Digiqole ad

Kigali: Abana baracyidumbaguza mu bidendezi

Ruhurura imanukana amazi mabi iyavana mu ngo z’abantu batuye mu murenge wa Kicukiro, umudugudu w’Ingoma hafi y’uruganda rwa Shilington ugana mu Gatenga, ituma abana batuye hafi aho bajya kwidumbaguza muri aya mazi kuko hari aho agera agakora ikidendezi.

Barishimisha mu bushobozi bwabo
Barishimisha mu bushobozi bwabo

Muri aya mazi mabi cyane, aba bana batubwiye ko bakunda kuza kuhishimisha boga kuko ngo ntahandi bazi amazi menshi yo kwidumbaguzamo babona ku buntu.

Uko bigaragara, ubuzima bw’aba bana buri mu mazi abira kuko aya mazi akubiyemo imyanda itandukanye iva mu ngo za ruguru aho muri Kicukiro.

Aya mazi akomeza akamanuka, hari aho yageze acukura ikinogo muri iyi ruhurura, iki kinogo kirekamo amazi nicyo aba bana bagize urwogero rwo kwishimisha rwabo.

Twagerageje kuvugana n’abashinzwe ubuzima muri uyu mudugudu ngo tumubaze niba nta mpungenge abona ku buzima bw’aba bana, ntibyadushobokera.

Aba bana nabo bafite uburenganzira bwo kwishimisha, ariko niba hatabonetse ntibikwiye ko babikorera ahangiza ubuzima bwabo, abashinzwe ubuzima hariya nibatabare kiriya cyobo kiri muri ruhurura gisibwe, naho ubundi aba bana indwara bahakura zakosha imiryango yabo.

Barishimishiriza mu mwanda
Barishimishiriza mu mwanda

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • aba bana barayoga koko ariko se ubundi ko ntawishima aho atagera muragira ngo bajye za novotel na la palisse na ca cercle sportif ariko ababana bavamo abakinnyi bakomeye bahagararira igihugu muri natation da kuko ndabona babiziiiiiiiiiiii

  • Twaridumbaguje sha” Twaridumbaguje mu kivu,turidumbaguza muhazi,turidumbaguza Mugesera ,turidumbaguza Birira , turidumbaguza, Burera na Ruhondo twambuka akagera dufata Akanyaru dukukira Cyohoha twambuka Rweru twikoza hakurya dukukira Vigitora shaaa , yewee puuuu! reka duharire abana shaaa!ushaje asigaho!

  • haaaah ahaaah ahh utu twana tunyibukije ibintu naherukaga kera kweri! dore kwidumba tugataha dusa n’ubufu bw’igitarama haaaah

  • have sha ntimugakine n’ubuzima aho u rwanda rugeze koko haracyabaho dumbezi??
    twarayoze ariko twe ntamwanda ungana gutya wri uhari.

  • yewe, dumbezi twazidumbaguyemo mbega karahava!turakubitwa biratinda! Birikunyibutsa disi dumbezi ya Kajeke( munsi ya Alpha palaace hotel), iyo yari occupation yacu tuvuye kwiga mu giporoso.Murambarize abo bana niba nta misundwe yibera mo kuko twe yaraturiye biratinda.

  • Ntukuri umuntu ava kure nkubu uwa kwereka aya mafoto aba bana barakuze babihakana

  • ariko naragenze ndabona , ubu koko abashinzwe ubuzima bibaza iki ?

    Ibi byangiza ubuzima kandi iki kibazo gikwiye kwigwaho hagafatwa ingamba zikomeye cyane.

  • abana ni abana,ni Imana yonyine yo kubarinda

  • No no no, unbelievable! ibi se koko biracyaba mu Rwanda? ndabyumva abana bagomba kwidumbaguza ariko kuva nakera byaberaga mu migeze cg ahandi hose utabona umwanda nkuriya. none nimwibaze ahantu ruhururra zihurira, ubwo se koko hari inzoka zingana iki? yewe, ntibizoroha kabisa!

  • cyertse umukuru w umudugudu abikurikiranye cyane naho undi twahomba urubyiruko rwacu rwejo hazaza.ariko nanone bahamenyera koga mu mazi menshi kuburyo bazitabara bibaye ngombwa ko barohama bari mu rugendo.

  • Imana yabana nabasazi ihora iri maso!!!

  • Oya wabona widumbaguza mumigezi ariko iyo byageze muri ruhurura byo biba byakabije!Barwanyarwanye nyabune,ibyo birangire!

  • Rwose birababaje pe! mu minsi ishize natembereye Kimisagara kuri Maison des Jeunes nsanga naho hafi y’amashuli hamwe bigira Moto nsango ho hari icyuzi kiruta icyo mbonye. Mbese Ruhurura ya Mpazi yaracukutse noneho haba ikidendezi kuburyo hogamo nako hidumbaguzamo abana nka40 icyarimwe.Ntabwo nzi niba ariko bikiri.
    Nukuri bariya bayobozi bejo tubabungabunge.

  • Mbega ukontu umuntu ava kure!!!! Rimwe na rimwe guhana umwana birangora iyo nibutse ko nanjye nakoraga ibintu nka biriya pe. Hahahahaah.

  • REALLY THE GOV OF RWANDA SHOULD DO SOMETHING TO SAVE THESE CHILDREN FROM THAT DANGER

  • Utu twana se twabunuje se buriya bashobora kwanduriramo indwara zitandukanye cg imisundwe igafata uturizo twabo

  • Leta yari ikwiriya gushakira abantu badafite amikoro aho nabo bakwidagadurira. Njye mubyukuri urubyiruko rw’ubu rwishora mubiyobya bwenge kuko nta mikino ibahuza ese cyera ko habaga ama troupe ya théatre z’abasore muri vacances anayeshuli bakajyayo ubu ntibyasimbuwe n’utubari?

  • Ntibikwiye ko tubura aho kwidagadurira, kandi kunzego zose z’ubuyobozi (kugeza byibuze ku karere)dufite abashinzwe buri kimwe cyose!! Ariya mazi nimabi rwose!!

    • @Clo2 Turi kumwe kabisa bibicungire hafi tu

Comments are closed.

en_USEnglish