Digiqole ad

Marathon y’Amahoro uyu mwaka igamije kurwanya ibiyobyabwenge

Mu rwego rwo kwimakaza umuco na Siporo no kurwanya ibiyobyabwenge, ubuyobozi bwa Minisiteri y’Umuco na Siporo burahamagarira Abaturarwanda cyane cyane abo mu mujyi wa Kigali kuzitabira igikorwa cy’Isiganwa Mpuzamahanga ry’Amahoro, rizaba kuri iki cyumweru tariki 27/05/2012.

World Vision yatanze inkunga ya miliyoni 5 ngo irushanwa rizagende neza
World Vision Rwanda yatanze inkunga ya miliyoni 5 ngo irushanwa rizagende neza

Kalisa Edouard umuyobozi muri Minispoc yatangaje ko iri siganwa ngarukamwaka rihuza abantu baturutse mu bihugu bitandukanye by’isi nk’Uburundi, DRC, Ethiopia, Uganda, Kenya, USA,Swisse, ritegurwa mu rwego rwo guhuza abantu b’ingeri zose bakaganira ku muco w’amahoro.

World Vision ikaba yataye inkunga iri rushanwa ya Miliyoni eshanu mu rwego rwo kugirango iryo rushanwa ryo kwimakaza umuco w’amahoro rigende neza.

George Gitau uyobora World Vision/Rwanda, yatangaje ko ari inshingano zabo gushyigikira ibikorwa biganisha ku mahoro, kuko ariyo shingiro ry’iterambere.

Ati: “ibikorwa byinshi by’iterambere nk’icyerekezo 2020 ntibyagerwaho nta mahoro, niyo mpamvu dushaka guhuza abantu bakaganira ku mahoro”.

Yavuze ko iri rushanwa ryatangiye mu 2005, abona rizagirira akamaro u Rwanda kuko rizagaragaramo n’abaturutse mu mahanga, aba bakazaza bakabona u Rwanda igihugu kirimo amahoro asesuye nkuko byavuzwe na George Gitau.

Biriya bihugu umunani nibyo byamaze kwemeza ko bizaryitabira, mu gihe ibindi bitatu bigitegerejwe kwemeza ko bizitabira.

International Peace Marathon y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko ya “Siporo nka kimwe mu bikoresho byo kurwanya ibiyobyabwenge.”

Hazakorwa urugendo rwa kirometero 42 ruzahera kuri Stade Amahoro, n’urundi rw’igice ruzagarukira muri kilometer 21.

Umuryango World Vision usanzwe ufasha Guverinoma y’u Rwanda mu bikorwa bya kimuntu, watangiye mu Rwanda mu 1994. Ubinyujije mu mishinga itandukanye, umaze gufasha mu kwiteza imbere abantu bagera ku bihumbi 500 mu gihugu.

Abayobozi ba World Vision Rwanda bashyikiriza sheki abategura Marathon y'amahoro
Abayobozi ba World Vision Rwanda bashyikiriza sheki abategura Marathon y'amahoro

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish