Digiqole ad

Mugesera yangiwe kuburana mu Igifaransa

Kuri uyu wa kabiri tariki 03 Mata, nkuko byari biteganyijwe, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagombaga gutanga umwanzuro ku byifuzo bya Mugesera byo kuburana mu gifaransa ndetse no kongerwa ukwezi igihe cyo gutegura urubanza rwe.

Mugesera mu rukiko/photo Rubangura Sadiki
Mugesera mu rukiko/photo Rubangura Sadiki

Sauda Murererehe uhagarariye uru rukiko, yatangaje ko Mugesera yemererwa n’amategeko guhabwa igihe gihagije cyo kwitegura, ariko ko ibyo kuburana mu rurimi rw’igifaransa byo atabyemerewe.

Mu mpamvu zo kwangirwa kuburana muri ruriya rurimi Mugesera amaze imyaka 20 akoresha, havuzwemo ko ijambo akurikiranyweho n’amategeko yarivuze mu Kinyarwanda gitomoye. Hongewe ho ubwo yagezwaga mu Rwanda yabajijwe n’ubugenzacyaha mu Kinyarwanda.

Mugesera kuri uyu wa mbere yatangaje ko atigeze abazwa kubyo aregwa, kuri uyu wa kabiri Perezida w’urukiko Sauda, yamumenyesheje ko nta kuntu yakwemeza ko atarabazwa mu gihe ahakana ibyo aregwa, ko nta mu ntu wahakana ibyaha atazi.

Nyuma yo gusomerwa n’urukiko, umunganizi wa Mugesera mu mategeko Maitre Mutunzi Donat yatangarije abanyamakuru ko kuri ubu nta kemezo bahita bafata niba bazajuririra biriya byemezo by’urukiko.

uwunganira Mugesera mu rubanza Maitre  Mutunzi Donat aganira n'itangazamakuru/photo Rubangura D
uwunganira Mugesera mu rubanza Maitre Mutunzi Donat aganira n'itangazamakuru/photo Rubangura D

Maitre Mutunzi yavuze ko azabanza akicarana n’umukiriya we bakabiganiraho kuko icyemezo bari bashyikirije urukiko y’uko bagomba kuburana mu gifaransa urukiko rwagitesheje agaciro.

Mugesera wagejejwe ku butaka bw’u Rwanda tariki 24/01/2012, ashinjwa ijambo yavugiye ku Kabaye tariki 22 /11/1992, aho yavuze ijambo ririmo amagambo ashishikariza ubwicanyi aho yagize ati: “Mumenye ko uwo mudakata ijosi ari we uzaribakata.”

Kugeza ubu ibyaha ashinjwa n’ubushinjacyaha birimo gutegura Jenoside,gukora Jonoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ibikorwa byibasiye ikiremwamuntu harimo ubwicanyi n’iyicarubozo.

Urubanza ruzasubukurwa tariki 09/05/2012.

Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • James,humura ibyo nibyo ubushinjacyaha bumurega afite rero uburenganzira bwo kwiregura kubyo ashinjwa.Gusa n’uko ashaka kuburana mu rurimi atakoresheje ku Kabaya.

  • Yaburana mugifaransa cyangwa mukilatini icyaha yakoze kiramuhama kuko ibyoyavuze yabivugiye kuka rubanda. Let him be punished for his damn crime!

  • hari itegeko mu rwanda se rivuga ko ugomba kuburana mu rurimi wakoresheje ukora icyaha??

    nubunsi se ko atazatsinda, mwamuretse akatwibwirira ibyo ashaka kuvuga mu buryo burambuye bikazajya no mu mateka yurwanda bisobanuye mu buryo bunyonyoye!!

    yewega mugesera!

  • i wish the full weight of justice comes down on this man. However, the last time i checked we had 3 official languages in Rwanda, namely “Ikinyarwanda”, “English”, and “Francais”. None ndumva ari uburenganzira bw’uwuregwa icyaha (Mugesera) kuburana muri rumwe mu ndimi navuze harugura. Jye rero sinemeranya na decision y’urukiko yo kwangira Mugesera kuburana mu gifransa. LA LUTA CONTINUA!!

  • ibyo arimo byose arabatesha igihe kukise atabivuze mugifaransa?any way niyihere uwo mu maitre we cash yirire siwe wamubwiye kuvuga ubusa kko ntamahoro y’umunyabyaha.undise yaraziko atazabiryozwa?uwiyishe ntaririrwa.

  • Uwakumpa ngo ngukatire, naguhanisha kukudoda umunwa.

  • MUGESERA niwe wamenya umugani witwa ngo
    sorry uziko uzaburana na namagambo yawe gusa.plz waretse gusasa imigeri ukemera icyaha wenda wazagabanyizwa ibihano.nkaba ngira inama abakunda kuvugaguzwa ko amagambo ari mabi.

    • hey ibyo muvuga ngo gusaba imb abazi simbizi hagomba gukurikizwa itegeko

  • Mugesera arikuzana imitwe tuvuge koyibagiwe ururimi kavukire mbega umugabo wibinyoma.

  • sha inkoni yafashaga kuyobora none ntuba uvuga aya!uwampa kugukatira , supaguru niyo yanyemeza koko ko ikinyarwanda wakivaho ukivuye ho!

  • None se Mugesera ko azajya ku kabaya kuburanirayo, abaturage yabwiye kwica aragirango batumva? Anyway nibamureke aburane in the language of his preference so long as he pays the interpreter.

  • Ok! niba hari itegeko rivugako umuntu aburana mururimi yakoresheje akora icyaha, Naburane mukinyarwanda. ariko niba ntategeko rihari. Naburane mundimi zemewe.Gusa ndagira inama Mugesera kusaba imbabazi. Aho kudutwarira igihe namafaranga. ngo turi kuburana urwiciye.!! Tubabarirane.

  • ntago afunzwe koyambaye imyenda itameze itameze nkiyabandi bagororwa?

  • Nubwo tudakoresha amateko y’Imana uko yivugira ati uwishe nawe yicwe abantu igihimba yakuye kumuntu nawe abarico bamukuramo kugirango abantu yabikoreye basigare batuje ibyo nibitaba ntambabazi bazagirirwa kuko Imana yabivuze mubitabo byayo byatubanjirije kuko Imana iyobora neza twihangane abazize genoside yakorewe abatutsi kandi tumenye Uhoraho aturi hafi twiyubake turangwe no kwihangana utarasabye imbabazi kumunsi wimperuka amenyeneza ko Imana urubanza rwe rurimbere yizindi manza kumunsi wimperuka twihangane

Comments are closed.

en_USEnglish