Digiqole ad

Ibyatangajwe n’uwarokotse impanuka yaguyemo Patrick Mafisango

Urupfu rwa Patrick Mutesa Mafindango rwababaje benshi, abakunzi ba TP Mazembe, APR FC, aba Azam FC, Simba SC, ab’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ab’umupira w’amaguru muri rusange.

Mafisango yashyinguwe ku cyumweru tariki 20 Gicurasi i Lemba hanze gato y’umujyi wa Kinshasa
Mafisango yashyinguwe ku cyumweru tariki 20 Gicurasi i Lemba hanze gato y’umujyi wa Kinshasa

Yitabye Imana mu gicuku cya tariki 17 Gicurasi, azize impanuka y’imodoka. Bamwe bavugaga ko yari azindukiye ku kibuga cy’indege aza mu Rwanda kwitaba Amavubi yari yamuhamagaye, abandi bakavuga ko yari atashye ava mu kabari n’ibindi.

Olly Elenga wabanaga na nyakwigendera avuga ko nyakwigendera yari yasinze cyane. Elenga ni umusore bari kumwe mu modoka akarokoka, akaba umuhungu wa mushiki wa Mafisango. Nyuma yo gushyingura Mafinsango i Kinshasa akaba yarabwiye umunyamakuru wa Mwanaspoti Magazine uko byagenze kugeza Mafisango yitabye Imana.

Kuwa kabiri tariki 15 Gicurasi Mafisango yahaye Elenga 100USD ngo ajye gukodesha imodoka ndetse kuri nyirayo wayibahanaga n’umushoferi kenshi ngo kuko Mafisango gutwara imodoka muri Dar es Salaam byamugoraga.

Iyi modoka bayihanywe n’umushoferi witwa Bozi, kuwa gatatu (16 Gicurasi) mu gitondo Mafisango yahamagaye umukinnyi wa Yanga Haruna Niyonzima ‘Fabregas’ ngo amusange murugo bavugane ku kujya mu ikipe y’igihugu. Fabregas yahise aza baraganira ariko batangira no kunywa inzoga muri icyo gitondo, nyuma haje kuza mugenzi wabo bita Redondo (Ramadhani Chombo).

Baranyweye hanyuma bumvikana ko bagiye kwa Queen Suzy (umubyinnyikazi) uzwi ku kabari kari hafi yafi ya Mango Garden Hotel, aha rero bakomeje kunywa inzoga kugeza ubwo ku gicamunsi umukobwa w’inshuti ya Redondo abahamagariye ngo baze kurya nkuko bitangazwa na Olly Elenga nawe wari kumwe nabo.

Bahageze barariye ariko bakomeza kunywa cyane, banywereye inzoga kuri uyu mukobwa kugeza saa tanu z’ijoro. Mafisango yari yasinze cyane, ndetse asaba ko ajya kuryama ho gato aho munzu, ariko abwira Olly Elenga ati ‘nimwatse imodoka mutahe njye simva aha’

Redondo ariko yamusabye ko yakwihangana bakajya kunywa iryanyuma ahitwa Maisha Club kandi ko bajyana bose. Mafisango aremera avuga ko atakwanga ibyo asabwe n’inshuti ye Redondo.

Olly Elenga ati: “ twari tugitwawe n’umushoferi twahawe ariwe Bozi, tugeze hariya twarakomeje turanywa cyane, ariko dutashye mu gicuku Mafisango arwanira gutwara imodoka maze Bozi arayimurekera

“Jye nagiye kwicara inyuma na Redondo na Bozi, naho Mafisango atwara imbere yicaranye n’umukobwa w’inshuti ya Redondo, Fabregas we yari amaze gutaha ukwe.

Mafisango yagiye ashwana cyane na Bozi wamubwiraga ko ari gutwara nabi kandi yihuta, natwe dusaba Bozi ko yava mu modoka, ariko aranga ngo arayivamo ari uko tugeze mu rugo nawe agashyira imodoka ye boss.

“ Tugeze Keko, amatara yakubise Mafisango mu maso arahagarara, ariko yongera kugenda tugeze imbere gato mu ikorosi Mafisango imbere ye ahabona akamoto nubwo twihutaga bwose aragakatira maze mu kugaruka mu muhanda neza biramunanira imodoka ayita munsi y’umuhanda.

“ Imodoka yangiritse cyane imbere ku ruhande rwe ndetse mvuyemo mbona umutwe we wafashe aho bashyiriramo za Vitesse (gear) ndetse n’uriya mukobwa bari bicaranye imbere yakomeretse, mbaza kugirango niwe wababaye cyane.

“ Nagiye kwitegereza nsanga Mafisango ari kuvirirana cyane ku mutwe ndetse wasadutse, mpita ntabaza taxi yari iciyeho nubwo twabonaga ko yapfuye, nijye wamujyanye kuri Muhimbili Hospital maze baba aribo banyemeza ko byarangiye.

“Mafisango yarababaye cyane, ariko iyo zitaza kuba inzoga ntabwo yari gupfa”

Ibi ni ibyatangajwe na Olly Elenga, Patrick Mafisango yari abereye nyirarume.

Kucyumweru ubwo bashyinguraga Mafisango abana be batatu asize bari bahari. Babiri babaga i Kinshasa; David na Patrina ndetse n’umuhungu we mukuru Crespo babanaga i Kinshasa.

Mu muhango wo gushyingura nyakwigendera, u Rwanda Mafisango yakiniraga rukaba rwarahagarariwe n’intumwa za Ferwafa ndetse n’ikipe ya APR yakiniye.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • RIP Mafisango,We will always remember U…This has to teach us a big lesson..” DON’T DRINK AND DRIVE” PLZ…

  • yooooo!! mbega urupfu rubi we! gupfa wasinze!kujyamwijuru bizamugora nubwoatarijye ucurubanza.gusa Imana ninyampuhwe itbinda kurakara kandi ikagira urugwiro.

  • OHO BAVANDIMWE IBYABAYEBYARABAYE ARIBUVENTARARAMUMUBIRI NTAKIZA KIVA MUNZOGA USIBYE AMARIRANAGAHINDA GUSA TUMUSABIRE IMANA IMWAKIRE MUBAYO BIGARAGARA KO IGIHECYARIKIGEZE KUKOKUBAYARASABYEGUSIGARA KIRIYAGIHE NTABYEMERERWE UBWONYINE NINYAMUNSI IMANA NIGIRIMPUHWE IMWAKIRE MUBAYO.

  • birambabaje kuko Mafisango yarumukinyi mwiza cyane. i am so sad

  • none se ko nt mafoto mwatweretse nta banyamakuru bagiyeyo?

  • BENE DATA NGIRANGO MWIYUMVIRE,NIZEREKO MUKUYEMO ISOMO RIKOMEYE CYANE.SIMVUZE NGO TURE AGASEMBUYE, TUJYE DUSOMAHO ARIKO NTITURENZE URUGERO KUBURYO ZITADUTEGEKA. SO MAFISONGO TWAMUKUNDAGA CYANE IMANA IMWAKIRE MUBAYO.

    • Iyo umuntu ari bwigendere n’iyo yanywa amazi cyangwa jus ntibimubuza kugenda !

  • Erega shahu mwa bavandimwe mwe, vino ni umukobanyi, inzoga zirakubaganisha, ushukwa nazo ntagira ubwenge. may RIP.

  • igendere ntitwakwangaga ariko urambabaje

  • Sha umudyango we wihangane

  • NTAKUNDI NYINE NAGENDE NKUKO BOSE BAGENDA UBWO NI RWO RUPFU RWE NYINE NTAKUNDI,ARIKO ABASIGAYE DUKURE ISOMO AHO NGAHO,MWAGIYE MUNYWA GAKE MWO KABYARA MWE HUNGU NA KOBWA CYANGWA MUKAYIREKA KO NTACYO BITWAYE.

  • aho hantu tuhakure isomo ko tugomba gushaka ubutunzi ariko ari ikiburuta ni ukuzabana n’IMANA itekaryose nibyo bifite umumaro kuruta ibindi byose twirukaho muri iyisi!

  • Niyigendere ni iwabo watwese.

  • Imana nimworohereze imwakire mu bayo

  • wowe wiyita OCAPI ndakugaye sana.uwakubwiyeko mu kujya mw’ijuru Nyagasani areba icyo upfuye yari yariye cyangwa yari yanyoye ni nde?Nta muntu n’1 kuri iyi si wamenya ngo uyu cg uriya agiye mw’ijuru cg mu muriro. Muritondere ibyo mwandika rero,hari abo mukomeretsa imitima kubera ubushishozi buke.thx

  • umva wowe mukasa,ijuru riratwaranirwa,mafisango niba yarakoreye ijuru azajya mwijuru naho abavuga ngo imana imworohereze ,imworohereze kubiki?mwirinde ibyaha kuko nyuma y urupfu n uwagusengera ate ntacyabuza aho ujya kuhajya,mukizwe!!!!

  • harikintu kijya kinsetsa cyane ukabona umukobwa arikaraga mumuhanda nkaho atari umubiri yambaye,cyangwa umuhungu akagenda yabyimbye yooo satani arababeeeshya,urapfa ukanuuka uka joga inyooo bakaguhunga ngo utabanukira jya ugenda mumuhanda wiyezesha amaraso ya yesu kuko satani numuger imbere azakubabaza mwene data ni nama nakugiraga!!

  • inzoga zituma uca inyuma uwo mwashakanye utabishakaga,inzoga zituma uta isoni,inzoga ni ikintu kibi cyaneee,ni ikiyobya bwenge kibi cyo kwamaganwa

  • IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA!UMUNSI IYO WAGEZE WITABA RUREMA.ARIKO RERO BAVANDIMWE,INZOGA NTA CYIZA CYAYO IRASENYA NTIYUBAKA!!!

  • Bibilia iravuga ngo iyo umuntu apfuye, aba atsindishirijwe ibyaha.Read roman 6:7. Ntabworero akibarwaho icyaha na1. Ubu arasinziriye kugeza igihe cy’ umuzuko w’ abapfuye bose. Mu humure rero kd mutekane.

    • Spensa Don’t take the verse out of context.
      The bible says:

      ”Do you not know that all of us who have been baptized into Christ Jesus were baptized into his death?
      4 We were buried therefore with him by baptism into death, in order that, just as Christ was raised from the dead by the glory of the Father, we too might walk in newness of life.
      5 For if we have been united with him in a death like his, we shall certainly be united with him in a resurrection like his.
      6 We know that our old self was crucified with him in order that the body of sin might be brought to nothing, so that we would no longer be enslaved to sin.
      7 For one who has died has been set free from sin”

Comments are closed.

en_USEnglish