Imodoka yafashwe n’inkongi kuri Station Petrol ya Kobil
Ahagana saa saba n’iminota 20 kuri uyu wa mbere tariki 02 Werurwe, kuri station ya petrol ya Kobil iri ku Kinamba mu murenge wa Kacyiru imodoka, yafashwe n’inkongi y’umuriro ku bw’amahirwe ntihagira uyihiramo.
Abashinzwe kurwanya inkongi bahise batabara, nubwo basanze igice kinini cy’iyi mudoka kimaze gukongoka.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla Plaque RAA 987 ntakintu kiramenyekana cyayitwitse, nubwo bamwe bemeza ko ari ‘Circuit Interne’.
Iyi mpanuka yari kuba mbi cyane iyo iyi modoka ihira kuri Pompe ya Station, dore ko yari ikiva kunywesha essence.
Igitangira gushya, abantu nibo bahise bihutira kuyisunika bayivana ahegereye Station, maze ijya gukongokera ku ruhande mbere y’uko abashinzwe kuzimya umuriro bahagera.
Ishya ry’iyi modoka ryateje impagarara (Traffic Jam) kuri uyu muhanda werekeza mu mujyi uvuye Kacyiru.
Wanzagh
UM– USEKE.COM
0 Comment
imana ishimwe ubwo ntawahiriyemo
cong. umuseke.com inkuru zikiba…
traffic jum se bisobanura impagarara mu kinyarwanda??
mubyukuri birabaje kadi biteye nagahinda keshi bivuzeyuko,atangiye,ukwezi kwakane 4 nabi cyane njyewe nkaba mwifurije kwihangana
bibaho niyihangane nizere ko yarafite assurance pole sana.
Ese ni iki cyaba kiri gutera ibyo bibazo, dore vuba aha hiace yahiriye i nyamiramo.jye ndabona amakanishi bashobora kuba bafite ubumenyi bucye mu bijyanye n’amashanyarazi y’imodoka.
ariko ko muri iyi minsi hari gushya imodoka nyinshi ibi ntibiteye amakenga aho ntitwaba tumaze kumenya amayeri. ibi mbizi muri Kenya aho inzu bayishumura umuriro Assurance ikishyura. izi modoka zihora zishya ubu mu mensi atarenze 2 hahihe eshatu, iyahiriye mu kiyovu, iyahiriye kuri ETM gakinjiro n’iyi ya kinamba Ahaaa Mbiswa ma!!!!!!!!1
Birabye ibyuya ntibibe amaraso!
nagire ukwihangana kuko bibaho,pole sana ?
Comments are closed.