Digiqole ad

Ikipe y’abaganga bakomoka mu buhinde yatangiye kubaga kuri uyu wa kabiri

Ikipe igizwe n’abaganga bakomoka mu buhinde yageze mu Rwanda kuri icyi cyumweru yatangiye kubaga kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Mata 2012 mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK.

Abaganga b'abahinde ubwo bageraga i Kigali mu cyumweru gishize
Abaganga b'abahinde ubwo bageraga i Kigali mu cyumweru gishize

Iyi kipe igizwe n’abaganga 20 bazobereye mu kubaga; amagufwa(orthopedic surgery) ,urwungano rw’inkari(urology), indwara z’abagore (gynaecology), abakosora uruhu (plastic surgery) n’ibindi.

Aba baganga baje kubufatanye n’umushinga wa Rotary international hamwe na Minisiteri y’Ubuzima.

Abarwayi bakabakaba 150 bakaba bashobora kuzagerwaho n’ubuvuzi buzatangwa n’izi nzobere mu gihe cy’iminsi 9 bazakora mu Rwanda.

Ubwo umunyamakuru w’UM– USEKE.COM yageraga ku bitaro bya CHUK kuri uyu wa mbere ahagana saa saba z’amanywa yasanze inzobere zizabaga amagufwa zimaze kuzenguruka abari bari mu bitaro bategereje kubagwa bari kubashyira ku malisiti.

Twanyarukiye kandi aho bita ‘Polyyclinique’ tuhasanga abaturage benshi barenga 100  baje kureba niba bashyirwa ku rutonde rw’abakeneye ubuvuzi, nyuma yo kumva itangazo ryatanzwe na Minisiteri ribahamagarira kuza ku bitaro ngo bagezweho ubwo buvuzi nizo nzobere.

Umubyeyi umwe twahasanze akaba yadutangarije ati:”Mwana wanjye ubu mvuye Karongi, numvise itangazo riduhamagara kuzana ibibazo by’amagufwa hano, naje ku cyumweru naraye hano ngo bankorere mu bambere”.

Uyu mukecuru w’imyaka nka 65 yatubwiye ko yagize imvune mu mpera za 2011, nyuma aza kugira icyo bita “Volksman contracture” nkuko twabisomye ku mpapuro yivurijeho mbere , akaba yari yaje ngo bamukosorere ubwo busembwa.

Mu cyumweru gishize nabwo hari impuguke z’abanyamerika zari mu bitaro byitiriwe umwami Faisal zo zikaba zari zaje kubaga indwara zijyanye n’umutima .

Iki gikorwa kiragaragara nk’ikizatanga umusaruro kandi kikaba kizagabanya umubare munini wagaragaraga utegereje ubuvuzi bwerecyeranye no kubagwa.

Corneille K. Ntihabose
UM– USEKE.COM

en_USEnglish