France : Hermans Muvunyi yagukanye umudari wa Zahabu i Lyon
Muvunyi Hermans, mu marushanwa y’abamugaye ya IPC Athletics World Championships i Lyon mu Ubufaransa kuri uyu wa 22 Nyakanga yegukanye umudari wa zahabu.
Uyu musore yasize abandi bantu 10 basiganwaga mu itsinda T46 kuri ‘final’ ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa 22 Nyakanga.
Muvunyi yasize abandi basiganwaga nka Nouioua (Algeria), Alex Pires (Brazil), Omar Hassan Housse (Djibouti), Abrahim Tarbei (Kenya) na Cahit Kilicaslan wo muri Tukiya.
Hermans Muvunyi wigeze gutwara umudari paralympic wa zahabu yirukankiye kuri stade ya Rhone, usibye uyu mudari wa Zahabu yatwaye kuwa kane w’iki cyumweru akazanasiganwa muri metero 400 ahanganye n’abasore bazwi nka Shane Hudson na David Bascoe bo muri Jamaica.
Muvunyi w’imyaka 24 ari kumwe na mugenzi we Theoneste Nsengimana yari guhatana muri metero 1500 ariko bakaba baramupimye ngo bagasanga ingingo avuga ko zamugaye zitamwemerera guhatana mu bamugaye ngo kuko zifite imbaraga zirengeje izo kwitwa ko zamugaye.
Aba bombi bakaba bari mu bahagarariye u Rwanda mu mikino Paralympics i London.
JD NSENGIYUMVA Inzagi
UM– USEKE.RW
0 Comment
KOMEREZA AHO!
congs,harya aba ministere ibafasha ite?cg yose ashirira muri foot itazazana umudari no mumyaka 20
WOOOOOWWWWW BRAVO KURI MUVUNYI AKOMEREZE AHO AAZAMURA IBENDERA RY’URWANDA HARYA NGO FOOT IJYE IYATWARA YOSE KANDI NTACYO ITUZANIRA? koko tuzagerezahe dushyigikira foot kurusha iyindi mikino ahubwo inama isumba izindi nimureke amafara tuyashyire mubyo dushoboye maze murebe ukuntu tuba indashyikirwa. sawa ishema ku munyarwanda wese.
Oya basige basigare basiganuza sha ubereke ko n’umuyaga wawufata!keep it up ndugu
Gutwara umudari wa zahabu, bivuze kuba uwa mbere. (uwa2 ni feza, uwa3 ni umuringa.) Hermans rero ni uwa mbere. Yabaye uwa mbere ari umunyarwanda mu Bufaransa, aribwa n’izo nshuti zacu dufitanye amateka maremare!!! Ibyo Hermans yakoze birenze kwiruka gusa agasiga abantu. Yanatanze message. Nihabeho gushishikaza abantu, bikomeze byibutswe, nataha azasange twamusangaye ku kibuga cy’indege, atambagizwe mu mugi atwereka imidende ye, ubundi dutarame nk’uko byagendaga kera mu muco wacu.
CFN oyee natwe abahize twishimiye umuntu nka muvunyi twiganye witwaye neza muruhando rw,ibihangange.
https://www.youtube.com/watch?v=BStAGwC1hwA
Comments are closed.