Month: <span>March 2012</span>

Sarkozy na Hollande bahanganye ari ababyaara

Umuhanga mu ruhererekane rw’imiryango w’umufaransa yongeye gushimangira ko Nicolas Sarkozy na mukeba we François Hollande ari ababyaara, abihereye ku musekuru wabo umwe wo mu kinyejana cya 17. Uyu muhanga witwa Jean-Louis Beaucarnot yakurikiranye ibisekuru bya bariya bagabo bahanganiye kuyobora Ubufaransa asanga bakomoka ku musekuru umwe witwaga Claude Labully-Berty. Labully-Berty uyu, yari umuhinzi mworozi wo mu […]Irambuye

Kuri APR FC kubanza gukinira i Kigali na Etoile du

Kuri iki cyumweru tariki ya 4 Werurwe kuri stade Amahoro, ikipe ya APR FC nyuma yo gukora akazi yasabwaga ko gutsinda Tusker yo muri Kenya igitego 1-0, byatumye ikomeza muri 1/16 cy’amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, guhura na Etoile Sportif du Sahel yo muri Tunisia ntabwo bizoroha nkuko umutoza Brandts wa APR abyemeza . Umuhollandi […]Irambuye

Musanze: Robert Mugabe afungiye gusambanya umwana w'umunyeshuri

Kuri uyu wa mbere,  mu mudugudu wa Giramahoro, Akagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza Akarere ka Musanze umusore witwa Robert Mugabe yatawe muri yombi nyuma yo kumufatana umwana w’umukobwa akekwaho kumusambanya. Ikinyamakuru umuryango.com dukesha iyi nkuru kiratangaza ko uyu mwana w’umukobwa we yemezaga ko afite imyaka 19 y’amavuko, nubwo ngo byaba ari ukwikingira. Kugeza ubwo […]Irambuye

Ubujurire bwa Ntaganda bwongeye kumvwa mu rukiko rw’Ikirenga

Kuri uyu wa mbere ku rukiko rw’Ikirenga humviswe ubujurire bwa Me Ntaganda Bernard ujuririra igihano cyo gufungwa imyaka ine kubera imvugo zisesereza zirimo amacakubiri no gukangurira abaturage kwanga ubuyobozi buriho. Ntaganda yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru gufungwa iriya myaka ine n’ihazabu n’ihazabu y’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda. Ubushinjacyaha bwerekanye ibyaha Ntaganda akurikiranyweho birimo guhungabanya umudendezo w’igihugu, […]Irambuye

US: Inkubi y’umuyaga yangije umujyi wose ihitana abagera kuri 28

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu inkubi y’umuyaga yanyuze muri Leta ya Indiana, Kentucky, Alabama, Ohio zo muri USA. Uyu muyaga ukase washenye amazu, amashuri, gereza, ibitaro, wahanaguye umugi wose wa Henryville ku ikarita nkuko byatangajwe na Associated Press. Kugeza ubu abantu bagera kuri 28 bamaze kwitaba Imana, abandi benshi cyane bakaba bataraboneka nyuma […]Irambuye

Havumbuwe ikindi kibuye gishobora kuzasekura Isi mu 2040

Ikigo cyo muri Amerika gikora ubushakashatsi mu kirere NASA, kiratangaza ko ikibuye AG5 2011 gifite umurambararo wa m 140, cyavumbuwe mu kirere mu kwezi kwa mbere 2011, gishobora kuzagwa ku isi mu 2040. Mu kirere hagiye havumburwa ibibuye (astéroïdes) byinshi, ariko ku bw’amahirwe bagasanga ingendo zabyo ntaho zihurira no kuba byakwitura ku isi. Mu kwezi […]Irambuye

Imbwa zamotse inshuro 350 mu minota 13 nyirayo acibwa akayabo

Ba nyiri imbwa ebyiri bariwe ama pound £3,600 (hafi miliyoni 3,6 z’amanyarwanda) bazira ko imbwa zabo zamotse nibura inshuro 27 mu munota umwe, cyangwa se inshuro 350 mu minota 13 gusa, mu gihe hari saa tanu z’ijoro. Urukiko rw’ i Bursledon, Hampshire, England rwaburanishije uru rubanza, ruvuga rwanzuye ko kubera urusaku rukabije izi nyarubwana zateje abaturanyi […]Irambuye

Abahohotewe n’inyamaswa zo muri Pariki bagiye guhabwa impozamarira

Byemejwe kuri uyu wa gatanu ubwo kuri Telecom House ku Kacyiru ikigo gishinzwe iterambere RDB n’ikigo gishinzwe kugoboka abononewe  (Special Guarantee Fund) byahererekanyije amadosiye y’abagomba guhabwa izo mpozamarira. Abagomba guhabwa izi mpozamarira ni abaturage bangirijwe n’inyamaswa, bakomerekejwe cyangwa bimuwe n’ibikorwa byakorewe muri Pariki z’Akagera, Nyungwe n’Ibirunga. Ku kibazo cy’uko aba bantu batinze guhabwa impozamarira zabo, […]Irambuye

Barack Obama yabeshye ibijyanye n’amavuko ye – Police officer Joe

Ibyangombwa by’amavuko bya president wa America Barack Obama byaba ari ibihimbano nkuko byemejwe na Joe Arpaio umupolisi w’inzobere mu guperereza muri Leta ya Arizona. Sheriff Joe Arpaio umwe mu bazwi cyane mu bucukumbuzi mu gipolisi cya America, yatangaje ibyavuye mu iperereza amazemo amezi menshi ku mpapuro z’amavuko za Obama. Atangaza ibyavuye mu bushakashatsi bwe, Joe […]Irambuye

Umuhinzikazi muto wateye intambwe – Inkuru mu mafoto

Guteza imbere abahinzi bato ni kimwe mu byibanze byagarutsweho na President Kagame mu nama y’umuryango mpuzamahanga wo guteza imbere ubuhinzi IFAD, yaberaga i Roma mu mpera za Gashyantare uyu mwaka. Nubwo Leta yafashe gahunda yo guteza imbere abahinzi bato, kuko aribo batunze imiryango myinshi y’abanyarwanda nkuko byatangajwe na President Kagame, umuhinzi niwe ufata iya mbere […]Irambuye

en_USEnglish