Digiqole ad

Urutonde rw’ibihugu bifite abantu “bavuga nabi” babwira abashyitsi

Abakora ingendo ngo nibo babizi cyane, hari ibihugu ugeramo ugasanga abaturage babyo buka inabi ubavugishije, yenda akeneye ubufasha niyo bwaba bworoheje cyangwa se anaramukanyije gusa.

Nubwo ari heza muri France ngo niho abantu baho buka inabi abashyitsi/photo internet
Nubwo ari heza muri France ngo niho abantu baho buka inabi abashyitsi/photo internet

France, bajya gusura Tour d’Eiffel, Cote d’Azur n’ahandi henshi heza, nyamara ngo nicyo gihugu cyambere ku Isi gifite abaturage buka inabi ubavugishije nkuko ubushakashatsi bwakozwe bubigaragaza.

Ibindi bihugu nk’Uburusiya, UK, Ubudage nabyo ngo abaturage baho si shyashya, bamwe ngo bakuka inabi niyo waba udasaba igishirira.

Ubu bushakashatsi bwabajije abantu bagera ku 120 000 batandukanye ku Isi kandi bagiye bakora ingendo mu bihugu nibura birenze bitanu ku Isi, bakurikiranya ibihugu by’abaturage babwira nabi abahagenderara gutya;

1. France
2. Russia
3. United Kingdom
4. Germany
5. Other

Abarusiya ariko bo bavuga ko bababeshyera. Tatiana Danilova ukora nka Market Manager i Moscow avuga ko bo ururimi n’umuco byabo aribyo bituma bashyirwa kuri uru rutonde.

Tatiana Danilova yemeza ko iyo umurusiya agerageza gushyira ijambo mu cyongereza wumva abivuganye inabi, nyamara ngo siko biba bimeze. Abarusiya ariko kandi ngo mu muco wabo kuba nta kintu bajya bahisha bituma wabibeshyaho ko bavugana inabi.

Mu bihugu bifite abantu bavushanya ineza abashyitsi, Ibiza ku isonga muri ubu bushakashatsi ni Brazil, ibirwa bya Caribbean na Philippines.

Ibihugu 10 byambere birimo abaturage buka inabi abashyitsi
French
Russian
British
German
Other
Chinese
USA
Spanish
Italian
Polish

Source:Skyscanner.com

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • abarusia nibo bakagombye kuba abambere ni mvugo yabo irabigaragaza

    • Abarusiya rero bazira “stéreotypes” ya za films zaberekanye kandi zigikomeza kuberekana mu gihe cy’intambara y’ubutita (guerre froide cg. cold war) urebeye ku ruhande rwa Hollywood ya USA n’inshuti zayo bibumbiye muri NATO. Ko ari Abagome b’abanyembaraga, bavuga nabi kandi filimi zirangira batsinzwe, umugome apfuye. Naho Abanyamerika ko bo ari abana b’i Rwanda. My friends, la vraie réalité est tout autre.

  • nunbwo nbibagiwe CANADA iri mumbihugu byakira kandi bavuganeza,ni ikinyambufura kurusha, brazil, phillines kuko maze kuhagenda.

    • true! canada is the first mukwakiranokuvuganeza kweli!

  • YEGGO DIIIIIIIII

  • mutubwire amazina menshi agezweho y’abana b’abahungu ariya ni make.

  • Mutubwire ibyo muri Afrique 10 mu kwakira no kubwira neza abagenzi, ndetse ni 10 mu kudafata neza abagenzi.

  • sha murabeshye america nti muyishyiremo kuko nahageze u bwambere ntahazi baranyobora buri wese nahuraga nawe yanyerekaga aho nyura akareka nibyo yabaga akora cyangwa aho yajyaga na bantu beza birenze

  • Umva BIMENYIMA muri Africa ahambere bavuga nabi bakabivugana n’ubugome ni SUDAN gusa imana izabahindure kuko birarenze, naho aho bakira abashyitsi neza ni iwanyu mu……… niba uriwe ariko thx.

  • U.S.A NTABGO YABARWA MURIYI BIHUGU ndahaba mamaze imyaka hafi 8, nkorana nabo nukuri nkurikije ntibyo mbazi uko surtout igitsinagore kivugisha abantu ntabgo basanzwe icyambere muri principe za banayamerika iyo akubonera mu ntambwe cyumi arakumwenyurira ntubgo muba mudafitanye gahunda, BAZI KUKUBAZA byihutirwa Can i help you sir or mam so nibazi kwirata byabandi byiwacu ubona uwo uruta ukamusuzugura ibyo ndabibabgiye mbabamwo kandi natwe bimaze kuduhindura dusigaye tuzi uko umuntu kose ameze ukwiriye kumwakirana igishika.

  • Ibyakira abantu neza:
    1. Holland
    2. USA
    3. Canada
    4. Others

  • naho se mu Rwanda rwacu ho mubona bakira gute!

  • Kwakira abantu nabi mbona bidaturuka ku gihugu runaka ahubwo bituruka ku muco w’umuntu ku giti cye kuko nta gihugu cyigisha kwakira abantu nabi mu masomo batanga.Nko mu Rwanda hari abakira nabi n’abakira neza mu nzego zose.I take this opportunity to thank migration office for good customer care

  • Njyewe kugiti cyanjye mbona Ibihugu 5 bifata neza abantu 1 FRANCE nicyo gihugu cyambere
    Gisurwa kurusha ibindi bihugu!!!!!!!!!!!!!!!
    2 Etas unis
    3 England
    4 Belgique
    5 Canada
    MERCI

Comments are closed.

en_USEnglish