Digiqole ad

Imbwa zamotse inshuro 350 mu minota 13 nyirayo acibwa akayabo

Ba nyiri imbwa ebyiri bariwe ama pound £3,600 (hafi miliyoni 3,6 z’amanyarwanda) bazira ko imbwa zabo zamotse nibura inshuro 27 mu munota umwe, cyangwa se inshuro 350 mu minota 13 gusa, mu gihe hari saa tanu z’ijoro.

Imbwa zimoka zitya zibangamira abari bugufi
Imbwa zimoka zitya zibangamira abari bugufi

Urukiko rw’ i Bursledon, Hampshire, England rwaburanishije uru rubanza, ruvuga rwanzuye ko kubera urusaku rukabije izi nyarubwana zateje abaturanyi ba nyirazo badakwiye kwihanganirwa.

Abaturanyi ba Stuart Sibley n’umugore we Bernice bo mu Ubwongereza nibo barezwe kudacunga neza imbwa zabo zigasakuriza abaturanyi bikabije.

Aba baturanyi kugeza muri metero 400, abaturanye na banyiri imbwa bari bamerewe nabi muri iryo joro n’urusaku rwazo.

Umucamanza yategetse ndetse anasaba abafite imbwa kugerageza uburyo zitamoka mu ijoro, cyane cyane ibibwa ngo bimokera hasi cyane bigasakuriza rubanda.

Stuart Sibley we ngo mu 2009 nubundi yari yihanangirijwe n’inkiko kubera kuregwa n’abaturanyi ko imbwa ze zibasakuriza.

Uburyo izi mbwa zikomoka ngo abaturanyi ntibabasha kubwihanganira. Niyo mpamvu ba nyiri izi mbwa bahanishijwe kariya kayabo, ndetse babwirwako nibongera kuregwa icyo cyaha imbwa zabo zizafatirwa.

Niba nawe abaturanyi bawe imbwa zabo zigusakuriza nta mpamvu yo kubyihanganira!

Egide Rwema
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Wabuza imbwa kumoka ute?

  • Muri Kigali se ko hari naho dusakurizwa nimisuzi yabaturanyi kubera ibipangu bidakomeye, ubwo abo nabo twabajyana munkiko ra?!!!!!!!

    • igiha no cyabi ni ukongera igiciro cya essance hanyuma ibirayi bigahenda. yakongera gusenya ibipangu by’abandi n’imisuzi?

  • Ariko ubundi izo mvunamuheto zidakamwa ntizinaribwe bazororamo iki ?
    Naho babaciye make!!

    • nta byo uzi nyama yazo yakwica ni hatari

  • Ngo ntiziribwa !! uzabaze babasore bo Mubugesera1!!!

  • Ariko se ubundi izi nyagwa bazororamo ibiki ko njyewe ntajya mbona n’alamaro kazo? Bikozeho kabisa n’akazi kabo!

Comments are closed.

en_USEnglish