Digiqole ad

U Rwanda rwizeye ko DRC izabona amahoro bidatinze

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Madamu Louise Mushikiwabo aratangaza ko bidatinze Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo izabona amahoro arambye, umutekano ndetse n’ ubutwererane mu karere bugasugira.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo

Mushikiwabo yabitangaje ibi mu gihe ateganijwe kuzatanga ikiganiro mu nama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye tariki ya 25 Nyakanga i New York.

Aho azaba asobanura uruhare r’u Rwanda mu kugarura amahoro mu karere ndetse no muri DRC by’umwihariko.

Iyi nama izaba igamije gufatira hamwe ingamba zitandukanye  mu rwego rwo kubaka amahoro arambye ndetse no kurangiza amakimbirane amaze iminsi muri aka karere.

Minisitiri Mushikiwabo akaba yizera ko umutekano uzaboneka biturutse mu biganiro bigenda biba.

Yagize ati“Ibihugu byinshi byakoze ibyo byagombaga gukora, niyo mpamvu natwe tugenda dufata ingamba z’uburyo ibintu byagenda bimera neza

Amasezerano yo kugarura amahoro, umutekano ndetse n’ubutwererane muri DRC no mu karere yashyizweho umukono i Adiss Ababa kuwa 24 Gashyantare n’ibihugu bitandukanye nk’u Rwanda, Angola, Burundi, the Central African Republic, Congo, DRC, South Africa, South Sudan, Uganda, Tanzania and Zambia.

Aya masezerano akaba yari agamije kugarura amahoro mu karere by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo.

Akaba ateganya kurangiza burundu amakimbirane no kurebera hamwe imwe mu mizi y’ubushyamirane, bityo ikabasha kubonerwa umuti urambye.

Ibi bikazagerwaho hahuzwa impande ziba zishyamiranye ndetse zikanumvishwa y’uko arizo za mbere zifite uruhare mu kugarura amahoro.

Uruhare rw’u Rwanda

Newtimes dukesha iyi nkuru ivuga ko u Rwanda ari igihugu gihangayikishijwe cyane n’umutekano wo mu karere.

Rukaba rwakira impunzi ndetse ruka basubiza no mu buzima busanzwe, ndetse rufatanije na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwashyikirije urukiko mpuzamahanga (ICC) Bosco Ntaganda.

U Rwanda kandi rwitabira inama zo gushakira hamwe umuti w’ibibazo bitandukanye bikunda kwibasira aka gace dutuyemo.

Mushikiwabo agura ati“Twifuza ko ibintu byarushaho kuba byiza ariko dufite ikizere gihagije, ikibazo gikomeye n’uruhurirane rw’abashaka inyungu muri DRC ndetse n’ibibazo bituruka ku ngengo z’imari.”

Akomeza avuga ko u Rwanda nk’igihugu cy’ituranyi kigerageza gukora ibishoboka byose ngo kirangize ibibazo byo mu karere.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifite ubushake mu kugarura amahoro mu karere, ngo ni  muri urwo rwego Russ Feingold intumwa yihariye ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iheruka gusura u Rwanda.

Aho yaganiriga na Minisitiri w’ububanyi  n’amahanga bakumvikana ku bufatanye mu rwego  rwo gushakira hamwe umuti ku bibazo  byugarije aka karere.

Mushikiwabo avuga ko u Rwanda ruba ruhangayikishijwe n’ibibera muri Congo cyane ko biterwa n’amateka yabaye mu Rwanda.

N’ubwo byinshi bikorwa ngo amahoro agaruke muri Congo, imvururu zikomeza kwiyongera, aho mu cyumweru gishize rwari rugeretse hagati y’ingabo za Leta ya Congo “FARDC” n’abarwanyi ba M23.

Source :The newtimes.co.rw
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish