Month: <span>April 2012</span>

Nyagatare: Imyumvire y'abaturage yarazamutse mu kwibuka

Nyuma y’inama yo gutegura icyumweru cy’icyunamo yabaye kuri uyu wa kabiri Mata, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare butangaza ko hari icyizere ko iki cyumweru kizitabirwa na bose bushingiye ku kuba imyumvire yabo imaze kuzamuka. Ibi ni ibyatangajwe na Musabyimana Charlotte umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wanasabye abazatanga ibiganiro kubitegura neza bikazaba ibyubaka. Muri […]Irambuye

President Bingu wa Mutharika wa Malawi yitabye Imana

Ku myaka 78, President Bingu wa Mutharika yitabye Imana nkuko bamwe mu baganga bamukurikiranaga ndetse na bamwe mu ba ministre babitanarije BBC kuri uyu wa gatanu tariki 06 Mata. Bingu wa Mutharika yaraye yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize indwara y’umutima, kuwa kane tariki 05 Mata bivugwa ko yituye hasi umutima we uhagaze agahita ajyanwa […]Irambuye

Mu myaka 40 abatuye imijyi ya Africa na Aziya baziyongera

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango w’abibumbye burerekana ko umugabane w’Africa n’uwa Aziya, mu myaka 40 iri imbere abayituye bazaba bariyongereye cyane bitewe n’umuvuduko ukabije w’ubwiyongere bw’abaturage mu mujyi y’iyi migabane yombi. Icyegeranyo Umuryango w’Abibumbye wasohoye kuri uyu wa kane tariki 05 Mata, cyerekana ko abaturage batuye mu mijyi ku mugabane w’Afurika bazikuba inshuro eshatu.Bakava kuri miliyoni 414 […]Irambuye

Imishinga n’ubushakatsi bwaheraga mu mpapuro byabonewe inkunga

Leta y’u Rwanda ku bufatanye na komisiyo y’ubukungu y’umuryango w’abibumbye muri Afurika, kuri uyu wakane tariki 05 Mata yatangije ikigega kizajya gifasha abashakashatsi ndetse n’abandi bahanga imirimo ibyara inyungu kuyibyaza umusaruro. Iki kigega gifite ku ntangiriro miliyoni 400 z’amadorari y’abanyamerika kikazajya gishyigikira Ubushakashatsi ndetse n’imishinga igaragaramo ikoranabuhanga mu kuyibyaza umusaruro. Imishinga yo guteza ubuhinzi imbere,inganda […]Irambuye

Abanyamakuru Nkusi Agnes na Mukakibibi bagabanyirijwe igifungo

05 Mata  –  Urikiko rw’ikirenga rugizwe n’abacamanza batatu bayobowe na perezida w’Urukiko rw’ikirenga Sam RUGEGE, kuri uyu wa kane rwakatiye Uwimana Nkusi Agnes wari umuyobozi w’ikinyamakuru Umurabyo  igifungo k’imyaka ine rumaze kumuhamya ibyaha bibiri naho Mukakibibi Saidati rumukatira igihano k’imyaka itatu, rumaze kumuhamya icyaha kimwe. Uwimana Nkusi Agnes yari yahamijwe n’urukiko rukuru ibyaha bine birimo […]Irambuye

Inzozi zabo zatumye bagira icyo bageza ku baturage b’aho bavukiye

Mu myaka ishize umugabane wa Afurika waruhangayitse bikabije mu gutakaza umubare munini w’abaganga n’abaforomo berekeza ku mugabane w’uburaya bataye uyu mugabane urangwa n’indwara z’ibyorezo n’agashahara gake. Aba baganga bavuka i Gitwe bo ntibataye u Rwanda, ndetse bitaye ku nzozi zabo zo kugira icyo bamarira icyaro bavukamo. Gerard Urayeneza na Vianney Ruhumuliza bavukiye mu mugepfo, ababyeyi […]Irambuye

Ishuri ry’abahinde ryigisha kwihangira imirimo rije mu Rwanda

Bimwe mu bihugu bya Africa biritegura kwakira ishuri rikuru ryigisha kwihangira imirimo. Entrepreneurship Development Institute (EDI) ryo mu buhinde rizafungura amashami mu bihugu bitanu bya Africa birimo n’u Rwanda. Mu Ukuboza 2012 iri shuri rizaba rimaze kugera mu bihugu by’u Rwanda, Namibia, Gabon, Zambia na Senegal. Kuza muri Africa kw’iri shuri rikuru ni kimwe mu […]Irambuye

Ingabo 270 za bataillon ya 63 zoherejwe mu butumwa bw’amahoro

Kuri uyu wa kane tariki ya 5 Mata 2012, umutwe w’ingabo zo muro bataillon ya 63 zigizwe n’abasiri 270 zuriye indege zijya i Darfour, Soudan, gusimbura ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudan. Major Rène Ngendahimana Umuvugizi w’Ingabo, yavuze ko izi ngabo zagiye uyu munsi zabimburiye gahunda ihari yo gusimbura abasirikare […]Irambuye

Kongerera ubumenyi abaganga mu buvuzi bigiye gutangira

Ibi ni ibyemejwe mu myanzuro y’Inama y’abaministri yo kuwa 4 Mata 2012. Muri iyi nama y’abaminisitiri Minisitiri w’Ubuzima yabamenyesheje gahunda yo kongerera ubumenyi Abaganga n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi. Dr Binagwaho yababwira ko iyi gahunda igamije kubaka ibikorwa remezo, kwigisha no kubona abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bakenewe kugira ngo mu Rwanda hashyirweho uburyo […]Irambuye

Abayobozi b’Urukiko rwa Arusha bazitabira ijoro ryo kwibuka

Abayobozi b’Urukiko rwa Arusha bazitabira ijoro ryo kwibuka rizaba tariki 07 Mata, ryateguwe n’abanyarwanda baba muri Tanzania, nkuko byemejwe na Ambassade y’u Rwanda i Dar es Salaam. Muri iri joro ryo kwibuka, hari abanyeshuri b’abanyarwanda barokotse biga muri Tanzania bazatanga ubuhamya. Muri iri joro kandi hazagaragazwa aho u Rwanda rugeze rukira ingaruka za Genocide yabaye […]Irambuye

en_USEnglish