Inama zagufasha kugabanya ibiro byawe no kurwanya umubyibuho
Mu gihe igihugu cy’u Rwanda kiri gutera imbere, abanyarwanda bagenda bahindur auburyo babayeho, umubyibuho ni kimwe mu ngaruka abaturage bahura nazo mu gihe ubuzima bwabo buri guhinduka.
Uyu mubyibuho ukurikirwa n’indwara nka Diabetes, umutima, imitsi n’izindi nyinshi. Izi ni zimwe mu nama zagufasha guhangana n’umubyibuho.
Inama ya 1: Gendesha amaguru
Kugenda n’amaguru byibuze iminota 30 ku munsi bigabanya ibinure by’umubiri, ni imwe mu ntwaro zikomeye mu kurwanya umubyibuho.
Inama ya 2: Soma ibitabo
Ubwonko bukoresha ingufu nyinshi mu gusoma, ziriya ngufu zikoreshwa n’ubwonko mu gihe usoma zirinda umubiri kuzikoresha ubika ibinure.
Inama ya 3: Rya imbuto
Kurya imbuto bifasha umubiri mu gukoresha imbaraga bityo umubyibuho ukabura inzira.
Inama ya 4 : Gabanya isukali unywa
Niba waramenyereye kunywa icyayi n’ikawa warunzemo isukali, gerageza kuyigabanya cyangwa uyireke. Mu kanwa hawe hageraho hakamenyera kudakoresha isukali.
Inama ya 5: Nywa mazi kenshi
Niba ushonje ikintu cya mbere wakagombye gukora fata akarahure k’amazi cyangwa icupa ry’amazi meza ugotomere, uzaba uri gutera intambwe mu kugabanya ibiro byawe no gukumira umubyibuho.
Corneille K Ntihabose
UM– USEKE.COM
0 Comment
YEWE NDUMVA KABISA IGITABO BIBLIOTEQUE IGIYE GUTERA IMBERE! AHUBWO HARI ABANTU BATARI BABIZI!
murakoze kabisa natangiye kubikurikiza rero kuko ndimo gusoma.ni iyihe mwagira abashaka kubyibuha se?
nonese mwampa inama ko mbikora ntibigire icyo bimarira est-ce-que kurya ibiryo byinshi bitera kubyibuha cyangwabiterwa no kudakora siporo amasukali menshi munsubize rwose kuko mbangamiwe numubyibuho mfite kandi nkunda kurya pe niba koko kurya bitera umubyibuho ese nta miti igabanya appeti ibaho? merci ntegereje igisubizo.
Bibagiwe kongeraho no kugabanya kurya amavuta nayo ni ikintu cyongera ibiro cyane.ku bashaka kunanuka vuba hari regime y isupu y.amasu inanura vuba cyane.
BRAVO kuri Corneille kuri zonama aduhaye ninziza cyane may god bess u
INAMA mutugiriye ni nziza.Ndagirango Mayita azanyandikire birambuye uko bakoresha iriya supu y'[amashu kuko hari nundi wabimbwiye ko bigira umumaro. wanyohereza kuri iyi e mail:[email protected]
iyo sauce y’amashu itekwa ite ikoreshwa ite?munsobanurire mbe nayikoresha murakoze
ntiwibagirwe kwiyiriza no gusenga nabyo ni
nama nziza,birafasha spirituellement et
physiquement.Immana ibarinde
Comments are closed.