Digiqole ad

Pierre Damien Habumuremyi yatunze agatoki ubutabera mpuzamahanga

23 – 05 – 2012 Mu gutangiza inama y’umuryango w’abacamanza bo mu bihugu bigize umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba, Minisitiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi yatunze agatoki bamwe mu bacamanza mpuzamahanga ku kuba batubahiriza amahame agenga ubutabera mpuzamahanga, aho yagaragaje nka zimwe mu nyandiko zashyizweho mu buryo budahwitse kubwo guta muri yombi bamwe mu baturage b’abanyarwanda ndetse na bimwe mu bihugu bikomeye byagiye birangwa no kwirengagiza kugeza mu nkiko bamwe mu bayobozi babyo bakekwaho guhungubanya uburenganzira bwa muntu.

Dr Pierre Damien Habumuremyi atangiza inama y'umuryango w'abacamanza bo mu bihugu by'umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba
Dr Pierre Damien Habumuremyi atangiza inama y'umuryango w'abacamanza bo mu bihugu by'umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba

Inama ya 10 y’umuryango w’abacamanza bo mu bihugu bigize umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba, iteraniye mu Rwanda muri gahunda yo gusuzuma ububasha  mpuzamahanga bwo gukurikirana abantu bakekwaho ibyaha.

Bimwe mu bihugu biyiteraniyemo bigaragaza ko bitangomba kuba igikoresho cy’ubutabera mpuzamahanga ahubwo ko bigomba kuba bigaragaza uruhare mu butabera mpuzamahanga, kurushaho kubuhindurira isura ndetse no guharanira guca  umuco wo kudahana.

Dr Habumuremyi Pierre Damien uherutse guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro mu mategeko na Kaminuza ya California Baptist University/USA, avuga ku mikorere y’ubutabera mpuzamahanga, yagaragaje uburyo ubutabera mpuzamahanga bwakagombye gukoreshwa hatabayeho kuvangura cyangwa kwita kuri bamwe kurusha abandi.

Yagaragaje ko amahame agenga ubutabera mpuzamahanga adakurikizwa mu kuyashyira mu bikorwa. Yagize ati:″mu Rwanda twahungabanijwe no gukomeza gukoresha nabi amahame agenga ubutabera mpuzamahanga. Amacamanza bicaye mu Uburayi, bidahwitse bashyiraho inzandiko zo guta muri yombi bamwe mu baturage bacu, ntagihamya bafite. Ibi ntibiba bikwiye.″

Yavuze kandi ko  bamwe mu bayobozi bo mu bihugu bikomeye bakekwaho guhugabanya uburenganzira bwa muntu no gukora ibyaha by’intambara, bo kubashyikiriza inkiko cyangwa kwandika impampuro zibata muri yombi bimeze nk’ibidashoboka.

Abacamanza bo muri izo nkiko mpuzamahanga usanga bavuga ko inkiko zo muri Africa zidafite ububasha bwo gutanga ubutabera.

Sam Rugege, perezida w’urukiko rw’ikirenga agaraga ko ntamvu yatuma ibihugu by’Afurika bikomeza gutinda mu makimbirane, mugihe ibindi bihugiye ku iterambere. Bityo akagaragaza ko hagomba kugenzurwa impamvu nta cyizere gihabwa imikorere y’inkiko zo muri Africa.

Sam Rugege yabajijwe, yagize ati:″ ni gombwa ko twibaza kuki ibi bibaho?Kuki imanza zacu zikemurirwa mu Burayi? Kuki ibyo bihugu bikomeje kutuvugaho? Ntidufite abantu n’ibikoresho bihagije mu gihugu no mu karere, mu kwikemurira izo manza ubwacu? Ese twakwita izo nkiko nk’ubukoroni cyangwa ni ukunanirwa kwacu?″.

Nyuma y’ibibazo binyuranye ku bubasha bw’ubutabera mu Rwanda no mu karere, Sam Rugege yagaragaje aho igisubizo cyava agira ati:″birasaba ko tugenzura impamvu tudafitiwe ikizere imikorere y’inkiko zacu? Tugomba kugenzura uburyo twiyobora ubwacu no guharanira inyungu z’abaturage bacu. Nidusubiza ibyo bibazo byose dushobora kubwira amahanga ngo nareke twikemurire ibibazo byacu.″

Mu muhango wo gutangiza iyo nama muri Serena Hotel kuri uyu wa gatatu
Mu muhango wo gutangiza iyo nama muri Serena Hotel kuri uyu wa gatatu

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nyamara ni byiza gushyigikira ubutabera mpuzamahanga. Iyo tutabugira abahoze bari mu butegetsi bwa guverinoma y’abatabazi ubu baba batugeze habi! Barabashakishije babaca intege barabafunga! Abazi ubwenge bishyikiriza ubutabera batarabashakisha bakaburana bemye!

  • Ariko nikuki inyigisho yesu yadusigiye ntacyo zitwigisha? mbere yo kureba umugogo uri mwijisho rya mugenzi wawe jya ubaza urebe iriri muwawe.
    Ubu nihanukiriye nkemzako PM ashizwa ibya runaka byakorewe nka inermogolia ataranagerayo, urukiko rwamushinja ibyo yamara isaha atararwitaba? igisubizo ni oya mumasogonda yaba yagezeyo. Rero tureke ubutabera bube ubutabera, mimister karugarama ariwe ubivuga na munva, inzego ntizikagongane.Ubutabera bwaba ubwo mugihugu cg mpuza mahanga bukwiye kubahwa kandi bizatuma nibitagenda neza bisobanuka ariko nubukumeza kugongana na politique ibyo MP avuga ntabwo bizavaho ngo nuko twavuze wapi nawe arabizi.

Comments are closed.

en_USEnglish