Digiqole ad

Umuhanda mushya Nyamirambo – Rugunga uzuzura utwaye Miliyari

Umuhanda ureshya na km 2,5 uzava i Nyamirambo ahazwi ku izina ryo kuri 40 ukazahura n’uwo mu Rugunga kuri Cercle Sportif ,uzuzura utwaye akayabo k’amafaranga asaga miliyari na miliyoni 60 (frw 1 060 000 000), imirimo yo kuwubaka ikaba iri gukorwa na Company y’ubwubatsi yitwa Horizon Construction.

Aho umuhanda uzanyura hari gutunganywa/photo Hatangimana A
Aho umuhanda uzanyura hari gutunganywa/photo Hatangimana A

Amakuru ava mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali ari naho amafaranga azubaka uriya muhanda azava, aravuga ko mu kwezi kwa Nyakanga muri  uyu mwaka wa 2012, imirimo yo kubaka umuhanda Nyamirambo-Rugunga izaba yarangiye ni ukuvuga ko mu gihe cy’amezi ane umuhanda mushya ugezweho uzaba ari nyabagendwa.

Abaturiye n’abakoreshaga uyu muhanda, bari bamaze igihe kinini cyane binubira ko ari mubi cyane, haba mu gihe cy’imvura haba no mu gihe cy’izuba wasanganga abawukoresha, benshi, binubira uko umeze.

Abatwara za moto ndetse n’abandi baturage bavuga ko niwuzura uzoroshya urugendo ruva i Nyamirambo rugana mu rugunga no mu bindi bice nka Gikondo n’ahandi.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangarije UM– USEKE.COM ko uyu muhanda Nyamirambo-Rugunga,watekerejwe kubakwa mu rwego rwo kugabanya ubwinshi bw’imodoka zarindaga kunyura mu mujyi hagati zigana mu bindi bice bya Kigali nka  Remera, Kimhurura n’ahandi.

Uyu muhanda kandi ngo uzafasha kuzuza igishushanyombonera cy’umujyi wa Kigali, amazu azubakwa ku nkengero z’umuhanda azaba yubatse nk’amazu y’ubucuruzi na ho ay’inyuma akubakwa nk’amazu yo guturwamo nkuko twabitangarijwe na Bruno Rangira ushinzwe itangazamakuru mu mujyi wa Kigali.

Imashini zatangiye imirimo yo gusiza umuhanda mushya
Imashini zatangiye imirimo yo gusiza umuhanda mushya

Nubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko nta muturage uzimurwa n’iyubakwa ry’uyu muhanda, bwadutangarije ko umuturage uzabura ubushobozi bwo kubaka amazu ajyanye n’igishushanyombonera cy’umujyi wa Kigali azagurirwa na barwiyemezamirimo bakahubaka.

Uretse uyu muhanda Nyamirambo- Rugunga watangiwe gukorerwa imirimo y’ibanze nko gukura ibitaka mu nzira, ngo hari no gutekerezwa kuzubaka umuhanda mushya uzahuza Nyamirambo na Kicukiro uciye ku musozi wa Rebero.

Mu mujyi wa Kigali hari indi mihanda y’imigenderano imaze cyangwa iri gushyirwamo kaburimbo aha twavuga ; umuhanda uva Rwandex ugana Kicukiro Centres, umuhanda uva Kicukiro Sonatubes ugana Niboye, Umuhanda uva Kimihurura (Cadillac) ukazamuka ukagera kuri Primature unyuze camp GP, Umuhanda uva i Nyarutarama (Golf club) ugaca munsi y’inteko ishinga amategeko ukagera ahakorera Star Media,  umuhanda uva munsi ya RDB (Gishushu) uzagera kuri Contrôle Technique i Remera (uri gukorwa), Umuhanda uva kuri Utexrwa ujya mu gakinjiro ukanyura ku mudugudu wa Gaposho ugakomeza Fawe Girl School, ndetse n’indi myinshi.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Iyi gahunda niyambere, tugiye kugira igihugu gitangaje!! Gusa mu cyaro iterambere riri kuri nkukwezi, ni nabyo bituma mu mujyi hari ubucucike bukabije.

    Mu cyaro hari imibereho myiza byagabanya akavuyo mu mujyi!

  • ariko seb ko mbona batangira imihanda myinshi ntibayirangize bazagenda gute? reba nkubu umuhanda wa controle umanuka nyabisidu batangiye ntaibarawurangiza kandi bahora bavuga ngo bagiye kuwukora ariko byahezae aho baokra gato ko kwerekananako bahari bagahita bigendera ibi byo nibiki? nimutabare dore amazu agiye kuhagendera

  • jye nibarizaga maire w’umugi niba nakarere kagasabo bakabwira bagakora imihanda kuko kibagabaga dufite ibibazo bikomeye amazu agiye kugwa muri rumuriho nibindi twasabaga umuhuzabikorwa wakagari ka kibagabaga aze arebe ibibera muri rumuri barigusiba ibinogo byacukuwe na batijiste none abamotari baragwa buri munsi kubera za ruhurura turatabaza ubuyobozi ngo budutabara amazu yacu atarasenyukamurakoze.

  • Hakenewe umuhanda wahuza Kibagabaga na Kimironko kuri Gereza wakwambuka mu i Farm ya Mudenge! Byagabanya akavuyo ka Kimironko

    • Umuhanda umumwanditsi w’iyi nkuru avuga uva Nyarutarama (Golf club) Ni he? Waba se ari uzazenguruka ikiyaga nahabonye? Ubwo umwanditsi w’iyi nkuru yadusobanurira.
      Kigali Nziza komeza ujye mbere.

  • ese akarere kagasabo ka fasha abatuye nyacyonga,kabuye,gatsata bakabahangira umuhanda unyura nyarutarama ugahinguka i kabuye bikagabanya umubyigano w’amamodoka anyura nyabugogo

  • Nibyiza cyane, turabashimira.ariko abatekinisiye bajye biga neza project.kuko kenshi bashyiramo amakorosi adutwara abantu.nk’urugero ku gisozi urenze urwibutso rwa Genocide hari ikorosi ryamaze abantu.murebye uburyo mwaridukiza mwabishimirwa cyane

  • Iterambere rirambwe nirisakare hose! Dufite ubwiza nyaburanga ariko tukaba tutabubyaza umusaruro muti gute? Ikiyaga cya MUHAZI bakizengurutse KABULIMBO barebe ko hadatera imbere bahereye Rwesero bagakomeza kubera ko ni hafi ya kigali kandi hari strategic cyane! Tuguma dutera imbere!

  • nibyiza cyane kuba bagiye kubaka uyu muhanda kuko wari ukenewe
    ariko byari kuba byiza iyo abo basenyeye baza kubaha amafaranga ahwanye nibikorwa basenyewe kuko habayemo akarengane nubujura

  • habayemo akarengane mugusenyera abantu kuko bahawe intica ntikize ubu bamwe barara kugasi kandi bari bafite aho baraara ,kubaka umuhanda nibyiza kuko wari unakenewe ariko ntukemura ikibazo nikindi ,

  • Twongeye gusaba ubuyobozi bw’ umujyi wa kigali n’ akarere ka Nyarugenge ko bakora agace k’ umuhanda uva nyabugogo ku ibagiro gahura na kaburimbo inyura kuri primary school cyahafi bityo umuhanda wa kaburimbo manuka inyuma ya prison 1930 uzahite ugirwa sens unique iva mu muri kigali ugana nyabugogo, ikaba oposit ya sens unique iva nyabugogo iciye ku isoko nyabugoo ijya mu mujyi , sinjya niyumvisha icyo bisaba kugirango ubuyobozi bubone kiriya kibazo na impact gifite kuri trafic!!!!!!!!!!?

  • Ese ko twunvise ngo n’umuhanda uturuka SONATUB unyuze kw’ibagiro no muri sahara uzubakwa ni byo cg sibyo? Twigeze kubona n’abashinga uduti none niba barabiretse , har’ubizi wagira icy’abitubwiraho?
    Umuhanda uturuka Kicukiro kuri Ecole ya Sante Publique, Ukambukana Kabeza se wo uzatangira kubakwa ryari?

Comments are closed.

en_USEnglish