Digiqole ad

Uburyo 10 bwongera amahirwe yo gusama

Nkuko ubushakashatsi bubigaragaza kimwe cya gatandatu (1/6) cy’ingo z’abashakanye zimara umwaka zitarashobora kubyara umwana kandi bamushaka.

Mufatanyije mu kubahiriza izi nama niba mushaka akana byaba byiza/photo Internet
Mufatanyije mu kubahiriza izi nama niba mushaka akana byaba byiza/photo Internet

Izi ni inama 10 zagufasha kongera amahirwe yo gusama igihe ubishaka.

1. Kwisuzumisha kwa muganga igihe witegura gusama: Mbere yo gusama byaba byiza ubanje kureba muganga wawe akakugira inama y’uko wakwitwara mbere yo gusama, byaba ngombwa akanasuzuma niba imyanya myibarukiro nta kibazo ifite cyatuma udasama. Igihe hari uburyo usanzwe ukoresha bwo kuboneza urubyaro buhagarike amezi atatu mbere kugirango umubiri wawe ubanze witegure. Ibi bizakongerera amahirwe yo gusama.

2. Gutera akabariro inshuro nyinshi: Kongera inshuro zo gutera akabariro cyane cyane mu munsi umugore ari mu gihe cye cy’uburumbuke byongera amahirwe y’uko intangangabo yahura n’intangangore.

3. Hagarika ifunguro ryo kugabanya ibiro: Umugore ufata bene iri funguro bituma ukwezi kwe guhinduka bityo n’igihe cye cy’uburumbuke kigahinduka ndetse rimwe na rimwe irekurwa ry’intanga rikaba ritanabaho, byaba byiza rero urihagaritse mbere y’uko ushaka gusama ibi bizakongerera amahirwe yo kubona akana.

4. Kuruhuka mu mutwe/ kwirinda umujagararo (stress): Ubusanzwe ibintu bituma uhangayika cyane cyangwa ibinaniza mu mutwe bishobora gutuma irekurwa ry’intanga ritabaho bityo ntihabeho n’isama. Jya ugerageza rero uko bishoboka kwirinda ibi bintu igihe uteganya gusama vuba.

5. Guhitamo uburyo bwiza bwo gutera akabariro: Kugirango wongere amahirwe yo gusama, mu gutera akabariro uburyo bw’aho umugabo ajya hejuru umugore biha  imbaraga za rukuruzi z’isi (gravite de la terre) nazo zikagira uruhare mu gukurura amasohoro aba arimo intangangabo.

Ikindi kandi igihe murangije gutera akabariro mara iminota mike uryamye ugaramye kandi unirinde guhita wiyuhagira.

6. Gerageza kurya indyo yuzuye: Indyo yuzuye cyane cyane ikize kuri vitamini n’imyunyu ngungu itegurira umubiri w’umugore gusama.

7. Kwirinda ibintu byashyushya udusabo tw’intangangabo(amabya): Ubusanzwe intangangabo hari ikigero cy’ubushyuhe, zikorerwaho iyo kirenze rero bituma zidakorwa neza. Bagabo rero ibintu nk’amapantaro afashe cyane, utwenda tw’imbere tubahambiriye, gutereka mudasobwa zigendanwa ku bibero ni ukubyirinda cyane.

8. Menya kubara ukwezi kwawe : Kumenya kubara ukwezi kwawe, gukoresha uburyo bwo gupima ubushyuhe bwo mu gitsina (buba bwazamutse mu gihe cy’uburumbuke), cyangwa gupima ururenda ni bimwe mu byatuma umenya igihe cyawe cy’uburumbuke bityo ukakibyaza umusaruro.

9. Hagarika kunywa itabi: Usibye kuba itabi ari ribi ku buzima bwa muntu muri rusange, by’umwihariko ni ribi cyane ku burumbuke bw’umugore ; rigabanya umubare wo mu bubiko bw’intangangore, ubwiza bwazo, ndetse no ku mugabo naho rigabanya umubare n’ubwiza bwazo. Ku mugabo umubare uhagije w’intanga nawo ni ingenzi mu gutera inda. Abagore batanywa itabi bafite amahirwe asumbaho 10-30% yo gutwita kurusha abarinywa.

10. Menya kunywa inzoga n’ikawa iri mu rugero : Kurenza ibirahure 3 by’inzoga cyangwa amatase 6 y’ikawa ku munsi byangiza uburumbuke bwaba ubw’umugabo cyangwa ubw’umugore bityo bikagabanya amahirwe yo kubona umwana. Inzoga nyinshi kandi zigabanya ubushake bwo gutera akabariro k’umugabo.

Niba ukeneye umwana ariko ukaba umaranye igihe n’uwo mwashakanye ariko mukaba mutaramubona mugerageza gukurikiza nyinshi muri izi nama mufatanyije.

Source: Ubuzima.com

Corneille K.Ntihabose
UM– USEKE.COM

7 Comments

  • Muraho neza bakunzi ba Umuseke.com!
    ntabumenyi ndetse mbasha kubaza ahantu hos ergusa simbasha kumva igisubizo cykibazo cyanjye nkuko ngikeneye.
    Ndukukobwa imyaka 28 years, mubyukuri siniyizi bindi bihagije uretse ko ibi bisazwe kumyororokere, ariko mfite ikibaza gikomeye Nagiye mumihango nkiri umwana muto cyane 13 years gusa, kandi ndava cyane kugeza ubu gusa ntakindi kibazo mfite. gusa mfite impungege zikomeye cyane!
    . ESE NAZAHURA NIKIBAZO CYO KUDASAMA VUBA KUKO NKUZE?
    .ESE NZASAMA BITANGOYE NDAMUTSE NSHATSE UMUGABO DOREKO MFITE INDI MYKA 2 YO KUBA NANJYA GUSHINGA URUGO.

    . NZIFASHISHE IKI MUGIHE NZA MBONANJYE NUMUGABO NGO BIMFASHE GUSA MA VUBA?
    INAMA ZANYU NINGIRA KAMARO CYAN EURI NJYE

    • Bite reka mare impungenge uwo uvuga ko afite ikibazo cy’uko ashobora kutazasama vuba njye nashyingiwe mfite imyaka 35ans kandi nari ntarabonana n’umugabo uwo turwubakanye niwe natangaho umugabo, numvaga umuntu uko aryamanye n’umugabo ahita asama, ariko siko byagenze nabonye bidashobotse niyambaza aba genecologue, basanze mfite myome ndabagwa ndakira ndasama nyuma y’umwaka, ubu tuvugana mbyaye kabiri dore impamvu itumye nkubwira ayo mateka yose ni ukugira ngo utagira ikibazo ngo ko uva cyane ahubwo niba ari uko bimeze ihutire kureba aba ganga ba ba genecologue bagufashe barebe niba nta bibazo ufite ubundi urindire uziko nta kibazo kirimo

      • Icyo nari nibagiwe kukubwira ni uko nashatse muri 2008 mu kwezi kwa mbere le 19/01/2008. Tuza wihangane rero

  • gukaraba amazi ashyushye ku bagabo hari ingaruka bigira mu bijyanye no gutera akabariro?mumbwire kuko hari abavuga ko bigira impact negatif

    • Hero,gukaraba amazi ashyushye k umugabo nta ngaruka mbi bitera kuko nawe afite umubiri ukora uko bikwiye.nta impact negatif ihari.humura!

  • ese gukoresha imiti iboneza urubyaro utarabyara narimwe ngo bitera ubugumba burundu.murakoze

  • hello!Uwamahoro rwose! umuntu aboneza urubyaro kuko arufite
    utarabyara se aboneza iki koko?mwige kubaha Imana ibindi izabikora.
    umuntu ufata iyo miti akiri umukobwa aba ari umunyangeso mbi kdi mu byaha haba n’ingaruka nyinshi. ubugumba nibuza rero uzabyihanganire cg uhereye uyu munsi va my byaha

Comments are closed.

en_USEnglish