Ikiciro cya kabiri cy’amasomo y’abasirikare bakuru cyatangijwe
Kuri uyu wa mbere tariki 22 Nyakanga 2013 ishuri rya gisirikare “Rwanda Defence Force Command and Staff College” rya Nyakinama ryatangiye kwigisha abasirikare bakuru amasomo ajyanye n’umwuga mubya gisirikare (Rwanda Defense Force Senior Command and staff Course – intake two), ku nshuro ya kabiri.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe n’abayobozi bakuru bagisirikare ndetse n’abapolisi.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Nzabamwita Joseph yavuze ko abasirikare bagiye guhabwa amasomo mu gihe cy’umwaka, bazarangiza bamwe bahabwa impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya kaminuza (Degree), abandi bahabwe iz’ikiciro cya gatatu (Masters’ degree) mu bijyanye n’umutekano (security studies).
Yagize ati “Aha ngaha higirwa ibijyanye n’ibya gisirikare ku buryo bunononsoye, iyo bavuye hano baba bashobora kujya kuyobora imirwano haba ari ku rwego rwa Bataillon ndetse no ku rwego rwa Brigade. Banakora nk’aba Staff officers mu biro bikuru bya gisirikare.”
Brig Gen Nzabamwita avuga ko biri ku rwego mpuzamahanga kuko bigishwa n’abarimu baba baturutse mu mashuri makuru ya Ghana, Kenya, Uganda na Tanzaniya.
Abasirikare b’u Rwanda 38, abapolisi b’u Rwanda babiri, Abarundi babiri, Abagande babiri, Abanyakenya babiri ndetse n’Abanyatanzaniya babiri nibo bagiye kumara umwaka muri aya masomo.
Aya masomo ntabwo ahabwa umusirikare uwo ariwe wese ahubwo uwemerwa kuza kuyiga ni ufite kuva ku ipeti rya Majoro, Lieutenant Colonel, Colonel ndetse no ku rwego rwaba General.
Gen. James Kabarebe Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimye ubufatanye hagati y’ibihugu by’akarere mu guhugura ingabo zo ku rwego rw’aba ofisiye bakuru.
Gen Kabarebe ati “Ndashimira cyane ibihugu binyamuryango bya EAC kuba byaremeye kohereza abarimu ndetse n’abanyeshuri kugira ngo babashe gusangira ubunararibonye na bagenzi babo b’Abanyarwanda mu gihe kingana n’umwaka.”
Gen Kabarebe yasabye abatangiye amasomo kuzashyira ingufu mubyo bazinga no kurangwe n’ikinyabupfura.
Majoro Murego Oze, waturutse mu Burundi avuga ko nk’abantu baturutse hanze y’u Rwanda basanga amasomo bagiye guhabwa ari ku rwego mpuzamahanga, bityo bazabashe kuyobora bagenzi babo neza.
Aya masomo agiye kumara igihe cy’umwaka ni ku nshuro ya kabiri aje akurikira ikiciro cya mbere cyasojwe na Perezida Paul Kagame tariki 10 Kamena 2013.
Photos/DS Rubangura
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW
0 Comment
happy to see my mantor Prof RAMA in the ceremony.
your mantor! usebeje prof. Rama Rao
Yababa ariko naho waba uri intagondwa yo mungabo za cyera.Ugereranya ibitagererenywa.Ntaho RDF ihuriye na FAR nagato usibye kwitwa abasirikare gusa.
Oh,Prof. RAMA RAO, I love U and I’m very happy to see u.
ariko nshaka gusobanukirwa nibyo umuvugizi w’ingabo yavuze,ngo ariya masomo yigirwa hariya niyo masomo yanyuma atangwa kuri ba commANders ntayandi?ese koko nibyo ntayandi arenzeho kuri ba commanders?
Comments are closed.