Digiqole ad

Sinasobanuriwe birambuye ibyo ndegwa – Leon Mugesera

Kuri uyu wa 23 Mata aho urukiko rw’Ikirenga rukorera, Leon Mugesera n’umwunganizi we Maitre Mutunzi Donat bajuririye ku itubahirizwa ry’uburenganzira buteganywa n’itegeko nshinga, kuba Mugesera atarabajijwe cyangwa ngo amenyeshwe ibyo aregwa no kuba afunzwe binyuranyije n’amategeko, no kuburana mu rurimi ashaka.

Mugesera mu rukiko/photo ububiko umuseke.com
Mugesera mu rukiko/photo ububiko umuseke.com

Mugesera n’umnwunganira we bemeza ko atigeze amenyeshwa ibyaha aregwa  ndetse akaba atarigeze abazwa.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Leon Mugesera yabajijwe tariki 25/1/2012, amenyeshwa ibyaha aregwa n’itegeko ribihana, ndetse ngo yashyizeho n’umukono we ugaragaza ko yamenyeshejwe, gusa iki gihe nta mwunganizi yari afite.

Muri uru rubanza bakaba bagaragaje inzandiko z’ibyaha aregwa yamenyeshejwe n’ubugenzacyaha, ziriho umukono we.

Nyuma Mugesera yaje kwemera ko izo nzandiko ko ariwe washyizeho umukono we ariko avuga ko n’ubwo yamenyesheje ibyaha aregwa atasobanuriwe birambuye.

Muri uru rubanza, Mugesera wavanganga ikinyarwanda n’igifaransa, yakomeje kugaragaza impungenge zo kuburana mu Kinyarwanda ngo kuko amaze imyaka 20 atavuga uru rurimi bityo ko haba hari amagambo mashya akoreshwa mu manza yavumbuwe mu myaka 20 ishize adahari.

Maze imyaka 20 ntavuga ikinyarwanda, narinze mbona Doctorat nkoresha igifaransa gusa, nirwo rurimi nisanzuramo, ntabwo byanyorohera kuburana mu Kinyarwanda” Leon Mugesera yabitangaje kuri uyu wa mbere mu rukiko.

Ubushinjacyaha buvuga ko hashingiwe kunvugo yavugiye ku Kabaya  tariki 22/11/1992, Mugesera adashobora kwemerwa kuburana mu rurimi rw’igifaransa, kuko ijambo ryavuze ryatakaza umwimerere waryo.

Imyanzuro y’ubujurire ku kirego cya Leon Mugesera izasomwa kwitariki 27/4/2012, Mugesera azamenyeshwa niba ubujurire bwe bwahawe agaciro, niba ndetse azaburana mu Kinyarwanda cyangwa igifaransa.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Mugesera akwiye kumenyeshwa ko ikinyarwanda cy `umwimerere kitigeze gihinduka , ndahamywa ko nta “inshoberamahanga“ nshya yaba yaravumbuwe nyuma y` uko agenda , ariko nashaka kuzimiza akazikoresha kandi wenda yarazibagiwe azashake umuntu uzajya amubwira ati: “NTIBAVUGA BAVUGA“ muyandi magambo azashake umwigisha ikibonezamvugo uretse ko mu manza ataribyo bikenewe , Abazamuburanisha kandi simpamya ko bazaba baca imigani basiga , bari mu iyigamvugo n` igenamajwi , bakoresha amasaku nyesi na nyejuru , oya oya oya !!!!! BAZABA BAKORESHA URURIMI RUSHOBORA KUMVWA NA BURI WESE KABONE N` UBWO YABA IGITAMBAMBUGA KITIZE IBIHEKANE ,

  • Ariko aka ni akumiro rwose!!!! Mwamfasha mukambwira imyaka MUGESERA yari afite mu 1992 asohoka mu Rwanda? None se abana bavukiye mu mahanga ko ubu bashobora kuvuga ikinyarwanda ndetse bakanacyigishamo koko!Iyo ni imitwe ndakurahiye.

  • UYU MUGABO AHUBWO YARACANGANYIKIWE SI GUSA, YAVUGA DISCOUR ITEYE KURIYA WE NTIBIMUTESHUMUTWE, NIGUTE UMUNTU YAVUGA IJAMBO NKA RIRIYA RITAVANZEMO URUNDI RURIMI HASHIRA IMYAKA 22 NGO YIBAGIWE URURIMI RWACU(GAKONDO) MUZAMBWIRE MUBAZI AKABAZO KARI PHILOSOFIQUE.

  • Aha ubanza mugesera yaravutse mu w 1992 urabona aho agaritse amajigo avuga ubusa, kirya gihe washyiraga uburakari mubantu wari uzi ko uzagaruzwa sha uje kuburanishwa ninkotanyi?iyu ubimenya ubu uba wari ukwiye kuzisaba imbabazi kubwajye abo wafungishije bari bakwiye kuwuvamo ukicaramo nawe ukazavamo ucishwa iyubusamo wifurizaga abandi.fungo modomo yako.

  • Ubuzima bwanyuze iyubusamu arashaka kubugira ikinamico ?

  • Ariko uyu mugabo aranyumije neza, nonese aravuga ko ikinyarwanda yacyibagiwe, imyaka amaze mu mahanga se iruta iyo yabaye mu rwanda??? aka nakumiro, mu rugo se abana n’umugore we bavuganaga igifransa??? nareke gushushanya abanyarwanda, ubu ndaha ndababwiza ukuri ntuye mu gihugu cy’ububirigi, nahabyariye umwana ariko sukubabeshya ikinyarwanda cyose aracyumva uretse kukivuga, sinumva rero umuntu yahavukiye akahakurira ubu aribwo yaba yibagiwe ikinyarwanda uko nuguteka imitwe? agiye kumera nkawa mukobwa wagiye mu bufaransa amezi atatu, ise aje kumwakira ku kibuga yamubwira ati mwana wanjye byagenze neza mu mahanga?? akajya abaza abantu ngo avuze ngwiki nkaho yibagiwe i kinyarwanda, nukuri urukiko nirubimwemerera azaba abatsinze kumugaragaro, murakoze

    • ikibazo aho kiri, nuko nzi neza ko abacamanza bo mu rwanda batabasha kumuburanisha mu gifransa!!! baba barize ibigoroba bagateka imitwe no ni za bajije!!!!!!!!!!! mumureke avuge mu kinyarwanda mushwate nisekere hahahhahahhh

      ko nubundi se ibihano bye biteguwe! kubera iki mudashaka ko aburana mu gifransa ko ntacyo byenda guhinduraho???

      abantu babashwa gusa!!batinya ururimi barize ngo bakanminuza!!!!

  • Ariko rwose ngo uwapfuye yarihuse, buriya se bamuhaye iriya discour ngo ayisubiremo ayisome byamunanira? nareke kwigira nkana ubundi se Canada ijya kumwohereza nubundi ko yari yatsinzwe ahora ajurira , si mu gifaransa bamuburanishaga ahubwo baricuza iyo myaka yose yabatesheje none ni nabyo ashaka kugarura mu Rwanda ngo igihe kibe gihita acyambaye Costume ye hahahaha nibyo ashaka yitinza yiburagiza ngo sakindi ibe ibyara ikindi. Ni hahandi Imana izaruca ikaruca naneza irahari umunsi uzagera ubwo atazaba ajurira bidashoboka. Mugire amahoro.

  • Emera uruhare wagize, usabe imbabazi kuko natwe twabyirutse twumva amabi wakoze. Jyewe utaraza mu Rwanda numvaga nagukatira imyaka 5,000 nubwo ushaje bwose. Kuko washishikarije abantu benshi kumena amaraso nuko rero uri nyirabayazana, ufite uruhare ku maraso y’abantu benshi igihe kirageze ngo wakire umuvumo kandi mu by’ukuri urabikwiye.

  • Ndabashimiye uburyo mutugezaho amakuru ya burimunsi ikibazo mfite kuki mugesera kuki mutamwambika imyenda ya bagororwa nonese kuki ingabire ayambaye we ayambaye ntawamenya ko mugesera ari mufungwa kubera imyambaro aba yambaye kugirango mumutandukanye nabandi bantu basanzwe nuko yambara unifomu yabagororwa kereka niba mwaramutinye

  • Izo Doctorat avuga yize zamumuriye iki? Akoresha ururimi rumwe agahita yibagirwa urwo yavukiyimo akarinda aba umusaza. Twe se aho twabereye mu mahanga imyaka ikaba uruherekane tugakoresha indimi zirenze n’ebyiri ko tutigeze twibagirwa i Kinyarwanda!

    Ubanza akunda kwibagirwa gusa! noneho nibagufashe bategereze igihe uzibagirirwa i Gifarasa kuko iyo udakoresha ururimi urwibagirwa babone kukuburanisha!

    Igihe wavugaga ngo babacishe iyo ubusamo burya wariho utegura amasaziro yawee!!

  • emera uryozwe ibyo wakoze naho ibindi wikomeza kubabaza abo wahemukiye!nawe ubwawe warwicira!

  • Arikose kweri buriya uyu Munyagwa ngo Nimugesera bitebye kweri? ngo yibagiwe ikinyarwanda iriya nimwitwe azaburane mukinyarwanda Imyaka 20 niyo akangisha ngo yibagiwe ikinyarwanda natwe turakivuga twararengeje iyo 20Years azaburane mukinyarwanda ibyo yumva bimunaniye sha se amwunganire yo gacamantuza asubiye mumagambo yavugiye kabaya se byamunanira (UWO NIYO NTERAHAMWE NKURU) Arikose kiracyambaye Amakoti kuki kweri mwagikonjesheje byenyewe ko nawe yifurije abantu iyubusamo yogasama ubusa..

  • ararata doctorase musaza wanjye ntaba ayifite iyo utamucisha iyubusamo.amarasoyinzirakarengane uzayabazwa.

  • abacyamanza nibashishoze suko batazi igifaransa ariko kubwinyungu rusange z’abaturange b’urwanda bakorewe amabi bagomba gukurikirana ukwo kuburana nkukobamwe ba bakurikiranye discour ye.

  • Mumbarize iyo mbwa MUGESERA, ko njye navukiye South Africa muri 63 nkaba maze imyaka 2 ngarutse mu Rwanda, ngaho abazi imibare nimumbwire ubwo namaze imyaka ingahe ntaba mu Rwanda ? nyamara ubu ikinyarwanda nkirusha abavukiye aho mpagaze aha, ahubwo izo mbwa ziba zihunga amabi zakoreye ubwoko bw’Imana, ikindi ni uko mbona na Leta imukingira ikibaba ahubwo ntiyakabaye acyambaye biriya bikote bitampaye agaciro, kuko Hari Uniform zagenewe abantu nka bariya nubwo ibyo bidahagije, ariko Leta ni umubyeyi koko!! aho yavugaga kunyuza abandi iyaba arinjye aba yaramaze kubakurikira kuko icyo UBIBYE aricyo usarura.

    Murabeho.

  • Ariko yee, Mugesera yibagiwe ikinyarwanda nyakubyara. kandi ngo ikinyarwanda araceka ko cyaba cyarahindutse, ako nako nagasuzuguro bivuze ko mbese abari murwanda ubu batai abanyarwanda nkuko we nabene wabo babivugaga, aha nakoreshe nkicyo yavugiye kabaya nikirangira nurubanza rwe ruzaba rurangiye. None ibirego ubundi we ntabizi koko, nibamuhe dvd bamushyiriremo cd yibyo yavugiye kabaye nawe yishakire ibirego, ahubwo se ukuye ko nubuzongwe abukomeje, yigiye Dokitora imyaka makubyabiri yose . cereka niba ari iyi kirenga mugukora Genocide!

  • Erega ni mugihe abo yitaga ko bakomoka muri abisiniya baracyahari rero kuriwe yumva badakoresha ikinyarwanda nk’icyo we yakoreshaga nk’umunyarwanda wakiriya gihe.Kandi erega,urebye afite agahinda ko kuba yarabonye abo yifurizaga gushira bakiriho. Nareke gukomeza gutoneka inkovu yibuke neza ariya magambo yivugiye hanyuma nawe yishakire ibirego ndetse asome amategeko yihe n’ibihano atagombye kuruhanya kuko nzi neza ko yigiza nkana.

  • Ntatujijishe.Ururimi wavuze imyaka irenze 30 udasiba urwibagiwe nawe wakwiyibagirwa.Nareke amacenga aburane mukinyarwanda,azaba asubiza ibyo abazwa ntabwo azaba abazwa amagambo mashya yaje mukinyarwanda nubwo ari ntayo!Igihe kiragera umuntu agasobanura ibyo yakoze!”IGIHE NI IKI KURI WE”

  • Mugesera uwo yabaye umwarimu w’Ikinyarwand muri Kaminuza y’u Rwanda kugeza 1992. Iyo yajyaga gukoresha ibizamini yasabaga abanyeshuri bose kuza muri exam bambaye amakote! Bene ngofero bashoboraga no kurangiza amasaha y’ikizamini bagitira amakote!! Itarabwoba ryari ryose muri ibyo bizamini bye! Ubwo kwari ukugira ngo abone inzira acishamo aban b’u Rwanda !

  • Ariko uwo mugabo nta soni n’ikimwaro yumva afite?Iyo avuga ngo nta kinyarwanda azi abanyarwanda bahunze 59 bakagaruka Genocide yi 94 irangiye yumva batavuga ikinyarwanda neza?ariwe nabo ninde wamaze imyaka myinshi hanze?Ariko nakiyibagize ni ngombwa yagikoresheje amara abatutsi none arabona batarashize kandi aricyo yifuzaga.Azaburane akoresheje icyo yavugiye ku kabaya kuko n’ubundi nibyo azaba abazwa kandi n’abaturage twese ntabwo twumva igifaranga da,naho we ngo ararata Dr abo benewabo bacishije iy’ubusamo ubu ntibaba bazifite?navane imiteto aho no gutera iseseme akiri mu ma costumes kandi twebwe barayaducuzaga.Navuga byinsi reka nceceke

  • Ok,,,uyu mugabo leta nimuhe ubutabera ajyanwe aho yavugiye biriya bigambo nagatwe kabi gusa,,,nahubundi ibyo kuvuga ngo ntiyibuka ikinyarwanda muzamunzanire mumarane iminota 15 (muhe isomo azahita akimenya) ayo magambo mashya avuga yaje ni e.g: ukuyoka,,gushona,,umurezi,,,,,aya magambo nta rukiko na rumwe ajya akoreshwamo nareke gutera imigeri,,,,kdi mumushakire radio na CD yibyo yavuze mu bishyire aho arara

    • Ariko rero mujye mwibuka ko Genocide atari mu rwanda yabaye gusa!!!murebe nuko abandi mu bindi bihugu bitwaye nyuma yayo! naho ibyo gutukana byo numushinga utunguka! ubwo se wungutse iki nyuma yo kwandika ino message? inzu yawe yagiyeho amabati mashya se??agafranga kinjiye mu mufuka se?…….
      yewee!!!!

  • MUGESERA NJYE NDIWOWE RWOSE NAKWIREGA NKEMERA ICYAHA KUKO MBONA ARICYO GIKURU.ARIKO SE KOKO BANYARWANDA URAMUTSE URI NKA MUGESERA WOWE URUBANZA NTIWARWICIRA?ESE YUMVA KO IBYO YAVUZE BYASIBANGANYE?ABO YAVUGAGA SE NTIBAZWI KO ARI ABATUTSI?NAREKE KUGORA UBUCAMANZA ARIKO NGO UHIRIYE MUNZU NTAHO ADAPFUNDA IMITWE MUMUREKE BIRIYA NI NKO GUSAMBA.

  • Ese buriya MUGESERA afashe ibyo yavuze akabishyira mu gifaransa cg mu rurimirwa code iri mu mutima we, yasanga ibyo yavuze byahindutse uko abishaka cg byabaye byiza ku buryo atabibazwa akaba umwere? Reka mbabwire ikibazo MUGESERA afite gikomeye atarasobanukirwa: Mugesera ageze ino yasanze atari mu Rwanda bamuzanye. Uti gute? Ubwiza u RWANDA rufite, Umutekano n’ibindi byiza biharangwa nawe byagutera guhindura ururimi cyane ko aho yari atuye ari habi kurusha aho bamuzanye. Ikindi ukurikije uko yifuzaga ko u Rwanda rwamera, agahunga amaze kuwucana ntiyemera ko ari mu Rwanda bamuzanye. Ahubwo akeka ko ari nk’ahantu muri Europe bamuzanye, noneho abacamanza bahari nabo bameze neza, bakeye akeka ko nabo atari abanyarwanda akurikije uko yumvaga u Rwanda ruzamera nyumo yo gucaho. Ndiwe navuga nti Banyarwanda banyarwandakazi, isi yose nawe Mana(nkuwari ayoboye idini), nabacumuyeho, nkurikije ko ubu ndangije doctorat ikaba yaransibyemo ubugome n’ubwicanyi(aho kuvugango doctorat yamusibye ikinyarwanda); ndapfukamye mumbabarire(kuko igihugu cyacu nicyo cyonyine kw’isi)gitanga imbabazi ku cyaha cy’indenga kamere, bazisabye ku gihe. Naho ibyo kwitwaza ibifaransa, si uko abanyarwanda tutabizi, ahubwo nakoreshe nawe umutimanama asome Ijambo ritagatifu neza areke kwigora no kurushya abanyarwanda bakeneye ko imanza zindi ziburanishwa.

  • Ariko buriya Mugesera aba yigira ibiki ngo ntabwo yibuka ikinyarwanda biriya bigambo yavuze se ku kabaya kuki byo atabivuze um gifaransa ko wumva agifitemo doctorat abantu ntabwo bagira isoni kabisa

Comments are closed.

en_USEnglish