Digiqole ad

Knowless Butera yakoze indi mpanuka n’imodoka

Updates: Nyuma yo kunyuzwa mu cyuma mu bitaro by’umwami Faycal, basanze Knowless Butera nta kibazo gikomeye yagize mu gituza, akaba asohotse mu bitaro aho yahawe imiti yo koroshya ububabare.

Ahagana saa saba n’igice kuri uyu wa gatatu tariki 23, umuhanzikazi Butera Knowless yakoze impanuka aho bita “Camp Zaire” mu murenge wa Gikondo.

Butera Knowless kuri stage i Nyagatare kuwa gatandatu nyuma gato y'uko yari yakoze impanuka kuwa gatanu nijoro
Butera Knowless kuri stage i Nyagatare kucyumweru nyuma gato y'uko yari yakoze impanuka kuwa gatandatu nijoro

Knowless akaba yari yitwaye mu modoka ya Rav4 yerekeza mu mujyi avuye aho acumbitse ku Kicukiro maze agonga ipoto y’amashanyarazi nkuko byemezwa n’umwe mu babonye iyi mpanuka.

Knowless wari kumwe na mugenzi we witwa Christelle,  utagize icyo aba, ntabwo yigeze akomereke, ariko akaba yajyanywe mu bitaro by’umwami Faycal ku Kacyiru kunyuzwa mu cyuma kuko ngo yababaraga cyane mu gituza.

Butera Knowless amaze iminsi yimenyereza gutwara imodoka nkuko bamwe mu nshuti ze babidutangarije, iyi modoka yari atwaye ikaba ari iya Producer Clement, yo ikaba yangiritse mu buryo budakanganye nkuko twabitangarijwe n’ababonye iyi mpanuka.

Kuwa gatandatu tariki 19 Gicurasi, Knowless yari yahungabanyijwe n’impanuka nto yakozwe n’imodoka ebyiri zari zitwaye abahanzi bari muri PGGSS II ubwo bavaga i Ngoma berekeza i Nyagatare.

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ubu bustar bumara kubona udufaranga bukirukira kugura imodoka nta no guca muri auto ecole ngo bubanze bwige no gutwara bwarangiza bukajya kwirirwa buzigongesha nta soni

    • nta gutukana my dear

    • Gatebe banza usome neza ibyo banditse,bavuze ko imodoka ariya Clement.
      si byiza nabo n’abantu nkawe.

  • pole sana nshuti yajye iriko jya ukora attention ni utaramenya gutwara reka bagutware.but God loves you.

  • pole kabisa gusa afite umwaku bidasanzwe

    • nibyo kabisa

  • so ubusazwe kuba abonye permis vuba azrinde gutwara imodoka wenyine aznjye anjyana numuntu ubimenyereye neza amumenyereze naho azica amaguru nakomeza gutwara atarabimenyera

  • namubonye mu ruhengeri rimwe imodoka yari imuhitanye atwaye yurira za bordure, ashatse yakwitonda, ubuzima ni danger natareba nabi arahakura imbwa yiruka. Pole ariko attention twatakaje na Mafisango nta bindi bibazo dukeneye ma ptite

  • I LIKE YOUR NEWS THX.

  • Imana ishimwe kuko itamudutwaye turacyamucyeneye, Knowless Please nange mbanze nandike izina kurutonde rw’Abahanzi.

  • Ariko yigeze yiga circulation? Niyitonde.

  • Imana imuhe umutuzo ariko agabanye uburayi!!!!

    • yigeze arara iwawe se? ariko mwabaye mute?

  • Knowless please shaka umushoferi ubihemberwa(Ni macye cyane)! Nta mu Star witwara!!Turacyagukeneye!!!!Ubu kweli abana babastar bamaze iminsi baduca mu myanya yintoki……

  • Iraguha ntukajye utandukira naho wowe Gatebe ntugatukane kuko wowe nta niyo ugira

  • mbega umukobwa utangaje, ni Drama Queen

  • Izo permis polisi itanga batazikoreye ngo ni mihigo yo gushaka cash zirakora ku bantu kandi bimaze kugaragara cyane uwo mwana nta permis afite?ubwo polisi yavuga ite ko nta ruswa iyibamo

  • Akomere ariko buriya araje ayimenye niko bitangira , gusa inkumi mugabanye kwirya kabisa turakabije banza nawe yabitewe no kugenda yireba , kumodoka ntawurangara ujye ubanza wirye ubone ujye mumuhanda

  • Komera mbe ma , ariko ugabanye umwiryo

  • Gabanya ganja na holo naho ubundi uracaho tu

  • POLE MAMA NAHO ABATUKANA BO NIBIGE UBURERE

  • Mbese burya yari yayitiye? Ese iyo ataguye aririmba agwa nimodoka? Mumusengere kdi nawe yige guhimbaza Imana areke ingeso mbi sinon ubutaha azapfa

  • police,mwatanze permis ku bantu bazi imodoka?ubu uwabaza knowless koko yavuga ko mwamuhaye permis ari uko mubona azi gutwara?

    • Ngaho ninde wakubwiye se ko afite permis iri si ishyano?

  • Kweli uyu mwana yaba azira iki???, Mana fasha abana babanyarwanda kudahura ni bibabaza bishakire imibereho kandi bakubahe niba kandi hari n’ibyaha bakora bihane bakugarukire Amen.Please gabanya byabindi ugire amahoro kuko ufite imyuka y’abadayimoni ikuriho utazi yisengere.

  • Ntimugace imanza ntabwo aribyiza.abazimaranye imyaka10 bo ntibakora accident.calendrier y’ubuzima bwe izwi n’Imana kandi iramukunda.mbere yo guca imanza ujye ubanza wisuzume.thx

  • mureke akomeze yirye ntabwo aziko umubiri ari ubusa.yagizengo haricyo arusha patick mafisango,ntanicya10 cy,abakunzi ba mafisango yarafite.knwoles ko meza wirye rata ufite umwanya ariko ujye umenya ko aha ari mwisi ko atari mwijuru.

  • Kuki muterekana comments z’abantu zatambutse ngo turebe ibyo gatebe yandite

  • Impore pe! Imana imukize!

  • ARIKO MWAGIYE MUGABANYA UBWENJYE MURANANIRWA UBISHIMISHWANUKO AKORA IMPANUKA AKAROKOKA MUGATINYUKA NGOARUTWA NABAPFUYE.URIYA MUKOBWA NUMUHANZI WACU NTABWODUKWIYE RERO KUMWIFURIZA IKIBI AHUBWO TUMUBWIRE TUTI CAURAGE NTACIBWE INTEGE NAZIRIYAMPANUKA AKOMEJE KUGIRA IMANA IBARINDE.

  • ariko ni mwiza sha !

  • birashika niyihangane.

  • Sha knowless reka nkubwire, kubera ibi byose biri kukubaho, shaka umwanya upfukame usenge Imana uyisabe kukurinda kandi ikuvanireho imitego ikuri imbere. Amen

  • Sha petite shaka umukozi w’Immana wuzuye umwuka w’Immana n’imbaraga z’Immana agusengere ateshe kandi akomeshe kuko accident zingahe mucyumweru subusa nshuti
    umva inama nshuti ntitukwanga ahubwo turakwifuriza ibyiza,iyi nama nkugira ndi
    inararibonye nanjye hari igihe nabonye ibisa nibyo 5 fois par semaine,natabawe no gusenga ntubone abantu bahagaze kuri stade bakoma amashyi ngo ugirengo bishimye
    bose bamwe barahekenya,kandi abifuzako wava munzira ni benshi,nutaba une combattante dans la prière no kwiyeza no
    kwihana,singucira urubanza dore uri jeune
    urangana n’abanjye ndakugira inama,

  • Natabawe no gusenga,niba haribyo uzi satani akubitaho agakoni,atura imbere y’Immana,turagukunda,nanjye abantu narinziko arincuti zanjye birwaga bantongera abadayimoni,bashaka no kuntangaho ibitambo,natabawe no gusenga mba imbere y’Immana,satani yaza agasanga iwanjye inzugi z’umutamenwa,simvuzeko ndi
    umukiranutsi ariko natakiye Immana nayo irantabara,none nawe sanga Yesu bwira Yesu
    ashobora byose.Umva ijwi ry’ubuhanuzi.

  • Ikindi kandi satani akunda kunywa amaraso
    niba hari n’amasezerano waba ufitanye nawe
    consciement ou inconsciement yasese,uhagarare mu butware bwa Yesu,umusamburire kumugaragaro,you can confess the blood of Jesus Christ.wumve mwana w’Immana.Yesu akurinde

  • ihangane kuba ntacyo wabaye cyane ntinicyutezeb kuzaba.ndakeka ibyo wasimbutse atari bike nibindi ntacyo bizakugira

  • Uri knowless koko! Ubu uraba knowfull

  • Ooooohh!!!!Ma BAby Young Grace, turagutegereje i Butare cyane. Ndagukunda byo gupfa peee!!!!

  • sorry knowless we ihangane cyane gusawibukeko ntamuhanga wicyuma by.

  • ndashaka gusobanukirwa niba azi gutwara neza cg ari bya bindi byaba star//////////////

  • Umuseke namwe iyinkuru ko ishaje ntayindi mufite iyisimura?

    mushake amakuru
    murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish