Digiqole ad

Abakinnyi bazakina imikino ya zone ya 5 bashyizwe ku mugaragaro

Umutoza w’ikipe  y’igihugu ya volleyball, Paul Bitok yatangaje urutonde rw’abakinnyi 12  muri 15 bari bamaze iminsi bakora imyitozo, aba bakinnyi bakaba aribo bazakina imikino y’amajonjora ya Zone V mu rwego rwo kwitegura igikombe cy’isi.

Paul Bitok hagati ya bamwe mu basore atoza
Paul Bitok hagati ya bamwe mu basore atoza

Kuwa kane tariki ya 25 ni bwo imikino igomba gutangira i Kigali.

Ikipe y’u Rwanda mu mukino ufungura ikazakina na Misiri ku ya 27 Nyakanga, biteganyijwe ko aya marushanwa azamara iminsi 3 gusa.

Ikipe yatoranyijwe ahanini yiganjemo abakinnyi basanzwe bakinira ikipe ya APR volleyball club ndetse n’abakiniraga ikipe ya kaminuza ya Kibungo INATEK.

Imikino y’amajonjora mu Karere ka gatanu ku ikipe y’igihugu ya Volleyball ni namahirwe yo kwimenyereza, dore ko izakira amarushanwa ya Zone V mu Gushyingo 2013.

Amakipe y’u Rwanda na Misiri azahura n’andi makipe azava mu itsinda H ya Uganda, Kenya, Tanzania  n’Uburundi.

Urutonde rw’abakinnyi umutoza Paul Bitok azifashisha:

Pierre Kwizera Marshal,
Herve Kagimbura
Flavien Ndamukunda (Inatek),
Elie Mutabazi,
Bosco Mutabazi,
Theodore Thiambo
Fred Musoni (APR)
Olivier Ntagengwa
Eric ‘Machine’ Nsabimana [NUR],
Lawrence Yakan Guma [Algeria],
Placide Sibomana Madison
Christophe Mukunzi (Qatar).

JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.RW

en_USEnglish