Digiqole ad

Amavubi aritegura gukina na Libya uyu munsi

Kuri uyu wa gatatu nibwo Amavubi ari bukine umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Libya, ni umukino uri bubere muri Tunisia aho ikipe y’igihugu iri mu mwiherero.

Amavubi  muri Al Mouladi training center ategura umukino wa Libya
Amavubi muri Al Mouladi training center ategura umukino wa Libya/photo Bonny Mugabe

 

Kugeza ubu amakuru aturuka yo aremeza ko umutoza Micho yakaniye cyane uyu mukino, agiye gukina n’ikipe (Libya) iri mu icumi za mbere muri Africa ku rutonde rwa FIFA rusohoka buri kwezi.

Micho yemeza ko uyu mukino ari igipimo kiza cy’uko umupira w’amaguru uhagaze muri Africa y’amajyaruguru mbere yo guhura na Algeria mu marushanwa.

Kugeza ubu umwuka ni mwiza mu ikipe iri mu mwiherero, umukinnyi Emery Bayisenge yageze aho abandi bari muri iki gitondo dore ko yaraye i Tunis avuye i Toulouse mu igeragezwa.

Ku kibazo cy’umukinnyi Uzamukunda Elias bita “Baby” we nubu ntaragera aho abandi bari, biremezwa ko umutoza Micho asa nutakimubara cyane nk’umukinnyi azakoresha.

Birashoboka ko uyu munsi ku isaa kumi za hano i Kigali ikipe Micho Milutin ashobora gukoresha ari iyi:

    NDOLI

GASANA ERIC   SALOMON    NAHIMANA    IRANZI

MIGGY

KAGERE     HARUNA    KAREKEZI     BIRORI

SINA

Amavubi afite undi mukino wa gicuti azakina na Tunisia uzaba tariki 27 Gicurasi, uyu mukino uzabera kuri stade Mustapha Ben Jannet i Monastir  18h00 (19h mu Rwanda) uyu mukino uzasifurwa n’abasifuzi bo muri Maroc.

Mu marushanwa u Rwanda ruritegura gukina na Mali na Benin ndetse na  Nigeria mu marushanwa yo gushaka ticket y’igikombe cy’Isi cya 2014 ndetse n’igikombe cya Africa cya 2013.

Mu gushaka ticket yo kujya mu gikombe cya Africa cy’ibihugu 2013

Tariki 15/06/2012 u Rwanda ruzasura Nigeria nyuma y’umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 0 – 0 i Kigali

Mu gushaka ticket y’igikombe cy’Isi 2014;

Tariki 2/06/2012 u Rwanda ruzasura Algeria
Tariki 10/06/2012 u Rwanda ruzakira ikipe ya Benin

Ku Rwanda, indi mikino yo gushakisha ticket y’igikombe cy’Isi cya 2014 ikazaba kuva muri Werurwe 2013.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Vraiment courage nous prions pour notre equipe Amavubi et nous sommes avec vous la ou vous etes.

  • Twifurije amavubi imyiteguro myiza kandi itsinda twese tubari inyuma.Imana ikomeze kubafasha

  • uwo mukinno se turawubona kuri tvr?

  • Bakunzi b’Umuseke.com mumfashe dushyigikire Amavubi kugirango babashe gutsinda iyo mikino maze intsinzi itahe i Rwanda

Comments are closed.

en_USEnglish