Digiqole ad

Leon Mugesera yongeye gusaba ukwezi yitegura

Leon Mugesera yongeye gusaba urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumwongerera ukwezi ko kwitegura urubanza rwe. Muri uru rubanza rwatangiye kuri uyu wa mbere tariki 02/04/2012, yasabanuye ko agikeneye kuvugana n’abamwunganira.

Mugesera mu Rukiko aravuga igifaransa kinshi n'ikinyarwanda
Mugesera mu Rukiko aravuga igifaransa kinshi n'ikinyarwanda

Mugesera yagaragaye imbere y’urukiko yiregura, avuga mu ndimi z’Ikinyarwanda n’Igifaransa, yatangaje ko atigeze ahabwa uburengaznira bwo kuvugana n’abantu yari yahisemo ko bamwunganira, kandi yari yabyemerewe n’Umushinjacyaha mukuru, Jean Siboyintore.

Mugesera yibajije impamvu Siboyintore yari yamwemereye kuvugana n’abamwunganira, ariko nyuma bikaza guhagarara ndetse na Siboyintore akamubwira ko atazi icyabihagaritse.

Indi mpamvu Mugesera avuga ko adashobora guhita aburana, ngo ni uko kugeza ubu atarabazwa ku byaha ashinjwa.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko bwamwemereye ibyo yasabye kuko ngo yavuganye na Guy Berltrand warusanzwe umuburanira muri Canada, akavuga ko azagaruka kumuburanira  Ubushinjacyaha kandi butanga amwe mu matariki Mugesera yabajijwe ibibazo kubyo aregwa, tariki 4/1/2012 ngo yabajijwe kubyaha aregwa mu bugenza cyaha.

Ikibazo cy’uko yaba yarabajiwe cyangwa atarabajijwe nicyo kigaragara nk’aho gifite ubureme kurusha icyindi, ikindi ni aho yasabaga kutaburana mu Kinyarwanda, iki cyashyizwe mu bizagenderwaho harebwa niba yakorengerwa ukwezi yasabye.

Kuri uyu wa mbere mu gitondo Mugesera agera ku Rukiko i Nyamirambo
Kuri uyu wa mbere mu gitondo Mugesera agera ku Rukiko i Nyamirambo

Ku kibazo cyo kutaburana mu kinyarwanda, Mugesera yavuze ko adashoora kuburana mu Kinyarwanda kubera impamvu z’ubutabera aho buri jambo riba rifite agaciro ndetse ko yamaze imyaka myinshi mu gihugu gikoresha Igifaransa.

Mugesera kimwe na Maitre Mutunzi umwunganira ubu, bemeza ko ubushinjacyaha bwirengagije ibyo bwasezeranije Canada tariki 18/2/2009 aho amasezerano yitwa Egarantie – aho bavuga ngo “le droit de dispose du temps et de facilite necessaire à la preparation de sa defense et de communiqué avec le conseil de son choix” ubwo bwayishikirizaga impapuro zimusabira koherezwa, harimo guhabwa igihe cyo kwitegura urubanza no kumworohereza mu myiteguro.

Urutonde rw’abantu icyenda Mugesera yifuje ko bamuha uburenganzira bwo kuganira nabo, harimo Umunyamerika umwe, Abanyakanada batandatu n’Abanyarwanda babiri.

Bimwe mu byaha aregwa harimo gutegura Jenoside, gushishikariza gukora Jonoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside.

Urukiko ruyobowe na Perezida Sauda Murererehe n’umushinjacyaha Ndibwami Rugambwa rwasoje urubanza ruvuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki 03/04/2012 ariho ruzasoma imyanzuro ku kifuzo cya Mugesera.

Mugesera mu rukiko n'umwunganizi we
Mugesera mu rukiko n'umwunganizi we
Leon Mugesera yiteguye ko atangira kuburana
Leon Mugesera yiteguye ko atangira kuburana

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Aliko nagirango nibarize koko ubwo uwo arunva kubyo yavugiye Kabaya mubyukuli azaburana avuga iki? mumureke afite igihe nubundi uwishyize mumugozi apfa yikuramo umugozi,ali nkanjye namushyira murwina. Ngo Canada ngo ibyo twayemereye n’ibki?ni igihugu ukwacyo n’u Rwanda ni igihu ukwacyo,agambanira abantu iyo mbisili ku Kabaya yali kumwe na canada se.

  • ibyo nawe numujinya wuko ushobora kuba warabuze abawe muri genocide!! ariko wibuke ko uno musaza genocide iba atari mu rwanda! ibyo bicucu byose byishe abantu birirwa bafungurango nuko byemeye icyaha! iyo umuntu yishe aba agomba gufingwa burundu!!!!!! babisubize mu munyururu,
    bafungure mugesera!!! hatazagira naandi bazica ngo nuko abategetsi babivuze, bitwaza ko nirukomera ari abategetsi bazahanwa!!!

  • Kera iwacu habaga inyoni yitwa “INKOTSA” ariko iyo yavugaga twabaga tuziko ku murenge hapfa umuntu.

    Na Mugesera ninkiyo nyoni, ubusanzwe umugabo yakazize icyo yakoze ariko kuzira ururimi biragatsindwa! buriya aricuza impamvu atahabaye ngo afate umuhoro yamamaze ukwemera kwe!!

  • aliko mana jye narumiwe murukiko haribyo bita ibimenyetso ubu se ko bihari abo bantu batandatu bazakora iki aliko ndagirango mbwire abanyarwanda twese ko hari ikintu bita changement urwanda rwa kera nurwubu ntibisa ubuse ingabire ko yashyanutse yageze kuki abazungu bubu nabo bariye umwanda iyo mubona kadafi umugabo mubagabo apfa nkimwa y’umusega iyinzungu yo bayirahamba sadamu agapfa nkipusi mugesera niki koko ngo abazungu batandatu nashaka azane icumi c’est fini ni yi calme asazire iwabo abe bamusure umunsi yurira indege ava canada mambo fini azapfira muri gereza nkabandi bose kuko arashaje niyi calme asabe imbabazi yisasa imigeri yarasebye ntakindi akozweho nakarimi ke.

  • Ariko mwanterahamwe mwumva mugira ubwenge/ ngo mwari muziko ko muzicaaaa ngo ntihazagire nuzabara inkuru da!!!!!! mwifuzaga igihugu kinyamaswa gusa se? ububi bwanyu bwari kuzabageza kuki se?None urumva iyi bwa yo kukabaya nayo,buriya washumurizaga ibwa nkawe ngo nizirye abantu koko ubu wari uziko uzurizwa indege umaze imyaka mumahaga ukaza uboshye ,kubera umunwa wawe ?

  • Umva mbabwire, nukuru Abanyarwanda twarababaye turababara kubera izi mbesire zinda ndende, kubwibyo nimureke Mugesera kuko nge mbona nurwo apfuye atari ruto. yebaaaa we. Nukuri Imana niyo Mucamanza wa twese ariko hari Abazabura isi babure nijuru wamugani Wa Robert

  • Ndabasuhuje banyarwanda duhuriye kuri uru rubuga!

    Nongeye kwibutsa Mugesera ko abandi bemeye icyaha bakagabanyirizwa ibihano, nkamwibutsa ko ababigize kare ubu tije bayisoje, ibyo gusaza imigeri byo yakwiye kubisiga i bwotamasimbi.

    Naho banyarwanda twunamire abacu, abatarifuzaga ko hatasigara n’uwo kubara inkuru Nyiribiremwa yabahakaniye kare umunsi uwabiteguye ababanza imbere(Kinani).

    Iyahanze u Rda iduhe kwiyunga ubwacu no kwiyunga n’abandi.

    Mukomera.

  • aha niba nawe yaje mu ndege, abo yanyujije iyibusamo se, gusa icyo nzi cyo asibye kutazapfa urwo yicishije abandi, ariko nawe Imana izamuhana yihanukiriye, ntaho aragera ariha ibyo yakoze

  • NAGABANYE KUGUMYA KUTUJOROGA INKOTA DORE AHO IGIHE KIGEZE. ATAZATUMA ABANTU BIRUKA MU MUSOZI.

    ABACU BAGEZE MURI ETHIOPIA BANYUZE MU MAZI.

Comments are closed.

en_USEnglish