Month: <span>April 2012</span>

Bitoroshye Chelsea yasezereye Barcelona

Nubwo bari icumi mu minota 54 yose, kubera imyitwarire mibi ya Captain wa Chelsea John Terry, Chelsea yakoze akazi gakomeye ko gusezerera Barcelona iwayo nyuma yo kunganya 2-2 (byose hamwe biba 3-2). Ikipe ya Chelsea yiswe intwari kubera guhura n’ikipe igumana umupira kurusha izindi zose ubu ku Isi, imaze gutsinda ibitego 102 iyi sizeni (saison), […]Irambuye

Inama zagufasha kugabanya ibiro byawe no kurwanya umubyibuho

Mu gihe igihugu cy’u Rwanda kiri gutera imbere, abanyarwanda bagenda bahindur auburyo babayeho, umubyibuho ni kimwe mu ngaruka abaturage bahura nazo mu gihe ubuzima bwabo buri guhinduka. Uyu mubyibuho ukurikirwa n’indwara nka Diabetes, umutima, imitsi n’izindi nyinshi. Izi ni zimwe mu nama zagufasha guhangana n’umubyibuho. Inama ya 1: Gendesha amaguru Kugenda n’amaguru byibuze iminota 30  […]Irambuye

Ikipe y’abaganga bakomoka mu buhinde yatangiye kubaga kuri uyu wa

Ikipe igizwe n’abaganga bakomoka mu buhinde yageze mu Rwanda kuri icyi cyumweru yatangiye kubaga kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Mata 2012 mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK. Iyi kipe igizwe n’abaganga 20 bazobereye mu kubaga; amagufwa(orthopedic surgery) ,urwungano rw’inkari(urology), indwara z’abagore (gynaecology), abakosora uruhu (plastic surgery) n’ibindi. Aba baganga baje kubufatanye n’umushinga […]Irambuye

Bizimana yituye muri ruhurura kubera inzoga yitaba Imana

Muri Ruhurura ya Rwampara mu murenge wa Kigarama hakuwemo umurambo w’umusore witwa Bizimana Jean d’Amour waguyemo akitaba Imana nyuma y’uko bivugwa ko yari yasinze. Mu gitondo cya taliki 24 04 2012 muri iyi ruhurura ndende yo mu mudugudu w’Umutekano mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro nibwo umurambo wa Bizimana, usanzwe utuye muri uyu […]Irambuye

Itegeko rishya: Igihe idini ririmo amakimbirane akananirana rishobora guseswa

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuri uyu wa mbere, mu nama nyungurana bitekerezo ku iterambere n’imiyoborere, yamurikiye abakuru b’amadini akorera mu Rwanda itegeko rishya ribagenga. Itegeko rifite muri gahunda guteza imbere imiyoborere myiza, haba mu rwego rw’amadini no mu mikoranire y’amadini na Leta. Itegeko nimero 06/2012 ryo kuwa 17/02/2012, rigena imitunganirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku madini. Rigena […]Irambuye

Kigali: Uruganda rukora Matelas rwibasiwe n’inkongi

23 Mata – Hafi saa kumi n’ebyiri n’iminota 17 za nimugoroba inkongi y’umuriro yafashe uru ruganda rukora Matelas rwa Kigali Foam ruri mu murenge wa Gikondo, hafi y’ahitwa “ku mazi”. Iyi nkongi y’umuriro yakongoye uruganda rwose ntibiramenyekana intandaro yayo, umwe mu bakorera uru ruganda wabonye uko byatangiye yemeje ko umuriro waturutse mu imbere munzu ikoreramo […]Irambuye

Kampala: Shakira yari aguye mu busambanyi aratabarwa

Umukobwa byatangajwe ko yitwa Shakira, yasanzwe mu cyumba yabuze umwuka ubwo yari aryamanye n’umugabo w’umunya Somalia muri Lodge yitwa Sabalien Guest House mu mujyi wa Kampala. Umwe mu bakozi biriya Lodge yatangaje ko uriya mukobwa yinjiranye n’umugabo usa n’umunya Somalia ariko wiyandikishije nk’umunya Kenya mu cyumba numero 21. Nyuma y’igihe kitarambiranye, batangiye kumva uyu mukobwa […]Irambuye

Umugore urira amarira ameze nka Diamants

Ubyumvise wagirango ni ibintu byiza, ariko Jody Smith wo muri UK kuba amarira ye arimo utwuma tubengerana biramubabaza cyane. Uyu mugore ku myaka 35 arwaye indwara yitwa Cystinosis ituma amarira ye yibumbamo utuntu tumeze nk’utubumbe twa diyama (Diamant) Jody yabwiye The Sun ati: “ Muganga wanjye n’umugabo wanjye bavuga ko bitangaje, ndabizi bamwe barumva rai […]Irambuye

Sinasobanuriwe birambuye ibyo ndegwa – Leon Mugesera

Kuri uyu wa 23 Mata aho urukiko rw’Ikirenga rukorera, Leon Mugesera n’umwunganizi we Maitre Mutunzi Donat bajuririye ku itubahirizwa ry’uburenganzira buteganywa n’itegeko nshinga, kuba Mugesera atarabajijwe cyangwa ngo amenyeshwe ibyo aregwa no kuba afunzwe binyuranyije n’amategeko, no kuburana mu rurimi ashaka. Mugesera n’umnwunganira we bemeza ko atigeze amenyeshwa ibyaha aregwa  ndetse akaba atarigeze abazwa. Ubushinjacyaha […]Irambuye

en_USEnglish