Month: <span>April 2012</span>

Brussels: UN/Belgium izibuka Genocide yakorewe Abatutsi

Umuryango wa ACP (African, Caribbean, and Pacific Group of States), ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryo mu Ububiligi (United Nations in Belgium) ndetse na Ambassade y’u Rwanda i Bruxelles zishyize hamwe zitegurara igikorwa cyo kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Iki gikorwa kizaba ku kicaro cya ACP i Bruxelles ku mugoroba wa tariki 30 Mata. Mu kwezi […]Irambuye

“Ntidukwiye gusurwa mu cyunamo gusa” – Imfubyi z’i Shyorongi

Imfubyi zacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, zo mu karere ka Rurindo mu murenge wa Shyorongi, zitangaza ko n’ubwo kubona abazisura mu gihe cyo kwibuka bizifasha, bagakwiye no kujya bagaragara mu bindi bihe bitari ibyo kwibuka. Aba bana b’impfubyi batuye mu mudugudu wa Gatwa, babitangaje ubwo kuri uyu wa 26 Mata basurwaga […]Irambuye

Gukuramo inda ku bushake ni icyaha gihanirwa n’amategeko – Karugarama

26 Mata – Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Ministre w’Ubutabera Tharcisse Karugarama yagiriye mu Karere ka Nyamasheke, yabwiye abaturage bo mu murenge wa Kanjogo ko gukuramo Inda ku bushake ari icyaha gihanirwa n’amategeko y’u Rwanda. Ni mu kiganiro kirambuye yagiranye n’abaturage ku butabera buhabwa abaturage, yababwiye ko hari benshi bumva nabi ibivugwa ko mu Rwanda bagiye […]Irambuye

Charles Taylor yahamijwe ibyaha by’intambara muri Sierra Leone

Urukiko mpuzamahanga rwa La Haye kuri uyu wa kane rwahamije uwahoze ari president wa Liberia Charles Taylor uruhare mu byaha by’intambara yahitanye abantu benshi mu gihugu cya Sierra Leone. Uyu mugabo amaze hafi imyaka itanu aburana ibyaha by’intambara byakorewe muri Sierra Leone ubwo we yari president wa Liberia. Taylor arashinjwa gufasha inyeshyamba za Sierra Leone […]Irambuye

Nubwo yishwe, Khadaffi hari aho agifatwa nk’umwami

Hari ahantu hamwe na hamwe muri Africa Col. Muammar Khadaffi agifatwa nk’umwami, nyamara ubu imva ye mu butayu aho yashyinguwe nayo ubu yaba imaze gusaza. Aha ni mu bwami bwa Toro muri Uganda, buyoborwa n’umwami muto wafashwaga mu buyobozi bwe na Khadaffi mu miyoborere ye. Mu mujyi wa Fort Portal henshi amafoto ya Khadaffi niyo […]Irambuye

Kagame na Wole Soyinka baravuga ku mutekano mu nama ya

Asaba, Delta, Nigeria —  Mu nama yiswe “South-South Summit” yatangiye kuri uyu wa 26 Mata muri Leta ya Delta muri Nigeria, President Kagame na Prof Wole Soyinka bari mu bazatanga ijambo rirambuye ku mutekano n’imibanire y’ibihugu. Muri iyi nama ivuga ku mutekano muri Nigeria no muri Africa muri rusange, Rudy Guiliani wahoze ari Mayor w’umujyi […]Irambuye

Ingabire yasabiwe gufungwa burundu nanone, urukiko ruzanzura tariki 29/06

Kuri uyu wa 25 Mata ubushinjacyaha mu rubanza rwa Ingabire Victoire rumaze amezi arindwi ruburanishwa, bwongeye kumusabira igihano cyo gufungwa burundu kubera uburemere bw’ibyaha bumushinja. Uwungirije umushinjacyaha mukuru Alphonse Hitiyaremye yasabiye abasirikare bane bareganwa aribo; Lt Col Nditurende Tharcisse, Lt Col Noel Habiyaremye, Major Vital Uwumuremyi na Cpt Karuta Jean Marie Vianney gufungwa buri wese […]Irambuye

Urujijo ku mukino utabaye wagombaga guhuza Police FC na Isonga

Kuri uyu wa 25 Mata kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hari hateganyijwe umukino wagombaga guhuza Police FC na Isonga FC, uyu mukino w’ikirarane ntiwakinwe kuko ikipe y’Isonga FC itageze ku kibuga. Byari byemejwe na FERWAFA ko uyu mukino ugomba gukinwa, ndetse ku kibuga abasifuzi bakoze igenzura rikorwa mbere y’umukino, ikipe y’Isonga irabura. Ibi bishobora […]Irambuye

India: Apolo Hospital yahuguye abanyeshuli b’abanyarwanda ku byuma bigezweho

Abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri Kaminuza ya Annamalai University mu mashami ya Pharmacie, ubumenyamuntu, ibinyabuzima n’ikoranabuhanga batumiwe n’ibitaro bya Apolo Hospital mu mujyi wa Chenai ngo bahabwe amahugurwa ku ikoreshwa ry’ibyuma bigezweho mu gupima no kuvura indwara. Abanyeshuri bahuguwe batangarije UM– USEKE.COM ko nubwo ku mashuri yabo bafite za Laboratoire ariko zidafite ibyuma nkibyo bahuguweho ku […]Irambuye

MIDIMAR yahaye inkunga abibasiwe n’imyuzure mu majyaruguru

Minisiteri y’imicungire y’Ibiza n’impunzi ( MIDIMAR) yahaye inkunga abaturage bo mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu baherutse kwibasirwa n’imyuzure igasenya amazu ndetse ikanabangiriza imyaka. Inkunga yashyikirijwe aba baturage igizwe  na toni 13 z’ibigori na toni 6,5 z’ibishyimbo ku miryango igera kuri 265, yasenyewe n’imyuzure ubu ikaba igicumbikiwe n’abaturanyi babo. Ibi biribwa bigenewe gutunga aba […]Irambuye

en_USEnglish