Digiqole ad

Uganda: Cholera imaze kwica abagera ku 100

Abantu bagera ku 100 nibo bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Cholera nubwo Ministeri y’Ubuzima muri Uganda yo ivuga ko hamaze gupfa 73.

Cholera imeze nabi mu turere 46 twa Uganda/photo monitor.co.ug
Cholera imeze nabi mu turere 46 twa Uganda/photo monitor.co.ug

Abantu bagera ku 3 111 nibo bamaze kwandura iki cyorezo kuva muri Werurwe, benshi muri aba bakaba bari mu bitaro ahatandukanye mu gihugu cya Uganda.

Uturere 46 muri Uganda tumaze kwibasirwa n’iyi ndwara nkuko byemezwa na Ministeri y’Ubuzima.

Ms Rukia Nakamatte umuvugizi wa Ministeri y’Ubuzima ya Uganda yatangaje ko abantu bakomeje kwandura, cyane cyane mu turere dukorerwamo uburobyi hafi y’ibiyaga ndetse no mu duce dutuwe n’abantu benshi kandi nabi tutabamo isuku.

Iyi ndwara ya Cholera iri guca ibintu muri Uganda iri guterwa n’imyuzure iterwa n’imvura nyinshi iri kugwa muri kiriya gihugu.

Abantu banduye n’abamaze gupfa bazize iyi ndwara baba ngo baranze gukurikiza amabwiriza y’isuku ndetse n’uburyo bahawe bwo kwirinda iyi ndwara nko kunywa amazi atetse n’ibindi.

Ministeri y’Ubuzima muri kiriya gihugu ikaba yafashe ingamba zo kurwanya ikwirakwizwa ry’iyi ndwara muri Uganda.

Benshi mu baturage bafite ikibazo cya Cholera bakaba ari abadafite ubwiherero butunganye kandi bakoresha amazi mabi.

Indwara ya Cholera ikaba yibasira cyane abana bari hejuru y’imyaka ine na cumi n’ine.

Kugeza ubu uturere 46 turimo na Kampala tumaze kugerwamo n’icyi cyorezo. Utwo turere ni; Kampala, Namayingo, Jinja, Busia, Bugiri, Nebbi, Sheema, Wakiso, Iganga, Luuka, Lwengo, Masaka, Mayuge, Buikwe, Mityana, Koboko, Mitooma, Mbale, Bukomansimbi, Bukwo, Butaleja, Buvuma, Gulu, Kalungu, Kiryandongo, Kole, Mbarara, Namutumba, Rakai, Sironko, Buliisa, Buyende, Kalagala, Kamuli, Kanungu, Kiruhura, Luweero, Yumbe, Nakaseke, Ibanda, Kibaale, Kayunga, Bushenyi, Kyankwanzi, Budaka na Mukono.

Source: Monitor.co.ug

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

en_USEnglish