Digiqole ad

Serivise z’ubuzima zitagenda neza zigiye gushakirwa ibisubizo – Dr Binagwaho

Ibi byatangajwe  ubwo Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho yayoboraga umwiherero w’umunsi umwe muri Lemigo Hotel ku Kimihurura, wahurije  hamwe abaganga, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’abafatanyabikorwa bayo, wibanze cyane ku bijyanye n’itangwa rya serivise.

Bamwe mu baganga bitabiriye umwiherero(ifoto:The New Times)
Bamwe mu baganga bitabiriye umwiherero(ifoto:The New Times)

Dr. Binagwaho yavuze ko intego bari bihaye mu mwiherero baheruka muri Nzeri 2011, zagezweho ku kigeraranyo cya 86%,  yongeraho, ati: “Tugiye kongera ingufu aho serivise z’ubuzima zitagenda neza.”

Abitabiriye uwo mwiherero, beretswe uko gahunda z’ubuzima zishyirwa mu bikorwa muri buri Karere no mu gihugu muri rusange, ariko bigaragara ko hari Uturere tutajya dushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje, bigatuma duhora ku bipimo twahoranye nk’akarere ka Nyagatare katagera ku bipimo bahawe, hagatangazwa ko bagiye kureba ibyo ibitaro nkibyo bibura bakabibaha kugirango bagere ku ntego.

Ku byerekeranye n’icyo kibazo, Minisitiri yavuze ko bagiye guha ibipimo abayobozi b’ibitaro by’Uturere, ku buryo hamwe n’abayobozi batwo bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, bo ubwabo aribo bajya bareba uburyo bakwisubiraho hagamijwe  kwihutisha gahunda z’ubuzima.

Dr. Nzeyimana Bonaventure, ukuriye amavuriro ya  Leta muri MINISANTE, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru ko hagiye kubaho ubukangurambaga bwimbitse mu guhindura imyumvire y’Abanyarwanda bakiri inyuma mu kwitabira gahunda zimwe na zimwe z’ubuzima, nko mu kwikingiza, gukoresha inzitiramibu icyo zagenewe n’ibindi.

Umwiherero nk’uwo uba kabiri mu mwaka, aho MINISANTE ihura n’abayobozi b’ibitaro n’abafatanyabikorwa bayo bahura mu kurebera hamwe ibibazo bahura nabyo n’uko ingamba mu buzima zishyirwa mu bikorwa.


Corneille K.Ntihabose
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • nibyo nibashyiremo courage batabare abanyarwanda

  • nagirango mbwire Ministiri w’ubuzima ko ibyo yihutisha byose narekure amafaranga ngo arebengo abantu barakorana umurava; ese ariwe yakora ashonje ko ariyo mpamvu nawe yahisemo kujya muri administration kuko aziko ahandi ntagihari ; yibukeko uhitwa adafata uruka ;ntanicyo wakora neza ushonje;

  • Bakosore haraho ugera ukibaza niba ururwayi bikakuyobera.

Comments are closed.

en_USEnglish