Month: <span>April 2012</span>

Mugesera yangiwe kuburana mu Igifaransa

Kuri uyu wa kabiri tariki 03 Mata, nkuko byari biteganyijwe, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagombaga gutanga umwanzuro ku byifuzo bya Mugesera byo kuburana mu gifaransa ndetse no kongerwa ukwezi igihe cyo gutegura urubanza rwe. Sauda Murererehe uhagarariye uru rukiko, yatangaje ko Mugesera yemererwa n’amategeko guhabwa igihe gihagije cyo kwitegura, ariko ko ibyo kuburana mu rurimi […]Irambuye

Serivise z’ubuzima zitagenda neza zigiye gushakirwa ibisubizo – Dr Binagwaho

Ibi byatangajwe  ubwo Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho yayoboraga umwiherero w’umunsi umwe muri Lemigo Hotel ku Kimihurura, wahurije  hamwe abaganga, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’abafatanyabikorwa bayo, wibanze cyane ku bijyanye n’itangwa rya serivise. Dr. Binagwaho yavuze ko intego bari bihaye mu mwiherero baheruka muri Nzeri 2011, zagezweho ku kigeraranyo cya 86%,  yongeraho, ati: “Tugiye kongera ingufu […]Irambuye

Knowless yituye hasi mu gitaramo i Bruxelles, Ihere ishijo

Uyu muhanzi nyarwanda uri mu bitaramo ku mugabane w’Uburayi kuva kuwa gatandatu tariki 31 Werurwe, kuri iki cyumweru tariki 1 Mata mu gitaramo yakoreraga muri Sale ya Bodega i Bruxelles, asa nkunaniwe yaje kwitura hasi ariko ku bw’amahirwe ntiyahavunikira. Knowless waririmbaga nyuma y’abagandekazi Cindy na Jackie, yari yishimiwe n’abanyarwanda bari muri iriya salle, gusa nyuma […]Irambuye

Moscow: Inzu ndende mu burayi bwose yibasiwe n’inkongi

Mu mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 02 Mata, inkongi y’umurire yibasiye inzu ndende cyane (skyscrapers) iri kuzuzwa mu mujyi wa Moscow mu gihugu cy’Uburusiya, nta muntu biratangazwa ko yaba yahitanywe n’iyi nkongi. Umuriro wahereye kuri ‘etage’ ya 67 (kuri metero 250 uvuye ku butaka) ifata n’ibindi bice by’iyi nzu, etage ya 66 na […]Irambuye

Kigali: Abana baracyidumbaguza mu bidendezi

Ruhurura imanukana amazi mabi iyavana mu ngo z’abantu batuye mu murenge wa Kicukiro, umudugudu w’Ingoma hafi y’uruganda rwa Shilington ugana mu Gatenga, ituma abana batuye hafi aho bajya kwidumbaguza muri aya mazi kuko hari aho agera agakora ikidendezi. Muri aya mazi mabi cyane, aba bana batubwiye ko bakunda kuza kuhishimisha boga kuko ngo ntahandi bazi […]Irambuye

Umuhanda mushya Nyamirambo – Rugunga uzuzura utwaye Miliyari

Umuhanda ureshya na km 2,5 uzava i Nyamirambo ahazwi ku izina ryo kuri 40 ukazahura n’uwo mu Rugunga kuri Cercle Sportif ,uzuzura utwaye akayabo k’amafaranga asaga miliyari na miliyoni 60 (frw 1 060 000 000), imirimo yo kuwubaka ikaba iri gukorwa na Company y’ubwubatsi yitwa Horizon Construction. Amakuru ava mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali ari […]Irambuye

Uburyo 10 bwongera amahirwe yo gusama

Nkuko ubushakashatsi bubigaragaza kimwe cya gatandatu (1/6) cy’ingo z’abashakanye zimara umwaka zitarashobora kubyara umwana kandi bamushaka. Izi ni inama 10 zagufasha kongera amahirwe yo gusama igihe ubishaka. 1. Kwisuzumisha kwa muganga igihe witegura gusama: Mbere yo gusama byaba byiza ubanje kureba muganga wawe akakugira inama y’uko wakwitwara mbere yo gusama, byaba ngombwa akanasuzuma niba imyanya […]Irambuye

Imodoka yafashwe n’inkongi kuri Station Petrol ya Kobil

Ahagana saa saba n’iminota 20 kuri uyu wa mbere tariki 02 Werurwe, kuri station ya petrol ya Kobil iri ku Kinamba mu murenge wa Kacyiru imodoka, yafashwe n’inkongi y’umuriro ku bw’amahirwe ntihagira uyihiramo. Abashinzwe kurwanya inkongi bahise batabara, nubwo basanze igice kinini cy’iyi mudoka kimaze gukongoka. Iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla Plaque […]Irambuye

Leon Mugesera yongeye gusaba ukwezi yitegura

Leon Mugesera yongeye gusaba urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumwongerera ukwezi ko kwitegura urubanza rwe. Muri uru rubanza rwatangiye kuri uyu wa mbere tariki 02/04/2012, yasabanuye ko agikeneye kuvugana n’abamwunganira. Mugesera yagaragaye imbere y’urukiko yiregura, avuga mu ndimi z’Ikinyarwanda n’Igifaransa, yatangaje ko atigeze ahabwa uburengaznira bwo kuvugana n’abantu yari yahisemo ko bamwunganira, kandi yari yabyemerewe n’Umushinjacyaha […]Irambuye

Rwandair yagabanyije ibiciro by’ingendo zayo zo muri Mata

Kuva uku kwezi kwa Mata kwatangira nibwo ikompanyi y’indege itwara abantu n’ibintu ya Rwandair, ibinyujije ku urbuga rwayo, yatangaje igabanyuka ry’ibiciro by’ingendo zayo kuva ku cyumweru tariki 31 Werurwe kugeza tariki 13 Mata 2012. Iri gabanuka ry’ibiciro ribaye mu gihe igihugu cy’u Rwanda kitegura kwinjira mu gihe cyo kwibuka abatutsi bazize Genocide yo mu 1994. […]Irambuye

en_USEnglish