Leta na GigaWatt Global basinye amasezerano yo kuzana Megawatt 8,5 zivuye ku zuba
Rwanda – Leta y’u Rwanda ihagarariwe na Ministeri y’ibikorwa remezo (MININFRA) ku bufatanye na RDB kuri uyu wa 22 Nyakanga basinye amasezerano na Giga Watt Global Rwanda Limited yo kuzana amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba angana na Megawatt 8.5
Muri iki gihe Leta y’u Rwanda ihangayikishijwe no kongera ingufu z’amashanyarazi mu gihugu kuko ibikorwa bikenera ingufu z’amashanyarazi byiyongera buri munsi nkuko byatangajwe mu muhango wo gusinya aya masezerano wabereye ku kicaro cya MININFRA ku Kacyiru.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere RDB giherutse gusinya n’abikorera kuzana amashanyarazi azagera kuri Megawatt 100 avanywe muri nyiramugengeri, ubu imirasire y’izuba nayo aba bakaba ariyo bazavanamo ingufu z’amashanyarazi.
Company Giga Watt Rwanda Limited ivuga ko uyu mushinga uzatwara miliyoni 23 z’amadorali igiye kuwukorera mu Rwanda nk’igihugu kiza cyo gukoreramo business.
Inatangaza ko ishimishijwe no kugirana imikoranire n’igihugu cy’u Rwanda kiri kwihuta mu iterambere, ndetse banemeza ko uyu mushinga uzagira uruhare mu kongera ingufu mu iterambere u Rwanda rurimo.
Uyu mushinga uzatangira umwaka utaha wa 2014, ukazakorerwa mu karere ka Rwamagana na Kayonza.
Ministre muri minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ingufu Mme Emma Francoise Isumbingabo yagize ati « mbere na mbere turashimira Agahozo Shalom Youth yaduhaye ahantu ho gukorera uyu mushinga, impamvu nyamukuru uyu mushinga uzakorerwa aha ni uko kariya gace karimo izuba cyane kandi kanateye neza ku buryo gukusanya imirasire y’izuba byoroha».
Ministre Isumbingabo yongeyeho ati « ishoramari kugirango rikomeze kwihuta mu gihugu cyacu dukeneye ingufu z’amashanyarazi zihagije, turizera ko aya mahirwe turi kubona yo kongererwa amashanyarazi azadufasha».
Muri uyu muhango hashimiwe cyane ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere mu Rwanda RDB kuko gikomeje gushakisha no gukangurira abashoramari mpuzamahanga gushora imari yabo mu Rwanda.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ariko niba intego y’U Rwanda ari MW 1000 by 2017, ubu tukaba tukiri kuri MW 75 in total gusa kd projets zirimo gutegurwa nintoya cyane: nawese ngo MW 8 ahandi ngo MW 4,….
Ubwose iyi ntego izaba yagezweho rwari, byattwara imyaka ingahe se ngo iyo ntego igerweho???
Hakwiye gutegurwa imishinga minini ijyanye na Vision y’igihugu, ifite byibuze umwe umwe nka za MW 100 cg nka MW 200 cg se irengejeho.
Mininfra rero igomba gushiraho Planification en consequence.!!!!!!!!!!!
Nzabandora n’iri bura ry’amashanyarazi
Comments are closed.