Knowless Butera yakoze indi mpanuka n’imodoka
Updates: Nyuma yo kunyuzwa mu cyuma mu bitaro by’umwami Faycal, basanze Knowless Butera nta kibazo gikomeye yagize mu gituza, akaba asohotse mu bitaro aho yahawe imiti yo koroshya ububabare.
Ahagana saa saba n’igice kuri uyu wa gatatu tariki 23, umuhanzikazi Butera Knowless yakoze impanuka aho bita “Camp Zaire” mu murenge wa Gikondo.
Knowless akaba yari yitwaye mu modoka ya Rav4 yerekeza mu mujyi avuye aho acumbitse ku Kicukiro maze agonga ipoto y’amashanyarazi nkuko byemezwa n’umwe mu babonye iyi mpanuka.
Knowless wari kumwe na mugenzi we witwa Christelle, utagize icyo aba, ntabwo yigeze akomereke, ariko akaba yajyanywe mu bitaro by’umwami Faycal ku Kacyiru kunyuzwa mu cyuma kuko ngo yababaraga cyane mu gituza.
Butera Knowless amaze iminsi yimenyereza gutwara imodoka nkuko bamwe mu nshuti ze babidutangarije, iyi modoka yari atwaye ikaba ari iya Producer Clement, yo ikaba yangiritse mu buryo budakanganye nkuko twabitangarijwe n’ababonye iyi mpanuka.
Kuwa gatandatu tariki 19 Gicurasi, Knowless yari yahungabanyijwe n’impanuka nto yakozwe n’imodoka ebyiri zari zitwaye abahanzi bari muri PGGSS II ubwo bavaga i Ngoma berekeza i Nyagatare.
Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM
0 Comment
ubu bustar bumara kubona udufaranga bukirukira kugura imodoka nta no guca muri auto ecole ngo bubanze bwige no gutwara bwarangiza bukajya kwirirwa buzigongesha nta soni
nta gutukana my dear
Gatebe banza usome neza ibyo banditse,bavuze ko imodoka ariya Clement.
si byiza nabo n’abantu nkawe.
pole sana nshuti yajye iriko jya ukora attention ni utaramenya gutwara reka bagutware.but God loves you.
pole kabisa gusa afite umwaku bidasanzwe
nibyo kabisa
so ubusazwe kuba abonye permis vuba azrinde gutwara imodoka wenyine aznjye anjyana numuntu ubimenyereye neza amumenyereze naho azica amaguru nakomeza gutwara atarabimenyera
namubonye mu ruhengeri rimwe imodoka yari imuhitanye atwaye yurira za bordure, ashatse yakwitonda, ubuzima ni danger natareba nabi arahakura imbwa yiruka. Pole ariko attention twatakaje na Mafisango nta bindi bibazo dukeneye ma ptite
I LIKE YOUR NEWS THX.
Imana ishimwe kuko itamudutwaye turacyamucyeneye, Knowless Please nange mbanze nandike izina kurutonde rw’Abahanzi.
Ariko yigeze yiga circulation? Niyitonde.
Imana imuhe umutuzo ariko agabanye uburayi!!!!
yigeze arara iwawe se? ariko mwabaye mute?
Knowless please shaka umushoferi ubihemberwa(Ni macye cyane)! Nta mu Star witwara!!Turacyagukeneye!!!!Ubu kweli abana babastar bamaze iminsi baduca mu myanya yintoki……
Iraguha ntukajye utandukira naho wowe Gatebe ntugatukane kuko wowe nta niyo ugira
mbega umukobwa utangaje, ni Drama Queen
Izo permis polisi itanga batazikoreye ngo ni mihigo yo gushaka cash zirakora ku bantu kandi bimaze kugaragara cyane uwo mwana nta permis afite?ubwo polisi yavuga ite ko nta ruswa iyibamo
Akomere ariko buriya araje ayimenye niko bitangira , gusa inkumi mugabanye kwirya kabisa turakabije banza nawe yabitewe no kugenda yireba , kumodoka ntawurangara ujye ubanza wirye ubone ujye mumuhanda
Komera mbe ma , ariko ugabanye umwiryo
Gabanya ganja na holo naho ubundi uracaho tu
POLE MAMA NAHO ABATUKANA BO NIBIGE UBURERE
Mbese burya yari yayitiye? Ese iyo ataguye aririmba agwa nimodoka? Mumusengere kdi nawe yige guhimbaza Imana areke ingeso mbi sinon ubutaha azapfa
police,mwatanze permis ku bantu bazi imodoka?ubu uwabaza knowless koko yavuga ko mwamuhaye permis ari uko mubona azi gutwara?
Ngaho ninde wakubwiye se ko afite permis iri si ishyano?
Kweli uyu mwana yaba azira iki???, Mana fasha abana babanyarwanda kudahura ni bibabaza bishakire imibereho kandi bakubahe niba kandi hari n’ibyaha bakora bihane bakugarukire Amen.Please gabanya byabindi ugire amahoro kuko ufite imyuka y’abadayimoni ikuriho utazi yisengere.
Ntimugace imanza ntabwo aribyiza.abazimaranye imyaka10 bo ntibakora accident.calendrier y’ubuzima bwe izwi n’Imana kandi iramukunda.mbere yo guca imanza ujye ubanza wisuzume.thx
mureke akomeze yirye ntabwo aziko umubiri ari ubusa.yagizengo haricyo arusha patick mafisango,ntanicya10 cy,abakunzi ba mafisango yarafite.knwoles ko meza wirye rata ufite umwanya ariko ujye umenya ko aha ari mwisi ko atari mwijuru.
Kuki muterekana comments z’abantu zatambutse ngo turebe ibyo gatebe yandite
Impore pe! Imana imukize!
ARIKO MWAGIYE MUGABANYA UBWENJYE MURANANIRWA UBISHIMISHWANUKO AKORA IMPANUKA AKAROKOKA MUGATINYUKA NGOARUTWA NABAPFUYE.URIYA MUKOBWA NUMUHANZI WACU NTABWODUKWIYE RERO KUMWIFURIZA IKIBI AHUBWO TUMUBWIRE TUTI CAURAGE NTACIBWE INTEGE NAZIRIYAMPANUKA AKOMEJE KUGIRA IMANA IBARINDE.
ariko ni mwiza sha !
birashika niyihangane.
Sha knowless reka nkubwire, kubera ibi byose biri kukubaho, shaka umwanya upfukame usenge Imana uyisabe kukurinda kandi ikuvanireho imitego ikuri imbere. Amen
Sha petite shaka umukozi w’Immana wuzuye umwuka w’Immana n’imbaraga z’Immana agusengere ateshe kandi akomeshe kuko accident zingahe mucyumweru subusa nshuti
umva inama nshuti ntitukwanga ahubwo turakwifuriza ibyiza,iyi nama nkugira ndi
inararibonye nanjye hari igihe nabonye ibisa nibyo 5 fois par semaine,natabawe no gusenga ntubone abantu bahagaze kuri stade bakoma amashyi ngo ugirengo bishimye
bose bamwe barahekenya,kandi abifuzako wava munzira ni benshi,nutaba une combattante dans la prière no kwiyeza no
kwihana,singucira urubanza dore uri jeune
urangana n’abanjye ndakugira inama,
Natabawe no gusenga,niba haribyo uzi satani akubitaho agakoni,atura imbere y’Immana,turagukunda,nanjye abantu narinziko arincuti zanjye birwaga bantongera abadayimoni,bashaka no kuntangaho ibitambo,natabawe no gusenga mba imbere y’Immana,satani yaza agasanga iwanjye inzugi z’umutamenwa,simvuzeko ndi
umukiranutsi ariko natakiye Immana nayo irantabara,none nawe sanga Yesu bwira Yesu
ashobora byose.Umva ijwi ry’ubuhanuzi.
Ikindi kandi satani akunda kunywa amaraso
niba hari n’amasezerano waba ufitanye nawe
consciement ou inconsciement yasese,uhagarare mu butware bwa Yesu,umusamburire kumugaragaro,you can confess the blood of Jesus Christ.wumve mwana w’Immana.Yesu akurinde
ihangane kuba ntacyo wabaye cyane ntinicyutezeb kuzaba.ndakeka ibyo wasimbutse atari bike nibindi ntacyo bizakugira
Uri knowless koko! Ubu uraba knowfull
Ooooohh!!!!Ma BAby Young Grace, turagutegereje i Butare cyane. Ndagukunda byo gupfa peee!!!!
sorry knowless we ihangane cyane gusawibukeko ntamuhanga wicyuma by.
ndashaka gusobanukirwa niba azi gutwara neza cg ari bya bindi byaba star//////////////
Umuseke namwe iyinkuru ko ishaje ntayindi mufite iyisimura?
mushake amakuru
murakoze
Comments are closed.