Digiqole ad

Kigali: Uruganda rukora Matelas rwibasiwe n’inkongi

23 Mata – Hafi saa kumi n’ebyiri n’iminota 17 za nimugoroba inkongi y’umuriro yafashe uru ruganda rukora Matelas rwa Kigali Foam ruri mu murenge wa Gikondo, hafi y’ahitwa “ku mazi”.

Iyi nkongi y’umuriro yakongoye uruganda rwose ntibiramenyekana intandaro yayo, umwe mu bakorera uru ruganda wabonye uko byatangiye yemeje ko umuriro waturutse mu imbere munzu ikoreramo uru ruganda.

Uyu akemeza ko we yihutiye gukupa amashanyarazi kuko ngo uyu muriro washoboraga no gufata mu nzu ziri hafi dore ko ruri hagati mu mazu yandi.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, yahise itabara vuba cyane, yemeje ko iyi nkongi nubwo yangije uru ruganda ku buryo bukomeye nta muntu numwe yahitanye cyangwa ngo ukomeretse.

Uyu muriro wajimijwe na “Kizimyamoto” za Police n’izikibuga cy’indege utarafata uruganda rwa Volta Super rukorera mu gipangu kimwe na Kigali Foam, cyangwa ngo ufate ingo ziri hafi aho.

Kigali Foam ni uruganda rwa Matelas ruri mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Gikondo, ku muhanda uva mu mujyi ugaca ahitwa Sopetrad no mu Kanogo ugakomeza ugana i Remera iburyo bw’umuhanda urenze ahitwa “ku mazi”.

Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ni inkuru nziza ko nta buzima bwatakaye’ ariko kandi ni inkuru mbi ko hari abagiye mu bushomeri! Twese nk igihugu twabihombeyemo.

  • uhmmm,gloire à Dieu parce que il n’y avait personne! mais je pensais que c’était volta super
    ibi nibyo bigaragaza ko inganda Zose zikwiye kwimurwa

  • Nyir’Imari yihangane ahubwo Imana ishimwe kubantawahasize ubuzima.

  • UWO MUNYEMARI YAHUYE N’URUVA G– USENYA INSURANCE YE N’ITABARE BIRACITSE KANDI BIBUKE KO YARAFATIYE RUNINI ABANA B’ABANYARWANDA MU KURWANYA UBUSHOMERI.
    THANKS.

  • iyo nkongi yumuriro irababaje insurance company igompa ku indemnifyinga
    vuba byihuse

  • Ngye nsanga ahubwo Minisiteri y’Inganda igomba kubibazwa kandi ni urwo ruganda kuba rwari hagati ya baturage bigeze hariya, rwatinze gushya. Ese buri uwariwe wese azajya abyuka inzu ye ayigira uruganda, izi nganda bashyira hagati ya baturage babyigiyehe! ababishinzwe bajya guhabwa imyanya ituma bafata ibyemezo nkibyo barigiye mu bihe bihugu babonyemo inganda hagati ya baturage. Reba nka ruriya ruganda rwa Rwamagana rusya ibyuma ijoro ryose ikirere kiba cyahindutse ivu, nta soni ababishinzwe bakemera kwitwikira ijoro batera abanyarwanda indwara za kanseri Leta idashobora no kubavuza. Ntibarutuje mu mudugudu wa bantu se ku muhanda nkaho nta hantu kure rwari kujya bikagabanya ingaruka ku banyarwanda. Ese uwo mushoramari ushinga uruganda adafite ubusghobozi bwo kwishyura transport yibyo yakoze abivana kure abizana aho bifite isoko akagirirwa imbabazi ku nyungu ze akemererwa kwica abanyarwanda ngo akunde ashore imari ahashyikika aba yungura ate igihugu yabanje kwica abantu?
    Ese uwo muyobozi uba waratanze ibyangombwa byo kwica benewabo umushora mari akinjiza amafaranga aba yarahawe ibingana iki biguze amaraso ya bene wabo,
    Bene izo nganda rero iyaba zakongokaga buri bunsi aho gukongora ubuzima bw’abanyarwanda!NIBISURE!

Comments are closed.

en_USEnglish