Month: <span>July 2013</span>

Gakenke: Impanuka ikomeye yabaye Imana ikinga akaboko

21 -07 – 2013  –  Mu Karere ka Gakenke mu ntara y’Amjyaruguru kuri iki cyumweru habereye impanuka ya Daihatsu yari yikoreye amabuye yagonganye n’imodoka yari ivuye i Musanze imodoka zombi zirangirika ariko ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima. Iyi mpanukayabaye ahagana saa kumi n’ebyiri za nimugoroba iyi Daihatsu yaganaga i Musanze itwaye amabuye yo kubakisha, yashatse […]Irambuye

Kuwa 22 Nyakanga 2013

Abakurambere bishimiraga umuhigo wabo. Iyi ni ifoto yafashwe cyara ubwo bari bamaze kwica inzovu bahigaga. Photo/INMR Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’umuseke.rw yohereze kuri [email protected] UM– USEKE.RWIrambuye

Umuvugizi mushya wa AEBR azanye amatwara mashya

Munyamasoko Gato Corneil wagizwe umuvugizi mushya w’Ishyirahamwe ry’amatorero y’Abatisita mu Rwanda(AEBR), akimara guhabwa ubwo bubasha yavuze ko intumbero afite mu myaka itanu yahawe ari ukuyobora iri torero, gushishikariza abo ayobora gukora igenamigambi rishingiye ku  bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza yabo n’ibindi. Munyamasoko yavuze ko azibanda ku nyigisho zikangurira abo ayobora gukura amaboko mu mifuka bagakora, […]Irambuye

Ivugurura mu gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali, nta mukarasi

Mu kiganiro “Kubaza bitera kumenya” kuri Radio Rwanda cyo kuri iki cyumweru tariki 21 Nyakanga, urwego rw’ubugenzuzi “RURA” n’Umujyi wa Kigali basobanuye imikorere mishya mu gutwara abagenzi benshi mu Mujyi, aho imodoka zidatwara abantu 25 zizahagarikwa naho abakarasi bariraga mu guhamagara abagenzi bo basabwe gushaka indi mirimo. Muri iyi gahunda nta muntu uzongera guhabwa uruhushya […]Irambuye

Umuhanzi Gihana agiye gusohora igitabo gishushanyije kivuga kuri Jenoside

Patrick Gihana umenyerewe mu buhanzi bw’indirimbo arateganya gusohora igitabo gishushanyije(cartoon) gikangarira abana bato kuba Umusemburo w’amahoro kuko ejo hazaza hari mu maboko yabo kinabasobanurira inkomoko ya jenoside kugira ngo batazongera kugwa mumutego nk’urubyiruko rwo hambere ya Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994. Gihana yatangarije Umuseke ko yafashe umwanzuro wo gusohora iki gitabo nyima yo gukora indirimbo […]Irambuye

Ban arasaba u Rwanda ibimenyetso simusiga bishinja MONUSCO

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-Moon arahakana ibirego by’u Rwanda ruvuga ko ibisasu bibiri byatewe ku butaka bwarwo byaturutse ku ngabo z‘umuryango w’abibumbye zishinzwe gucunga amahoro muri Congo (MONUSCO) ariko akavuga ko u Rwanda niba rubihagazeho rwagaragaza ibimenyetso simusiga. Martin Nesirky umuvugizi wa Ban Ki-Moon yabwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza “Reuters” dukesha iyi nkuru ko Ban […]Irambuye

Kuwa 21 Nyakanga 2013

Kaminuza Nkuru y’u Rwanda iraza guhuzwa n’izindi za Leta zo mu gihugu zibe UR (University of Rwanda).  Aha ni ku mashuri ya Kaminuza y’u Rwanda i Ruhande. Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’umuseke.rw yohereze kuri [email protected] UM– USEKE.RWIrambuye

Gicumbi-Korora ingurube, ni ukugira banki mu rugo

Shirimpumu Jean Claude umaze kugera kuri byinshi akesha ubworozi bw’ingurube, arakangurira urubyiruko kuyoboka ubworozi bwa kijyambere bw’ingurube kuko ngo korora ingurube bingana no kugira banki ukuramo amafaranga utavuye mu rugo iwawe. Ubu bworozi bw’ingurube bumaze gukiza Shirimpumu nk’uko ubwe abyemera ndetse n’abaturanyi be bakabihamya kuko inyungu ye ibageraho, abukorere mu murenge wa Kageyo mu karere […]Irambuye

Iperereza ku rupfu rw’umukozi wa Transparency International Rwanda ryatangiye

Police y’igihugu iratangaza ko yatangiye iperereza ryimbitse ku rupfu rwa Gustave Makonene wari umuhuzabikorwa w’umuryango mpuzamahanga “Transparency International Rwanda” i Rubavu, uyu musore yishwe n’abantu batazwi kuwa gatatu. Umurambo wa Makonene  watoraguwe kuwa kane mu gitondo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege avuga ko hatangiye iperereza, ati “Twatangiye […]Irambuye

Kigali: Inkongi yatwitse amaduka muri Quartier Matheus

Mu ma saha ya za kumi n’ebyiri kuri uyu wa gatandatu kuya 20/07/2013 inkongi y’umuriro yibasiye amaduka mu mujyi wa Kigali rwagati ahazwi ku izina rya Quartier Matheus kugera ubu icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana. Amazu yafashwe n’inkongi amenshi yari ububiko by’ibicuruzwa bitandukanye  mbere y’uko bijyanwa mu maduka ngo bicuruzwe. Amazu y’igikari cyahiye yegeranye n’umusigiti wo […]Irambuye

en_USEnglish