Digiqole ad

Moscow: Inzu ndende mu burayi bwose yibasiwe n’inkongi

Mu mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 02 Mata, inkongi y’umurire yibasiye inzu ndende cyane (skyscrapers) iri kuzuzwa mu mujyi wa Moscow mu gihugu cy’Uburusiya, nta muntu biratangazwa ko yaba yahitanywe n’iyi nkongi.

Inkongi y'umuriro yagaragaraga hejuru y'iyi nzu ndende mu burayi bwose
Inkongi y'umuriro yagaragaraga hejuru y'iyi nzu ndende mu burayi bwose

Umuriro wahereye kuri ‘etage’ ya 67 (kuri metero 250 uvuye ku butaka) ifata n’ibindi bice by’iyi nzu, etage ya 66 na 65 nazo zirafatwa.

Abantu bagera kuri 14 bakora kuri iyo nzu hejuru aho bahise batabarwa bakizwa inkongi. Etage ya nyuma kuri iriya nyubako ngo yaba yo yakongotse kuko umuyaga waturukaga hasi watumaga umuriro uzamuka hejuru.

Ibirimi by’uyu muriro byashoboraga kugaragara mu birometero birenga 10 uvuye kuri iyi nzu nkuko bitangazwa na rt.com urubuga rukorera i Moscow.

Ministreri y’ubutabazi bw’ibanze imaze kubwirwa iby’iriya mpanuka ngo yahise yohereza kajugujugu kabuhariwe mu kuzimya imiriro.

Inkomoko y’uyu muriro ngo yaba ari umuntu wari mu byishimo akohereza umuriro w’ibyishimo (fireworks) muto ukazamuka ariko ntihagire uwita kuho ibishirira byawo byaguye, nyamara ngo i Moscow hari umuyaga mwinshi, iyo yaba ariyo ntandaro y’iriya nkongi nkuko umwe mu bari hafi yabitangarije rt.com

Nubwo iyi nyubako ikiri kubakwa (finissage), inzu ziri muri etages 29 za mbere zo zikorerwamo. Iyubakwa ry’iyi nzu ndende kurenza izindi ku mugabane w’Uburayi yatwaye miliyoni 300 z’amadolari, gusana ibyangijwe n’iyi nkongi byo ntibirabarwa.

Iyi nzu yahiye niyo ndende ku mugabane w’Uburayi, yatangiye kubakwa mu 2010, ifite uburebure bwa metero 301.8, ni inzu zigerekeranye 76.

Ku mugabane w’Uburayi mu nzu 10 za mbere ndende eshanu ziri mu mujyi wa Moscow.

Source:  rt.com

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Namwe ngo mufite za Top Tower, hahaaaaaaaaaaaaa!

  • Ukurikuraryana ubwo se wishyira he wowe? ariko ubwenge bwanyu butekereza bute? cyokora nabatambutsa iyi comments ni ikibazo!!

  • Mbwire uyu wiyita Ukurikuraryana ko ubwenge bwe bumeze nk’umuti warengeje igihe kandi iyo uwuhaye umurwayi arapfa. Njye ndi nkawe nahitamo kujya nicecekera!
    Ubukene buzagucanganyikisha nutitonda!

  • Uyu wiyise ukurikiranyana ndabona abara ajya nyuma mu gihe abandi bajya mbere. Top tower uvuga wasanga harimo n’abo mu muryango wawe bakoramo. Imfizi yishima aho yishyikira na Russia iziri munsi ya top tower nizo yahereyeho natwe nizitari ziriya skyscrapers tuzazubaka.

  • Ukurikuraryana nanjye nkubwije ukuri ushobora kuba uri umutindi pe! Niba warize cyangwa utarize ikigaragara mu mutwe wawe harimo ubukene, ishyari, kutareba kure, … n’ibindi biri hasi. Nkaho washimye ibyo turimo kugeraho uratugaya? None se wowe wubatse iyitwa ngo iki? Wasanga so atuye muy’amabati 30 kandi! Urababaje!

  • Ukuri kwarakuriye nyine. Icyo nakumenyesha n’uko uzaturika kubera harimo kubakwa n’izindi nyinshi.Ceceka rero uri empty mind nta n’icyo uzigezaho niba uzajya ubona habaye ikibazo ku bandi ugahita uhagarika ibyawe ugashishikariza n’abandi kureka ibyo bari barimo. Vive Kigali,vive Rwanda….maze bikurye

  • ubwose ko wikuramo urabivuga uba murwanda cyangwa uba muramerika?wowe utareba aho igihugu kigeze

Comments are closed.

en_USEnglish