Digiqole ad

Bitoroshye Chelsea yasezereye Barcelona

Nubwo bari icumi mu minota 54 yose, kubera imyitwarire mibi ya Captain wa Chelsea John Terry, Chelsea yakoze akazi gakomeye ko gusezerera Barcelona iwayo nyuma yo kunganya 2-2 (byose hamwe biba 3-2).

Torres atsinda igitego cyo kurangiza Barcelona
Torres atsinda igitego cyo kurangiza Barcelona

Ikipe ya Chelsea yiswe intwari kubera guhura n’ikipe igumana umupira kurusha izindi zose ubu ku Isi, imaze gutsinda ibitego 102 iyi sizeni (saison), iri imbere y’abafana 95 845 bari Camp Nou, abasore 10 ba Chelsea ntibatsinzwe n’iki gihangange nubwo umukino wakinirwaga mu rubuga rwabo ahanini.

Roberto di Matteo, wakiniye kuri kiriya kibuga mu 2000 ubwo yari muri Chelsea yakinaga na Barcelona ikabatsinda 5-1 icyo gihe, iri joro yakoresheje amayeri ya 6-3. Abakinnyi 6 bugarira, ubundi umupira wagera imbere ukagerageza gukinwa na Salomon Kalou, Ramires na Torres, nubwo nabo inyuma bagombaga kuhatanga umusada.

Di Matteo ushobora gushimirwa kubera ibyo yakoze mu gihe kandi ari umutoza w’inzibacyuho, azajyana Chelsea kuri Final adafite abakinnyi nka Terry, Branislav Ivanovic, Raul Meireles, Ramires kuko bahawe amakarita yandi nimugoroba. Ibi ariko abafana ba Chelsea bavuga ko ntacyo bibatwaye kuva basezereye Barcelona.

Chelsea benshi batangiye kuyiha amahirwe ubwo iminoya 15 yambere yashiraga nta gitego Barca ibonye, nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na Petr Cech wafashe umupira wari wabazwe nk’igitego w’umukinnyi wa mbere ku isi Lionel messi ndetse na Fabregas nyuma gaato.

Ku munota wa 35 Sergio Busquets, waherukaga gutsinda tariki 25 Nzeri 2010, yaboneye Barca igitego ku mupira mwiza yahawe na Isaac Cuenca, ntibyatinze ndetse Andreas Iniesta abona icya kabiri ahawe na Messi, nabyo ntibyarambye kuko Ramires nyuma yo guhereza Lampard yamucomekeye rimwe gusa akaroba Victor Valdes igitego cye gituma igice cya mbere kirangira buri wese yibaza amaherezo.

Iniesta ashimira Messi igitego yamuhaye
Iniesta ashimira Messi igitego yamuhaye

Igice cya kabiri cyihariwe cyane na Barcelona nk’ibisanzwe, ariko Mereiles, Ivanovic, Cole, Bosingwa, Lampard bahagarara neza.

Lionel Messi utaratsinda ikipe ya Chelsea igitego bibabo, yabonye uburyo bwo kugitsinda nyuma y’uko Drogba agushije Fabregas mu rubuga rw’amahina ariko Penalty Messi ayikubita ku mutambiko w’izamu.

Ku munota wa  93, nkuko Iniesta yasezereye Chelsea kuri uriya munota mu 2009, ni nkako Torres nawe yabigenje atsinda igitego gishimangira intsinzi ivanamo Barcelona ku munota wa 93.

Torres akiri muri Atletico Madrid, mu mikino 10 bakinnye na Barcelona yatsinze ibitego 7 wenyine. Ndetse we na Atretico batsindiye Barcelona iwayo inshuro zigera kuri 3. Torres akaba yari yinginze di Matteo mbere y’uyu mukino ko yaza kumuha iminota muri uyu mukino.

Torres yari yasabye Di Matteo kumuha iminota ngo aze kumwereka icyo ashoboye imbere ya Barcelona
Torres yari yasabye Di Matteo kumuha iminota ngo aze kumwereka icyo ashoboye imbere ya Barcelona

Ibyatangajwe nyuma y’umukino

Myugariro John Terry akaba yagize ati: “ Ni koko nazamuye Ivi, ariko abantu munzi muzi ko ntasanzwe ndi bene uriya mukinnyi (uvunana abishaka). Nari meze nk’umusazi, nyuma ndebye amashusho, nabonye ntarenganye kubona umutuku, bafana mwese mumbabarire

Cesc Fabregas: “Mfite imyaka 24, sinigeze mbona i Camp Nou bitugendekera bitya. Iyi ni ikipe ikomeye. Tuzagaruka umwaka utaha. Ubu reka dutekereze ku mikino ine isigaye ya shampionat

Roberto Di Matteo : ” Nubundi ndakomeza mbyemere ko Barca ariyo kipe ya mbere ku Isi. Twe twakoze cyane ndetse n’amahirwe aradusanga. ”

Pep Guardiola: “ Iki nicyo cyiza cya sport, rimwe na rimwe uraseka ubundi ukarira.”

Andreas Iniesta: “ Ntacyo tutakoze ngo tugere kuri Final, ntibyakunze. Mwakoze kutuba inyuma

Frank Lampard: “ Iki ni kimwe mu bihe byiza nigeze ngira nambaye umwenda wa Chelsea

Avram Grant (wahoze utoza Chelsea nawe by’agateganyo akayigeza ku mukino wanyuma wa CL mu 2008 nyuma akirukanwa n’umuherwe Roman Abramovich) yagize ati: “ Roberto di Matteo akwiye guhabwa amasezerano nk’umutoza mukuru akava mu nzubacyuho

Abakinnyi ba Barcelona bakaba bahise bahabwa ikiruhuko cy’iminsi ibiri, bakazagaruka mu myitozo kuwa gatanu tariki 27 Mata.

Drogba yirukansa Pique
Drogba yirukansa Pique
Terry yerekwa umutuku nyuma yo gukubita ivi Alexis Sanchez
Terry yerekwa umutuku nyuma yo gukubita ivi Alexis Sanchez
Byari ibyishimo bidasanzwe ku bakinnyi ba Chelsea
Byari ibyishimo bidasanzwe ku bakinnyi ba Chelsea
Drogba yihanganisha igihangange Messi nyuma yo kuvamo
Drogba yihanganisha igihangange Messi nyuma yo kuvamo
Ashley Cole yishima ku bafana barenga 80 000 ba Barcelona nyuma y'igitego cya Torres
Ashley Cole yishima ku bafana barenga 95 845 ba Barcelona nyuma y'igitego cya Torres
Puyol na Terry bashyamiranye nyuma yo guha ikarita itukura Terry
Puyol na Terry bashyamiranye nyuma yo guha ikarita itukura Terry
Di Matteo i Camp Nou aho yasezerewe na Guardiola nk'umukinnyi wa Chelsea (1999/2000) nawe yasezereye Guardiola ari abatoza bombi
Di Matteo i Camp Nou aho yasezerewe na Guardiola nk'umukinnyi wa Chelsea (1999/2000) nawe yasezereye Guardiola ari abatoza bombi

Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • IBIHE BIHA IBINDI

  • WOAW IYO NSINZI NI HARTARI PE, TURAYISHIMIYE.

    • Chelsea murabagabo nubwo kurifinale mubuze abakinnyi benshi ntakibazokukobigaragarako ntamuntumugenderaho komusenyera kumugoz’umwe tubifurije insinzi kuri final

  • Urufunguzo rwo gutsinda Barca rwarabonetse! Ni ukugerageza ugakingira izamu nyuma y’iminota 75, Barca ntiba ikibonye insinzi. Undi muti ni ugufata 3 ba Barca, Xavi, Iniesta na Messi. Barca kwisha kabisaaa!

  • Kuva nareba imipira nibwo nabona defence irya umwanda iminota 90 igashira pe. Chelsea yakoze gakomeye cyane, kandi wabonaga koko bakina nki ikipe itahiriza umugozi umwe. Drogba yabaye Defenseur,….mbese ni abo gushimirwa

  • Nanjye reka nture abafana bose ba Chelsea aka karirimbo:

    Blue is the colour, football is the game
    We’re all together, and winning is our aim
    So cheer us on through the sun and rain
    ‘Cause Chelsea, Chelsea is our name.

  • CHELSEA YAKOZE AKAZIKO GUSHIMWA CYANEEE,CONGS KUBAFANA BAYO BAKOMEZE BITWARE NEZA WASANGA BATWAYE IGIKOMBE CYABO CYA MBERE/CHAMPIONS LEAGUE,BARC POLE SANAAA BIBAHO NIA AHO UMWAKA UTAHA.

  • HI,wangu nimuyihe felcitation kuko mwese twabahondaguye ndabizi ko nabatayifana mwese mwali inyuma ya CHERSEA mukwa munani sikera turagura umuzamu ,umutoza ,umudefender umwe ,muzacahe noneho?ntizaba yuzuye se?Madrid ,arsenal, man u ,Chersea mwese nuguhonda mpaka final .duhure mukwa cyenda wangu mube maso.

  • ntibyari byoroshye

  • ndashimi imana ko chelsea yastinze barca

Comments are closed.

en_USEnglish