Month: <span>May 2012</span>

Amavubi yatsinzwe na Libya mu mukino wa gicuti

Kuri uyu wa gatatu tariki 23 Gicurasi ikipe y’igihugu Amavubi yatsinzwe ibitego 2 ku busa n’ikipe y’igihugu ya The Mediterranean Knights ya Libya mu mukino wa gicuti waberaga muri Tunisia. Mu mukino umutoza Micho Milutin yasimbuje abakinnyi ishuro zigera kuri esheshatu, umwe mu batoza bamwungirije Eric Nshimiyimana yabwiye Radio 10 nyuma y’uyu mukino ko bakuye […]Irambuye

Marathon y’Amahoro uyu mwaka igamije kurwanya ibiyobyabwenge

Mu rwego rwo kwimakaza umuco na Siporo no kurwanya ibiyobyabwenge, ubuyobozi bwa Minisiteri y’Umuco na Siporo burahamagarira Abaturarwanda cyane cyane abo mu mujyi wa Kigali kuzitabira igikorwa cy’Isiganwa Mpuzamahanga ry’Amahoro, rizaba kuri iki cyumweru tariki 27/05/2012. Kalisa Edouard umuyobozi muri Minispoc yatangaje ko iri siganwa ngarukamwaka rihuza abantu baturutse mu bihugu bitandukanye by’isi nk’Uburundi, DRC, […]Irambuye

Pierre Damien Habumuremyi yatunze agatoki ubutabera mpuzamahanga

23 – 05 – 2012 Mu gutangiza inama y’umuryango w’abacamanza bo mu bihugu bigize umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba, Minisitiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi yatunze agatoki bamwe mu bacamanza mpuzamahanga ku kuba batubahiriza amahame agenga ubutabera mpuzamahanga, aho yagaragaje nka zimwe mu nyandiko zashyizweho mu buryo budahwitse kubwo guta muri yombi bamwe mu baturage b’abanyarwanda ndetse na […]Irambuye

Urutonde rw’ibihugu bifite abantu “bavuga nabi” babwira abashyitsi

Abakora ingendo ngo nibo babizi cyane, hari ibihugu ugeramo ugasanga abaturage babyo buka inabi ubavugishije, yenda akeneye ubufasha niyo bwaba bworoheje cyangwa se anaramukanyije gusa. France, bajya gusura Tour d’Eiffel, Cote d’Azur n’ahandi henshi heza, nyamara ngo nicyo gihugu cyambere ku Isi gifite abaturage buka inabi ubavugishije nkuko ubushakashatsi bwakozwe bubigaragaza. Ibindi bihugu nk’Uburusiya, UK, […]Irambuye

Knowless Butera yakoze indi mpanuka n’imodoka

Updates: Nyuma yo kunyuzwa mu cyuma mu bitaro by’umwami Faycal, basanze Knowless Butera nta kibazo gikomeye yagize mu gituza, akaba asohotse mu bitaro aho yahawe imiti yo koroshya ububabare. Ahagana saa saba n’igice kuri uyu wa gatatu tariki 23, umuhanzikazi Butera Knowless yakoze impanuka aho bita “Camp Zaire” mu murenge wa Gikondo. Knowless akaba yari […]Irambuye

Uganda: Cholera imaze kwica abagera ku 100

Abantu bagera ku 100 nibo bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Cholera nubwo Ministeri y’Ubuzima muri Uganda yo ivuga ko hamaze gupfa 73. Abantu bagera ku 3 111 nibo bamaze kwandura iki cyorezo kuva muri Werurwe, benshi muri aba bakaba bari mu bitaro ahatandukanye mu gihugu cya Uganda. Uturere 46 muri Uganda tumaze kwibasirwa n’iyi ndwara nkuko […]Irambuye

Icyo Louise Mushikiwabo avuga kuri Nkunda, Ntaganda na Juppé

Mu kiganiro kirambuye Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yagiranye n’ikinyamakuru the independent yagize icyo avuga kuri Laurent Nkunda, Gen Bosco Ntaganda ndetse na Allain Juppé wagarutsweho kenshi mu mibanire y’u Rwanda n’Ubufaransa. Umuryango w’abibumbye mu minsi ishize wavuze ko uhangayikishijwe n’ibiri kubera muri DRC,  ibi Mushikiwabo yashimangiye ko n’u Rwanda biruhangayikishije kuko birureba […]Irambuye

Amavubi aritegura gukina na Libya uyu munsi

Kuri uyu wa gatatu nibwo Amavubi ari bukine umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Libya, ni umukino uri bubere muri Tunisia aho ikipe y’igihugu iri mu mwiherero.   Kugeza ubu amakuru aturuka yo aremeza ko umutoza Micho yakaniye cyane uyu mukino, agiye gukina n’ikipe (Libya) iri mu icumi za mbere muri Africa ku rutonde rwa […]Irambuye

Ibyatangajwe n’uwarokotse impanuka yaguyemo Patrick Mafisango

Urupfu rwa Patrick Mutesa Mafindango rwababaje benshi, abakunzi ba TP Mazembe, APR FC, aba Azam FC, Simba SC, ab’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ab’umupira w’amaguru muri rusange. Yitabye Imana mu gicuku cya tariki 17 Gicurasi, azize impanuka y’imodoka. Bamwe bavugaga ko yari azindukiye ku kibuga cy’indege aza mu Rwanda kwitaba Amavubi yari yamuhamagaye, abandi bakavuga ko […]Irambuye

en_USEnglish