Digiqole ad

Bizimana yituye muri ruhurura kubera inzoga yitaba Imana

Muri Ruhurura ya Rwampara mu murenge wa Kigarama hakuwemo umurambo w’umusore witwa Bizimana Jean d’Amour waguyemo akitaba Imana nyuma y’uko bivugwa ko yari yasinze.

Umubiri wa Bizimana uko wasanzwe muri Ruhurura
Umubiri wa Bizimana uko wasanzwe muri Ruhurura

Mu gitondo cya taliki 24 04 2012 muri iyi ruhurura ndende yo mu mudugudu w’Umutekano mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro nibwo umurambo wa Bizimana, usanzwe utuye muri uyu murenge wabonetse.

Nkuko twabitangarijwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama  Kaboyi Jean Bosco, ubwo bari mugikorwa  cyo gukura umurambo muri iyo  ruhurura  ngo byagaragaye ko Nyakwigendera atishwe nkuko hari ababikekaga, ahubwo  yaguye muri iriya ruhurura mu ijoro  aturutse  hakurya i Nyamirambo yasinze, dore ko mu mifuka y’ipantaro yari yambaye harimo udushashi tubamo inzoga zikaze.

Kaboyi Jean Bosco  yasabye abantu by’umwihariko urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’ubusinzi kuko ntacyo bibagezaho, ahubwo biba bibaganisha ku rupfu.

Bizimana bigaragara ko yituye muri iriya ruhurura yarimo amazi maze agasoma nkeri akitaba Imana.

Murwego rwo kurwanya ubusinzi muri uyu murenge wa Kigarama, Kaboyi Jean Bosco yavuze ko bafashe gahunda yo gufunga utubari twose basanzemo abasinzi mu ijoro.

Umubyeyi wa Nyakwigendera  twaganiriye, n’ikiniga cyinshi yavuze  ko umwana we yavuye mu rugo kumugoroba (tariki 23 Mata) ari muzima nta kibazo afite, akaba yatunguwe cyane no kumva bamuhuruza ko yitabye Imana .

Iyi ruhurura ya Rwampara yakuwemo uyu murambo ni ndende cyane, kuburyo bigaragara ko uwakora impanuka akagwamo  atarusimbuka.

Iyi ruhurura iri iruhande rw’umuhanda nyabagendwa  uhuza imirenge ya Kigarama mu karere ka Kicukiro na Nyarugenge  mu karere ka Nyarugenge.

Kaboyi Jean Bosco yadutangarije ko ubushobozi bwo kuyikora burenze ingufu z’abaturage, gusa ngo hari icyizere cy’uko Umujyi wa Kigali ugiye gukora uyu muhanda iyi ruhurura nayo ikaba izatunganywa.

Biseruka  A. Karim 
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Erega iriya ruhurura nidakorwa izahitana n’abandi. Narabivugaga ko buriya abashinzwe gutunganya ruhurura barindiriye ko hagwamo abantu ngo bajye bayikora.Ngirango niyo ruhurura isigaye iteye inkeke abaturage mu mujyi wa Kigali. Imana yakire uriya musore mu bayo. Gusa hanakorwe iperereza wasanga hari abamwishe bakamugerekaho amashashi y’inzoga ngo baheze enquete.

    • niba nta muntu wamubonye agwamo muremezwa niki ko yaguye ndumva mwakora iperereza kuko birashoboka ko ari na bagizi ba nabi bamuhitanye

      • RIP mwana wurwanda ugiye bagenzi bawe bakigukeneye!!

        Nyakubahwa kaboyi, kuvuga ibyo utazi byitwa ku****!

  • Ibyo umuyobozi w’umurenge avuga ko uyu musore yaguye muri ruhurura kubera gusinda bisa n’ibyo umuvugizi wa police yaraye atangaje kuri iyi nkuru! Reka twizere ko ubugenzacyaha bwacu budashingira kumakuru nkaya bukora raporo ku umurambo wasanzwe ahantu. Mu nkuru yanyu hari aho muvuga ko hari abavugaga ko uyu musore yishwe, ndasaba ubugenzacyaha ko bwahera aho bushaka ibimenyetso bishoboka byaba ibigaragaza ko uyu musore yaguye muri ruhurura nk’impanuka cyangwa ibigaragaza ko yishwe kuko byose birashoboka. Iyo ndoye uwo murambo uko umeze mumazi (ibirenge biri imusozi umutwe niwo uri mumazi!) bituma nibaza byinshi bishoboka naho ibyudushashi tw’inzoga turi mumifuka ye, hari icyo bita STAGING mubwicanyi bukozwe n’uwabiteguye neza.

  • resultat za otopsie ntabwo zirashyirwa ahagaragara ngo hamenywe icyateye urupfu rwe alors il fo pas guhita mutangaza inkuru with a conclusion muvuga ngo Bizimana yituye muri ruhurura kubera inzoga yitaba Imana kuko ntabwo nzi ko mwaba mwarapimupimye cg uwo muyobozi ngo mumenye niba nizo nzoga yari yaziyonye yego birashoboka ariko biranashoboka ko ari abagizi ba nabi ntawo ari ubwa mbere muririya ruhurura habonetsemwo umurambo uwo muyobozi muzamubaze niba umukobwa basanzemwo yapfuye yabaye viole ko nawe yari yanyoye inzoga

  • uko byagenda kose, iriya ruhurura nikorwe byihutirwa kuko ninzira inyurwamo na bantu bose harimo na banyenhuli. birihutirwa rero hataragira nundi ugwa mo.

  • Izo confirmations zitarimo ubushishozi biragaragaza ko uwo KABOYI JEAN BOSCO nta miyoborere ye na gato ahubwo nawe yagombye gukurikiranwa nk’uyobya uburari bwa POLICE,nawe umuntu ashoibora kumwica yamushyira inzoga cyangwa ibindi bisindisha mu mufuka bikitwa uko.Abayobozi nk’uyu ubu bamarira iki umuturage ?! Birababaje ahubwo nawe police imushyire muri enquêtes ashobora kuba hari icyo azi kuri uru rupfu !

  • birababaje kubona kubona abantu bari kuzira akarengane muriki gihe.Twasabaga ko bashyira ingufu mubacunga umutekano kuko kariya gace mu minsi ya shize babonye umurambo w’umukobwa wishwe kandi azize abagizi banabi.byose birashoboka ko nabishe uriya mukobwa ari nabo bishe uwo musore.twasabaga ko umuyobozi w’akarere ka kicukiro yasura n’umurenge wa kigarama akareba umuhanda uva Segeem,akagera naho iyo ruhurura iri kuko uretse na bitwa ko basinze,nabazima bazangwamo ari na kumanwa.birababaje,ni mutabare abaturange b’umurenge wa kigarama.

  • twababajwe n’urupfu rwa Bizimana,tunasaba umuyobozi w’umurenge wa kigarama ko yafata ingamba abifashijwemo nu muyobozi w’akarere ka kicukiro nabashizwe umutekano.kuko ntawamenya koko niba uwo musore yarazize inzoga cg abagizi banabi.mukore iperereza kuko subwa mbere abantu bahangwa.umujyi wa kigali ni barebe umuhanda wo muri kigarama niriya ruhurura.ikibabaje nuko nta bayobozi bagera mwako gace ngo bamenye ibibazo abaturage bahura nabyo muri kigarama.uwo musore Imana imuhe iruhuko ridashira.

  • birababje cyane kumva ingirwa muyobozi kaboyi avuga amagambo nkayo adafite gihamya

    kuko ibyo ni ukuyobya uburari ngo batereka abanyarwanda ko hari abantu bakicwa bene muri ubwo buryo ahubwo ukuri kwari gukwiye gushirwa ahagaragara bagafata ingamba zo kurwanya ubwo bugizi bwa nabi. kuko uwo musore turamuzi yari avuye kukiriyo ahitwa segeem atahye iwe murutoki ahantu bita ku gihanda hafi nesza y’amahuri y’abakongomani naho wagwa ka 100 wasinze ntiwapfa udasambye umutwe ngo ugume muri icyo kiziba.car meme yari umusore yarakomeye iyo anakomereka yarino guhsmagara kuri telephone agatabaza ntiyari gupfa cyenejye nawe wabifotoye ngirango wegereye intumbi urabona ko yishwe maze azakujugunywa muri iyo ruhurura ngo haze kujijisha iperereza no gusa nkaho hasibanganywa ibimenyetso.uruya muyobozi kaboyi n’abandi bayobozi muri rusange bakunze kwirengagiza ikibazi cyahariya hantu hameze nko mu icuraburindi hafite amateke mabi kuva cyera niho haranga abajura, abanywarumogi,ibindi bikorwa byose byurugomo bikunze kuranga hariya hantu, si ubwambere, sinubwakabiri HAPFIRIYE UMUNTU, hariya bita ku kiraro no mukiriya gishanga no kumanywa ubwaho haba hateye ubwoba twese turahatinya ariko ntituhatinyira kuko hari ruhurura ahubwo tuhatinyira abagizi banabi bakunda kuhihisha, ndumva rero batari bakwiye kuvuga gusa bafata umwanzuro ngo bavuge ngo Bizimana yazize ubusinzi ahbwo hakenewe gufatwa ingamba n’abayobozi bo mu rwego rwohejeuru kugera kuri minisitiri ufite imibereho myiza y’abaturage n’ufite umutekano munshingano se bari bakwiye kuhasura bakahareba bakanamenya amateka yo hagafatirwa ingamba ubuse ko kaboyi uwo ngo ni umuyobozi uza gusa umuntu yapfuye ko yavuze ngo kubaka ahariya birenze ngufu zabaturage nonese kuba hashirwa amatara hakajya urumuri nijoro hakajya hagaragara nabyo murumva bikomeye koko ko abanyarwanda natwe bohasi muturenganya ubuse abantu bamaze kuhapfira hariya hantu bose bicwa n’umusinzi??? tant que badakemuye iikibazo cyahariya hantu dore ko hari mu hantu hake hakunze guteza impungenge umutekano n’ubuzima bw’abahatiuye numva hakagiyeho nibure uruherekane rw’amatara(eclerage publique)kuko nubundi bakoze uwo muhanda ruhurura n’igishanga kikahaguma ntanabshinzwe umutekano baharangwa burigihe abantu bazakomeza kuhapfira no kuhicirwa.Gusa ndabizi neza ko ikii kibazo Umukuru w’igihugu Paul Kagame twemera kandi twitoreye aramutse amenye amateka yaha hantu nibihabera Kaboyi n’abandi bamukuriye bakweguzwa cg bagasobamura impamvu birengagiza iki kibazo kigenda gihekura ubuzima bw’abanyarwanda.jye ndanyomoza amakuru ya kaboyi avuga ko gukora hariya birenze ingufu zabaturage niki se yakoze cg yasabye abaturage ngo bagikore uhereye kubahaturiye ngo bagikore maze buganirwe na Leta nini usibye kwivugira kuriya nkumuyobozi yikiza kuko yumva we ntaho bimufsheho arahembwa hababaje rubanda!ese yigeze atanga cg yerekana ubukana nklibazo hariya hatu hateye impungenge n’umutekano muke muri kigarama nog abivuge hejuru bange kugikora???? abayobozi ntubagahururure gusa bafata umwanzuro bagatangaza amakabyankuru nta kuri gufatika kurimo twe ntituri ibicucu, twarababaye bihagije , twararagiwe bihagije, twarabeshwe bihagije si it’s enough for us namwe banyamakuru mutugereze iyi nkuru nuko ikibazo giteye kwa his excellence president of republic niba byrananiranye kwa paul kayira,mutsindashya,kaboyi,kirabo n’abandi boze please we need your help to resolve this problem kuko ubuzima bwacu burugarujwe nahariya hantu our life is in danger!MJP

  • mujye mkora iperereza mbere yo gutabgaza inkuru kuko ntakimenyetso cyerekana ko yari yasinze abaganga nibo bonyine bakagombye kuvuga ukuri kurwo rupfu naho kuvuga ngo yarafite udushashi twinzoga nabagizi banabi umugambi bawuteguye batumushyira no mumufuka jye ndumva hakorwa iperereza rihagije tukamenya icyo azize

  • Aramutse abaye yazize inzoga koko , nasaba Leta guca inzoga zose aho guca amashashi na caguwa. Niba yazize abagizi ba nabi baramutse bafashwe bagomba kwicwa kuko ntayindi ngororano y’icyaha.

  • uwumusore arababaje yazize agatama ukorere amafaranga akuvunye numara uyaryenabi akwivugane?

  • umuntu wumuyobozi aratinyuka agatangaza ngo umuntu yishwe n’inzoga autopsie itarakorwa?birababaje cyane .ahubwo mbona ino nkuru ishobora gukomeretsa abo mu muryango we.ibiruhuko bidashira

  • Tuka twagukundaga ugire iruhuko ridashira, ariko turasaba Police ngo bakore iperereza kuko sinemeza ko kiriya kiziba umuntu wabashije kwikura mu kabari aho yari yanywereye nkuko babivuze akabona imbaraga zimugeza hariya sinibaza ko yabura izimukura muri kiriya kiziba kuburyo arinda amira nkeli.

  • ICYA MBERE Damour IMANA imwakire mubayo nicyo tumwifuriza,ikindi nibakore ipererza rishoboka kdi hatangazwe icyo yazize.ariko natwe tureke guca imanza .ese mwebwe uwabagira umuyobozi mwakora iki?niba bavuga IRONDO baba bagirango hagabanuke risque z,umutekano ushobora guhungabana.KABOYI ntabwo yava mukigarama ngo ajye kurara irondo rwampara.ahubwo abo muruwo mudugudu nabo babazwe uko bimeze.niba abayobozi twarabatoye nitububahe.Ruhurura ishobora kuba ifite akamaro kuko wenda ituma amazi atangiza inyubako ahubwo njye kubwanjye numvaga bareba ukuntu bashyiraho nko cloture ituma umuntu atagwamo aramutse yarangaye.NOnese ntimwibuka ko n,i wacu aho dutuye usanga hari ibibazo bitugo bitinda gukemuka kubera bisaba ubushobozi bukomeye ,bikaba ngombwa ko hashakwa umuti w,agateganyo?KABOYI mwamutoye ngo abavugire nimumutume abagireyo AHO KUVUGA CYANE KO ADASHOBOYE CYANE KO amazeho igihe kinini .ntitukabone ko abayobozi badashoboye kubera impamvu runaka.MUGIRE AMAHORO

  • Asyiiiiiii ntimugatere umuntu kuvuga nabi mwabagome mwe ubwose kuvuga ngo yishwe ninzoga murabona imyaka afite yarari kuziga?Tuka ndamuzi icyambere ntanywa izo nzoga yanywaga mutzig ni umusore muzima wumusirimu wumwana ugira blague nurugwiro ikindi iyi nkuru ni fecke cyane kumva muvuga ngo BIZIMANA YITUYE MURI RUHURURA KUBERA INZOGA YITABA IMANA?ese ubwo mwumva ntasoni?mwari mwasangiye se ngo mube abagabo bo kubihamya?ntimukabe abahezanguni ngo mukabye uyu musore Tuka niba atarakorewe Otopsie ubuyobozi buhagarariwe na Kaboyi bwazabazwa amaraso yuyu mwana nonese yagwa muri ruhurura ntazane nigisebe?inzogase zamwishe kuko muzisanze mumufuka?mwarebye se iziri munda?rwose umuvugizi wa police please kora iperereza ryimbitse kuri uyu mwana kuko dusanzwe tukuziho kuba umukozi ikindi NINA wowe uvugira kaboyi ngo ntabwo yava kigarama ngo ajye kurara irondo rwampara asyi niki se kuki se Kagame ari president akora descente akajya mubaturage akumva ibitekerezo byabo nkanswe uwo utamenya abaturage ayobora ibyabahungabanyiriza ubuzima ningamba yafata ndaguha urugero rwimiyoborere mibi Habyarimana ntabwo yafashe umuhoro ngo ateme abatutsi ariko yakanguriye abo ayobora kuva hasi nkuko mwumvise za discours nkiza ba Mugesera bityo imihoro iragurwa Kabuga ayitangamo amafranga menshi maze abasore bintarahamwe umunsi wabo wogutangira gutema baratema kuko bari barabitojwe so simvuze ko Kaboyi ariwe wishe Tuka ariko niba adashobora gufata ingamba ngo amenye iyo ruhurura n’ububi bwayo n’amabandi ahari uko angana ntabwo wamuvugira ngo ntiyarara irondo please gusa icyo narangirizaho twubahane ntihagire ufata imyumvire nkiyiyi nkuru ko Tuka yari yasinze kuko ntibishoboka ntibinumvikana utwo dushashi nundi wese ushaka gusibanganya ibimenyetso yatumushyiramo kabone niyo yaba yari umu pentecote

    • Angelique uvugishije ukuli pee…kuko nanjye tuka uko muzi utwo dushashi ntiyegeze anatwinukirizaho…gusa Imana imwakire mu bayo natwe tuzahora tumufite k’umutima n’urwenya rwe ntiruzibagirana…ndasaba Nyagasani kugenderera abamuhitanye maze bazitange basabe imbabazi imbere yMinshuti n’abavandimwe be! Nyagasani utwumve

  • Uwo muyobozi ngo ni kaboyi j bosco yakoze ikosa ryo gukina kumurambo wabantu kandi ndababwiza ukuri ko Kaboyi azi neza abishe bizimana j damour (toucan) kuko we yaragiye twaramuherekeje ariko umuyobozi nkuyu ndabinginze mukurikirane neza simwiza nubusanzwe.kuko kubyukira mwitangazamakuru avuga ibyo adafitiye gihamya sigikorwa cyumuyobozi hari impamvu rero yabimuteye. mwihangane mukurikirane mukore iperereza kuri uru rupfu rwuno musore namwe muzamenya ukuri.kuko twe ukuri turakuzi neza kandi twiteguye gutanga amakuru. nonese niba yari yasinze kuki bamusanganye terephone ze hanyuma hakabura ikofi ye ni byangombwa bye ? niyigendere ntakundi..murakoze gusa icyo mutagomba gushidikanyaho nuko Bizimana yishwe kandi si abambuzi naba bipanze babishyira mubikorwa .nagende twese niho tujya.imana imwakire

  • mwiriweho dukunda amakuru mutugezaho.gusa uwo musore watoraguwe muri ruhurura ntabwo arinzoga zamwishe kandi muzakore iperereza nkabanyamakuru gikondo yose aho iva ikagera yaramutabaye namarira menshi turababaye gusa gusa kaboyi sumuyobozi pe pe pe .kandi yarushijeho kubabaza imitima yabanyagikondo mwabantu mwe uyu musore yarihaye nabwo yigeze asinda bigeze hariya rwose ariko ntiryari ubugome buzashira mubanyarwanda? abazi ukuri turakuzi naho kaboyi we amenye neza ko tubabaye.uwo Bizimana buriwese muri Gikondo aramuzi kandi ntawumuziho ubwo businzi naho utwo tunyagwa twudushashi nukugirango bayobye ubrari ariko barabeshya.niba koko mukorera mumucyo nimukurikirane iyi nkuru naho ubundi gikondo turashize.Kaboyi yarihanganiwe bishoboka natubabarire aveho pe kuko politique ntabwo ikinirwa ku mibiri yabantu.ese arumva nkababyeyi ba Toucan bumvise ayo magambo umuyobozi yavuze kumwana we arumva baramufashe bate nkumuyobozi ? toucan we imana iguhe iruhuko ridashira ahuri ntituzakwibagirwa uri mumitima ya benshi kandi ibikorwa byawe ni nama zawe tuzabigenderaho.ugiye nkumugabo nubwo abishi bakujyanye kare.murakoze.

  • Ibyo nsomye hejuru bivugwa na Kaboyi Jean Bosco birababaje…impamvu:
    Ntago wagakoze conclusion avuga ngo Bizimana yaguye muli ruhurura kubera ko yari yasinze kandi ngo banamusangana inzoga zo mudushashi oya ndabihakanye pee…kandi nkosore Kaboyi ko atari avuye I nyamirambo ko yari avuye I gikondo mukiriyo cyumugenzi we…agataha ari muzima nkuko abo bari kumwe mu kiriyo babivuze. Ahubwo abo bamujugunye muli iyo ruhurura nibo bamushizemo utwo dushashi twinzoga kugirango bagirengo yari yasinze…twemere ko abatifuriza abandi amahoro bakiriho.

  • Muraho neza,

    iyi nkuru y’urupfu rw’uriya musore Jean d’Amour BIZIMANA irambabaje cyane birenze.

    IMMANA-RUREMA imwakire mu bayo, ubuziraherezo. Kandi abasigaye, ababyeyi n’abavandimwe be bakomere muri aka kababaro. Nubwo jyewe ntari muzi, ariko nk’umunyarwnda uzi “KUBURA UMUNTU” icyo bivuga nifatanije n’abo…..

    +++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++

    IBITEKEREZO. Yego uriya musore, agiye iwabo wa twese, agiye iwabowabantu, ariko agiye imburagihe, agiye akiri muto. Kandi agiye m’uburyo busasobanutse na gato…..

    Na njye rero nifatanije n’abandi banyarubuga gusaba, kwinginga polisi yacu ngo ikore iperereza ryimbitse, maze ukuri nyakuri kugaragare.

    Ikindi kandi, ibi byago tubikoremwo isomo nyamukuru. “UMUCO WA NTIBINDEBA” koko ube umugani iwacu, mu muryango-nyarwanda.

    Namwe nimwirebere ukuntu abanyarubuga mwahagurutse mukahagarara, mugatanga ubuhamya kuri Nyakwigendera BIZIMANA. Ibi ni iterambere koko: kuvuga icyo utekereza nta mususu, mbese uti aho kuniganywa ijambo zanigwe n’uwo ndibwira. Nubwo rero impamvu ibabaje, ibi bitekerezo jyewe biranshimishije byahebuje. AHA HARIMWO IMPINDURA-MATWARA. Ibi biranyereka ko nta mwanzi uzongera kudukuramwo umuntu ngo agende tumurebesha amso gusa. Biranyemeza ko, IMIHORO itazapfa yongeye guhabwa intebe i RWANDA!!!

    RUHURURA. Ndashimira by’umwihariko abanyarubuga batanze umuti ufatika, UBUYOBOZI bushobora guhita bushyira mu bikorwa. Ntabwo rwose ari ibintu bihambaye.

    1. Icya mbere ni uruzitiro = clôture.
    2. Icya kabiri ni amatara = Eclairage publique.

    Nkuko byavuzwe aya mabwiriza, na PM Dr. Pierre Damien HABUMUREMYI cyangwa H.E. President Paul KAGAME baramutse babimenye, bahita bayatanga. birihutirwa rero.

    Kandi nyine i Rwanda dukwiye kwimenyereza tukumva neza icyo “DECENTRALISATION” bisobanura koko. Inzego z’ubuyobozi bwo hasi zigomba gukora iyo bwabaga, iteka zigashyiramwo “CREATIVITY AND INNOVATION”. Rwose abaturage bazareka ikindi bakoze maze bitabire iki gikorwa, kuko umuntu azaba yorosora uwabyukaga. Ahantu nka hariya hakwiye kuzitirwa no gushyirwaho amtara vuba na vuba…

    ENGINEERING. Jyewe wandika ibi ndi engineer. Nzi neza ko ibibazo bya za ruhurura ari ingorabahizi. Ubisanga mu bihugu byinshi tuvuge nka INDIA, muri LATIN AMERICA ndetse no muri CHINA….

    Ariko aha naho dushobora gutangira buhoro tugakora ikintu cy’agateganyo, kandi gishobora kugenda cyagurwa uko iminsi izagenda yicuma. Ubu buryo burasanzwe kandi turabukoresha ahantu henshi nko mu byerekeye IBIMPOTERI. Babyita “MODULAR SYSTEM UNITS”….

    UMWANZURO. Nubwo iyi nkuru ibabaje cyane, tugomba kuyikuramwo amasomo anyuranye. Tugomba kwirinda kandi tukitega iminsi. Ntabwo ari byiza guterwa utiteguye. Biragatsindwa….

    Ndangije ntakamba, ntakambira ababishinzwe gutabara kariya karere, maze bakagerageza gukemura kiriya kibazo.

    THIS IS AN EMERGENCY SITUATION.

    Murakoze mugire amahoro.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • We really are very sorry for the family that have missed Toucan(As called)!
    But seemingly the local leaders of the place should take required measures for the victim,and against the criminals, Even upper leaders should be involved for more clarity in that regrettable event!
    Again DEEp SORRY FOR the victim’s family, in particular, as well as for the community in general!
    Regards

  • Sorry for this young man. Uko yaba yamfuye kose birababaje. Naho Umuyobozi w`umurenge should think twice before uttering such statements. Siwe wambere waba unyoye inzoga ahubwo icyo uwo muyobozi yakabaye akora nugutabaza ubuyobozi bumusumbije ubushobozi Nyakwigendera akaba igitambo cyabasingaye bakubaka ruhurura naho kwandagaza uwamfuye nugushaka kubabaza abavandimwe be basigaye.

  • Erega ikibazo kiri mu rwanda kiri mu nzego zibanze nibo bigize utumana nyamara bibagirwa ko His excellence amanuka akegera abaturage naho abandi barenzwe za prado babahaye bararya za ruswa abaturage bakabura ijambo nuruvugiro, nibafatirwe ibyemezo nkuko byafatiwe abaganga nabo bahanwe bamaze ukwezi badakora bamenya icyo bari bashinzwe ni umurengwe utera abayobozi bibanze kudakora neza.

  • Murebe neza ukuntu uyu musore aryamye muraya mazi nukuri namwe mumbwire niba arukugwamwo cg arukujugunywamwo oya rwose uyu mwana nange ndahamya ko yihwe nabagome koko niba yari yanyoye koko akabona imbaraga zimukura mukabari koko yabura imbaraga zo kwira mucyi cyiziba oya ubugome ubugome ubugome ubugome nange nzagaya imbwa azamusangayo rwose

Comments are closed.

en_USEnglish