Digiqole ad

Amavubi yatsinzwe na Libya mu mukino wa gicuti

Kuri uyu wa gatatu tariki 23 Gicurasi ikipe y’igihugu Amavubi yatsinzwe ibitego 2 ku busa n’ikipe y’igihugu ya The Mediterranean Knights ya Libya mu mukino wa gicuti waberaga muri Tunisia.

Amavubi yabanjemo ku mukino wa Libya/Photo Bonny Mugabe
Amavubi yabanjemo ku mukino wa Libya/Photo Bonny Mugabe

Mu mukino umutoza Micho Milutin yasimbuje abakinnyi ishuro zigera kuri esheshatu, umwe mu batoza bamwungirije Eric Nshimiyimana yabwiye Radio 10 nyuma y’uyu mukino ko bakuye isomo rikomye ku ikipe ya Libya.

Nshimiyimana yavuze ko ikipe ya Libya ari ikipe imenyeranye cyane kandi ifite umupira mwiza, ko abakinnyi b’Amavubi bayivanyeho isomo muri iyi minsi bariho bategura indi mikino y’amarushanwa.

Ku munota wa 38 w’igice cya mbere, n’uwa 45 w’igice cya kabiri nibwo Khalifa Grigra na Mohamed El Megdni babifashijwemo na Ahmed Saad batsinze ibitego byombi. Ibi bikibutsa benshi ko Amavubi akunze gutsindwa ibitego mu minota ya nyuma.

Bamwe mu bakinnyi nka Salomon Nirisarike (wahamagawe bwambere mu mavubi) ndetse na Bonny Baingana,winjiye asimbuye, bagaragaje ko ari abakinnyi b’abahanga.

Nyuma y’uyu mukino Eric Nshimiyimana akaba yavuze ko bagiye kwitegura, bagakosora aho bitagenze neza mbere yo gukina undi mukino wa gicuti na Tunisia uzaba kucyumweru tariki 27 Gicurasi, kuri stade Mustapha Ben Jannet i Monastir  18h00 (19h mu Rwanda) .

Ikipe ya Libya yahaye isomo Amavubi
Ikipe ya Libya yahaye isomo Amavubi/photo Bonny Mugabe

Amavubi akaba ari muri Tunisia aho ari kwitegura amarushanwa yo gushaka ticket y’igikombe cy’Isi cya 2014 ndetse n’igikombe cya Africa cya 2013.

Ikipe ya Libya yatsinze Amavubi ni ikipe igizwe n’abakinnyi ahanini bavuye mu gikombe cya Africa cy’Ibihugu 2012, ni ikipe yagaragaje muri uyu mukino ko imenyeranye cyane. Libya ku rutonde rwa FIFA rwasohotse tariki 09 Gicurasi uyu mwaka ikaba iri ku mwanya wa 7 muri Africa n’uwa 46 ku Isi.

Gasana Eric, Sina Jerome, Iranzi, Ngabo n'abandi basimbuwe ngo nabandi bageragezwe
Gasana Eric, Sina Jerome, Iranzi, Ngabo n'abandi basimbuwe ngo nabandi bageragezwe

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • amavubi na ko merezaho

  • Ivyo ni vyiza kubategura umukina biratuma bareba aho bitagenda bahakosore…
    Staff Amavubi stars Courage & les jouers !!!

  • nibikosore batazadusebya

  • nisomo ryokumenya aho bitagenda

  • Amavubi libya yayahaye isomo ariko buriya ubutaha tuzagerageza kandi tuzatsinda amavubi oyeeeee tukuri inyuma

  • haracyari byinshi byo gukosora nyine kuko ikipe bazakina nayo ari ni iya abarabu

  • Amavubi ntacike intege tuyarinyuma gutsindwa na libya ntabwo bitangaje cyane gusa nibakomeze imyitozo abatoza nabo bagire ibyobakosoramo birashobokaka tunisia twazayitsinda cyangw tukanganya nabyo ntabwo byaba aribibi cyane murizi friendly matchs,ndizerako amavubi azaba ahagazeneza muriyi minsi irimbere.

  • iyo urebye na palmarès ya libye nyuma ya CAN 2012.Nitwemere ko Libye iturusha ahubwo twitoze cyane tutsinde Agérie.Naho ubundi tujye twemera ko twarushijwe

Comments are closed.

en_USEnglish