Digiqole ad

Icyo Louise Mushikiwabo avuga kuri Nkunda, Ntaganda na Juppé

Mu kiganiro kirambuye Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yagiranye n’ikinyamakuru the independent yagize icyo avuga kuri Laurent Nkunda, Gen Bosco Ntaganda ndetse na Allain Juppé wagarutsweho kenshi mu mibanire y’u Rwanda n’Ubufaransa.

Ministre Mushikiwabo/photo Internet
Ministre Mushikiwabo/photo Internet

Umuryango w’abibumbye mu minsi ishize wavuze ko uhangayikishijwe n’ibiri kubera muri DRC,  ibi Mushikiwabo yashimangiye ko n’u Rwanda biruhangayikishije kuko birureba nk’ibiri kubera mu baturanyi cyane ko ngo abarenga 5000 bamaze guhungira mu Rwanda, n’abarenga 55 000 basanzwe barahahungiye.

Abajijwe niba u Rwanda nta ruhare rufite mu biri kubera muri Congo, Ministre Mushikiwabo yagize ati: “ Twifuza gusa ko umutekano ugaruka hariya, ndetse twifuza impande zombi kuba zagirana ibiganiro. Ariko nanone ntabwo twirengagiza ko kariya karere karimo FDLR yifuza buri gihe guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse na hariya ikaba yica abantu

Ese u Rwanda rwaba rwiteguye gukoresha imbaraga za gisirikare muri DRC?

Mushikiwabo ati: “Ashwi rwose.  u Rwanda ubu rurakora ibishoboka ngo rurinde imbibe zarwo. Ubwo ingabo zacu zajyaga yo bwa mbere byari ku bwumvikane bw’ibihugu byombi mu guhangana n’inyeshyamba. Congo niramuka ibyufuje byaganirwaho, ariko ubu nta cyifuzo cy’u Rwanda cyo kohereza ingabo muri Congo gukemura ibibazo bya Congo

Ibaruwa yohererejwe Hilary Clinton ivuye kuri za ONG 142 ivuga ko u Rwanda rwajyaga rufasha Ntaganda, u Rwanda rwigeze rumufasha?

Reka mbanze nsobanure. Bosco Ntaganda ni umusirikare wo hejuru mu ngabo za DRC, abantu benshi bibagirwa ko nubwo yaba afite inkomoko mu Rwanda ariko ari umuwofisiye (officer) mu ngabo za Congo. Rero ibireba Ntaganda byakabajijwe Congo si u Rwanda.

Iyo baruwa ivugamo ibintu byinshi, harimo n’iby’imicungire mibi muri abo basirikare ba DRC. Ntaganda ni umwe muri bo. Ubu arashakishwa n’urukiko mpuzamahanga, abasirikare bamukuriye mu ngabo bavuze ko agomba gufatwa. Ibyo byose ntabwo bireba u Rwanda.”

Ese u Rwanda rushobora kumubera ubwihisho?

Oya. Ari ku butaka bwa Congo, arashakishwa, igihugu cye kirashaka kumufata. Umuryango mpuzamahanga ufite ingabo zirenga 20 000 muri DRC. u Rwanda rubijemo rute? ndashaka gushimangira ko niba ibintu bidakurikiraniwe aho bigomba tutazagira amahoro arambye muri aka karere

Watubwira kuri Laurent Nkunda? Arafunze? Ari munzu? Gahunda ye ni iyihe?

Dufite Laurent Nkunda mu Rwanda, ntabwo ari muri gereza kuko nta cyaha yakoreye mu Rwanda. gusa ubwo yahungiraga mu Rwanda twasanze tugomba kumugumana kugirango tumuvane mu bibazo bihari turebe ko akarere kagira amahoro arambye, kandi byarashobotse kuva mu 2008.

Cyakora ubu ntituzi icyo gukora. Ntamuntu ushaka kumutwara. Kandi ntitwamwoherereza DRC kuko ho bagifite igihano cy’urupfu. Mu Rwanda ntakigihari, kandi mu masezerano u Rwanda ntirwoherereza umuntu igihugu gifite igihano cy’urupfu mu mategeko yacyo.

Kugirango amahoro arambe muri aka karere birakwiye ko abantu bivana mu mitwe kureba ku bantu ku giti cyabo. Kuko benshi muri aba ibibazo byabo ubwabo siryo shingiro ry’ibibazo, Yaba Nkunda, Ntaganda cyangwa undi. Ese ubundi bo bavuyeho byaba bivuze ko DRC ibonye amahoro arambye?

U Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu mahoro ngo ibibazo biri mu baturanyi bikemuke. Ariko umuryango mpuzamahanga usa nuwatereranye DRC ndetse urebye n’aka karere kugeze ejo bundi ubwo havugwaga ibya Kony2012.”

Kuri Ntaganda, ese u Rwanda rushyigikiye ko ashyikirizwa ICC?

Icyambere u Rwanda rufite uko rubona ICC, si uko rudashyigikiye igitekerezo, ahubwo amategeko mpuzamahanga rugenderaho ndetse n’uburyo rwitwara kuri Africa. Dushyigikiye ubutabera mpuzamahanga ariko tubona ko uburyo ubu butabera butangwa ku banyafrica bibogamye.

Kubya Ntaganda rero u Rwanda nta mwanzuro rubifataho. Ntabwo twitaye cyane ku kuba Ntaganda yashyikirizwa urwo rukiko cyangwa ntajyanwe. Niba Ntaganda yarakoze ibyaha muri Congo bituma yashyikirizwa ICC, ibyo si umwanzuro w’u Rwanda.

Watubwira ku by’u Rwanda na Alain Juppé?

u Rwanda ntabwo rukorana n’Ubufaransa bishingiye ku bantu. Ibihugu byombi byumvikanye kongera gutsura umubano, nyuma y’ibibazo bikomeye byari hagati y’ibihugu byombi. Tuzakomeza gukorana na Leta y’Ubufaransa, nta kibazo cy’umwihariko dufitanya na Juppé, akora akazi ke (yakoraga) Leta ye yamuhaye icyizere ngo ayikorere, u Rwanda rwo ntirwakimuhaye ngo akorane narwo, ni ibintu bisanzwe.”

Ministre w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo ubu akaba aherereye muri China mu ruzinduko rw’akazi kugeza tariki 26, ku butumire  bwa Ministre w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa Yang Jiechi.

Louise Mushikiwabo ubwo yakirwaga mu Ubushinwa/photo Internet
Louise Mushikiwabo ubwo yakirwaga mu Ubushinwa/photo Internet

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Abagore nkaba nibo urwanda rukenye bagateza igihungu imbere basubizanya ubwenge no kurengera igihugeu cyacu so LOUISE MUSHIKIWACU turagukunda

  • Ndashimira Mushikiwacu ko yashubije neza ibibazo yabajijwe, Imana imwongerere ubwenge.

  • mukomere cyane numvise ikiganiro Mushikiwabo yasubije, bamubajije ibya ntaganda na nkunda kumutekano wa kongo aho gusubiza ngo FDLR! baretse kujijisha ko numwana muto aziko abatezumutekano muke ari urwanda gusa ntabwo bareba Tayiror

    • Wowe Mbanza Congo urayizi?Kuva yabona ubwigenge yagize umutekano giheki?Leba intambara zitandukanya:Mulele, Kabila yatangiye kera arwanya Congo, abasirikiri batuye arabo kwambura abaturage(article 15).Mujye mureke rero gushakira impamvu aho itari, ahubwo DRC irazira Umutungo ifite as ibihugu by’abarabu bifite petrol, so niyo urwanda barushyira 10,000km kure ya Congo yagumana ibibazo by’umutekano muke cyane ko Congoleses benshi batagira na patriotism

  • Asubizanya ubwenge bigaragara ko afungutse mumutwe. Big up Louise

  • noneho!! yituje mumbisumbizo, yirize mbyambindi bwokwiyemera LOUISE komerezaho.

  • ko mwanize comment nuko tuvuga ko asubiza ki diplomatie gusa se!ahahah ntimukanige uko abandi babona ibintu rwose ntacyo bizamara

    • and indeed ni umu diplomate agomba gusubiza ki diplomate ce qui n’est pas un defaut vu sa fonction. c’est plutot une qualite rare ni nayo mpamvu ari ministre w’ububanyi n’amahanga et non uw’ubuhinzi n’ubworozi.hon minister we r blessed and proud to have you.akazi kawe uragasobanukiwe,komereza aho.

  • Louise ndamukunda cyane, Muzehe azi guhitamo abayobozi rwose. Louise nagukunda pe uzi ubwenge, uzi guaharanira “l’honneur” de notre pays. Big up.

  • Ntaganda Nkunda ariko ubwo abo bantu mubona aribo kibazo cya Congo? jye aho kwica Gitera nakwica ikibimutera ese ba Se na ba Sekuru bavukiye he?

  • very good,uragerageza gusubiza ariko hari uburyo usubiza bujijishije,ukarangiza uvuga ngo urwanda ruruzamo gute?no thats not how you could say.nimusbe uburenganzira mujye muri congo muvaneyo FDLR maze urebe ukuntu amahoro azataha muri greatlakes region,ibya bosco ntaganda nibazongere nokubibaza u rwanda.bazabibaze kabila

  • Ibibazo bya Congo babiterwa n’abanyarwanda! Louise nk’umudiplomate nta kundi yajyaga gusubiza! Nkunda nda Ntaganda babaye mu gisirikare cy’u Rwanda mbere yo kujya mu cya Congo, uburyo bagiye mu cya Congo nabyo birazwi! u Rwanda rushatse rwatanga amahoro mu karere kuko isi yose iratureba!

    • Wowe Munici ureba hafi cyane peee!!uti:”Nkunda nda Ntaganda babaye mu gisirikare cy’u Rwanda mbere yo kujya mu cya Congo”, yes none se ushatse kuvuga iki?Ababohoje u Rwanda abenshi babaga mu gisirikari cya Uganda abandi mu cya Congo,Burundi….ibyo se bibabuza kuba abanyarwanda no guharanira inyungu z’igihugu cyabo n’ababo, ubyibazeho cyane muvandimwe.

  • we are proud to have Louise Mushikiwabo as our foreign affairs minister. uri umuhanga kandi akazi ukora uragashoboye pe! turakwishimiye kandi komereza aho. ariko ngo ushobora kuba uvukana na Lando wabaye intwari agahangana n’abicanyi mu mashyaka menshi akabizira. nawe yabaye intwari. Ntabwo dushidikanya ko uzatera ikirenge mucye. Uziko bafungaga abantu mu byitso bakabirukana mu kazi, maze Ministre Lando akajya yandikira ibigo ko basubiza mu kazi di! kandi byagiye bikorwa. Ubutwari rero bugira aho buturuka. NUKURI USUBIZA NEZA KANDI IBIKWIYE BURI WESE AKABYISHIMIRA.

  • Uyu muyobozi n’umuhanga cyane!! Tumuhoza mu ngobyi y’amasengesho kgo Imana irusheho kumushoboza imirimo ashinzwe!!

    Kurijye mufata nka Nº 2 mu bantu basubiza ubwenge budasanzwe!!

  • Ariko aba bavangavanga bavuga ibigoramye bashaka iki kururu rubuga inva yabola prophete yabo ko ihari akaba ariyo ijyamo umwanda bakomeje akaba ariyo banduza.

  • ok

  • mbega umudamu usubizanya ubwenge,nigute buri munsi ari uRwanda babaza amakosa ya banyecongo!? njyewe kubwanjye simbyumva none se barashaka kuvuga ko ari urwanda rutegeka congo tubimenye? nimba ari nabyo batubwire tujye yo kubikemura kubera ko kuva na kera barababwira ko tugomba gushunga ubusugire bu rwanda n’imipaka yigihugu cyacu

  • Dore ibisubizo bibereye urwanda nabanyarwanda,IMANA ikomeze kukugwiriza ubwenge! Kandi ifashe DRC Kuko ndabona yaramaze kuba isenga yabambuzi. Ikibazo si bosco is not laurent not RWANDA ikibazo ni DRC Nubuyobozi bwayo.

  • Uwiyita Mbanza afite ubuswa muri we pe! Ambabarire simututse ariko nta kuntu yaba ari muzima atekereze ko u Rda rwateza umutekano muke muri RDC. Reka nkubaze: ubona u Rda rwifuza ko imisozi yarwo yuzuraho impunzi zidafite kivurira? Ubona inyungu irihariya yaboneka ari uko nta mutekano uhari? Ubona se nta kindi abasirikare bacu bashobora uretse guteza umutekano muke mu karere? Uyobewe se ko aba FDLR batashye bakirwa bagasubizwa mu buzima busanzwe ntawe ukurikiranwa nk’umugizi wa nabi? Nakubaza byinshi ariko reka ndekere nsoze ngusaba kureba kure ureke ubuswa umenye gushima uwakoze neza ugaye uwahemutse utavanze ibintu kandi utabogamye.
    Kuri Foreign Minister: courage kandi Imana yatumye usigara abenshi bacu barishwe yagirango uzahagarare aha bose kandi kigabo haba mu mirimo ya Leta ndetse n’iyanyu bwite. Bravo!

  • LOUISE MUSHIKIWABO,ubundi kuvacyera wabagahe,muzehe yari yarabuze kabisa umuntu nkawe,kubwange nange mbona nakugira no2 du pays kuko njya numva abandi bayobozi batandukanye haba murwanda cg mumahanga,ariko numva uburyo ukomveka reporters ntawundi ufite skills, capacity of analysis nkawenyakubahwa minister.komerezaho rero

  • Uyu mudamu ndamwemera cyane, Imana ikomeze imurinde

  • Bravo Louise! Ibya Congo babibajije Kabila ubundi.Uri MBANZA ubanza urwaye, wivanga ibintu: Iyo u Rwanda rugiye rubivuga ku mugaragaro rwavayo bikaba uko. Ntugakurure ibibazo utabasha gusubiza.

    Imana irinde u Rwanda iduhere amahoro Congo DRC.

  • rwanda waragowe, ntangazwa n’abanyarwanda batiyizi barushinja congo babanze begere abayobozi babasobanurire ibya gahunda y’igihugu; ntanyungu u RWANDA rufute murikongo, congo ubwayo ntizi icyo ishaka, babaze abayobozi bayo cyane kabila ari se ari n’umwana baramuzi yarabakoreye, ibyo si ibibazwa urwanda, twe duhugiye mu iterambere.

  • sha mbere yabyose nange mushiki wacu ndamukunda cyane hanyuma rwose kubisubizo yatanze kuririya interview nukuri nabyo birashimishize azubwenge kabisa ndamwemera cyane nakazi kose yakoze yagakoranye ubuhanga Imana yo mwijuru ige iikomeza kubana nawe muri byose kandi imuhe nubwenge bwinshi kurushaho. mugire amahoro

  • Genda wa mugore we uri intwari,sha uwari yarabimye(abagore) ijambo yari ikigoryi tu!.

  • uwigize igitebo ayora ivu,congo ifite ibibazo byinshi ntibazi ku gerer umutungo wabo kandi bakize nabyita ubuzongwe congo ninini na mobutu yapfuye yaramunaniye kandi yari bos so icyo ni cyambere icya kabiri ntibazigera narimwe bagira amahoro fdlr irimpande y’urwanda kandi ntambaraga bafite zo kuhabakura icyagatatu ni benewacu babanyamurenge soit nibabe abanyarwanda cyangwa se ni bake support tubafashe kurwana bafate nord kivu ibe iyabo birukane fdlr naho ubundi tujye tuvugisha ukuri kandi tube abagabo politique urabeshya ugakina niko bimeze aliko ukuri kurahari nabazungu barabibona kandi nabo babifitemo inyungu niba dusahora congo bose bakorayo iki monuc imaze iki nabo nibisuma imana igihe izabishakira congo izagira amahoro mubutu yaragiye haza n’undi umwe bavuze ko nyuma yamobutu hazaza 3 congo ikabona kugira amahoro.pore kabisa umutungo wabo ni karemano ntaho uzajya imana irahari.

  • ariko rwanda baguhora iki? igihe cya che aza gufasha kabira agasanga ari inda nini gusa ibaranga,yavunze iki? ariko mwagiye mukurikirana amateka!?

  • Bravo Min. Louise for the work well done. We are proud of you. For those who are still hesitating – let them remain behind counting stars as we are exceling to shape our bright future. Aluta Continua

    Bty

  • The foreign Minister is very intelligent,mbese ibisobanuro bye birumvikana ntaguca kuruhande!congz madam!

  • Ariko mwa banyarwanda mwe!! ubu aho mutashima mushiki wabo nihe koko

  • Uyu Mu Mama, n’umuhanga cyane ariko acemure akabazo ko gushaka kuvugisha BBC gusa ndetse n’ibindi bitangamakuru byo hanze, yasize iby ‘iwacu aho bimwe na bimwe kumufatisha bitaborohera. naho ubundi she is excellent.

Comments are closed.

en_USEnglish