Digiqole ad

Agahinda utewe n’urukundo kerekana ikigero cy’amarangamutima ? Si uburwayi bwo mu mutwe ?

Uguhungabana kuvuye ku rukundo kurimo kwiyongera muri iyi minsi nk’uko abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe babitangaza. Hari n’abandi benshi bagumana n’agahinda bitewe n’uko bakunze ariko bakaba babona abo bakunze batabyitayeho.

None se uwakunze aba yasaze? None se iyo ubabaye uba uri mu makosa ? Patrick Avrane asobanura ko igihe cyose uri mu rukundo ntaho uba wahungira ububabare kubera ko buri gihe uba umeze nk’impumyi kandi urukundo yarugereranyije n’ikintu umuntu agenda akazimiramo maze akaba ikimenyetso cyarwo.

Nk’uko tubitangarizwa na lefigaro, Patrick Avrane yanditse ko urukundo benshi basanzwe bazi ruba hagati y’ibitsina bitandukanye rugendera ku buremere bw‘amarangamutima umuntu aba yifitiye ku giti cye.

Akomeza avuga ko umuntu akunda agace k’undi ni ukuvuga nk’ijwi, isura n’ibara, umubyimba, ndetse n’ibindi bifitanye isano n’imiterere y’umuntu wese ari na byo bisa n’aho bibyutsa ya marangamutima umuntu agirira mugenzi we badahuje igitsina.

Mu byakomeje kugarukwaho n’abahanga mu buzima bwo mu mutwe ni uko agahinda umuntu aterwa no gukunda kahozeho ndetse kazahagumaho kuko gaterwa no kwibuka ibihe byiza wagize mbere yo gushwana cyangwa gutandukana n’uwari umukunzi wawe.

Nk’uko bikomeza gutangazwa n’aba bahanga, hari abadakunda kumva uburemere ababakunze baba bahaye urukundo bityo bakihagararaho, kandi bagashaka kwerekana ko bo bitabareba. Igitangaje ni uko akenshi iyo uwagukunze ari nta kindi yaba yari agambiriye, ntabwo na we aba yagusobanurira neza icyatumye akunda.

Muri iki gihe ububabare buterwa n’urukundo buragenda bwiyongera, bityo abantu benshi bakomeza kwemeza ko banga urukundo! Hari n’abanditsi b’ibitabo nka Spinoza na Sartre banditse bibaza niba umuntu adashobora guhitamo kwangwa cyangwa se ashobora guhitamo gukundwa.

Ibi bitabo byose byagiye byandikwa bishamikiye ku gahinda twavuze kakomeje guterwa n’urukundo. Abagiraga aka gahinda rero suko babaga basaze cyangwa barwaye mu mutwe, ahubwo ngo byabaga bitewe n’uko buri wese ku isi yumva ashaka gukunda no gukundwa, nk’uko bitangazwa na Dr Richard Meyer umwe muri ba bahanga.

Urukundo rugereranywa n’umupaka ku batuye isi muri iki gihe aho agahinda karuturukaho kaba gatewe n’ibiri mu muntu ubwe akababazwa n’uko yamenye ko akunda cyangwa se adakundwa. Umuganga.com

0 Comment

  • Sibyiza kubeshya umuntu urukundo kuko usanga akenshi ariho haturuka kubabara! tugerageze kubwizanya ukuri murukundo kdi ukumva mugenzi wawe kubahana kubwizanya ukuri ni ibyambere murukundo.

  • ikintu mugomba kumenya nuko ntawu forca urukundo ou bien aragukunda cyangwa ntagukunda iyo ugize imana ukabimenya kuko hari abagutesha umwanya cyangwa nawe ukawitesha mubwire direct kugirango wokubabara niyanga it is ok urashaka undi ni binakubabaza birashira c’est pas la fin du monde uzabona undi ugukunda .

  • that is ok but the main problem is that today world, many are looking for money; materials or to satisfy their needs(sexual), without love. I advise everyone to verify the meaning of love. and to specify the aim of love they are living in.

Comments are closed.

en_USEnglish