe w’ibitoki?? ndabona ibintu bisa nk’amavuta y’ubuto sinzi niba binyobwa ubwo abanyakigali bambwira!!!!
ok ifite brand nziza wenda wasanga koko uko isa arinako imeze. ese buriye ibiciro ntibihanitse ra
NIZERE KO ATARI AMAVAMUHIRA! NAHO UBUNDI NANJYE NKENEYE KA APPAREIL PHOTO KAGEZWEHO NIBA MUDAHENDA NZAZA KUGURA.
IYI NI PUBLICITE UBAKOREYE. NIZERE KO BAKWISHYUYE!
Comments are closed.