Digiqole ad

Kuri APR FC kubanza gukinira i Kigali na Etoile du Sahel ntibyoroshye

Kuri iki cyumweru tariki ya 4 Werurwe kuri stade Amahoro, ikipe ya APR FC nyuma yo gukora akazi yasabwaga ko gutsinda Tusker yo muri Kenya igitego 1-0, byatumye ikomeza muri 1/16 cy’amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, guhura na Etoile Sportif du Sahel yo muri Tunisia ntabwo bizoroha nkuko umutoza Brandts wa APR abyemeza .

Karekezi Olivier na Shikokoti Ebenzi captain wa Tusker, myugariro muremure cyane/Photo Hatangimana A E
Karekezi Olivier na Joseph Shikokoti Ebenzi captain wa Tusker, myugariro muremure cyane/Photo Hatangimana A E

Umuhollandi Ernie Brandts yahise atangaza ko guhura n’ikipe ya Etoile du Sahel umukino wa ubanza akawukinira i Kigali atabyifuzaga, ko bitoroshye gukina umukino wo kwishyura iwabandi.

APR izakira ikipe ya Etoile du Sahel mu mpera z’icyumweru za tariki 23-25 Werurwe i Kigali, biteganyijwe ko izajya kwishyura i Tunis hagati ya tariki 6-8 Mata.

Umutoza w’ikipe ya Tusker yari imaze gusezererwa, akaba yatangaje ko ikipe ye ntako itagize n’ubwo yavuye mu marushanwa.

Samuel Ogolo utoza Tusker yagize ati “Twasatiriye mu gice cya mbere, ariko ntitwatsinda, igice cya kabiri APR ikina neza nk’ikipe ikomeye kandi iri mu rugo iradutsinda. Nifurije amahirwe APR imbere.

APR yabonye igitego ku munota wa 62, ku ishoti rikomeye ry’umurundi Papy Faty uyikinira, ni ku mupira yari ahawe na Iranzi utateye Corner mu izamu ahubwo agasubiza inyuma kuri Papy Faty nawe akarekura iri shoti.

Umutoza Ernie Brandts akaba yatangaje ko atewe impungenge n’uko umukino ubanza hagati ya APR FC na Etoile du Sahel uzabera i Kigali.

Ernie ati “Nifuzaga kuzakina umukino ubanza mu gihugu cya Tuniziya, ariko ntibyanshobokeye tuzakinira i Kigali, ni football nta kundi

Umutoza wa APR FC akaba yongeye ho ko Etoile du Sahel ari ikipe ikomeye ngo akaba agiye kwiga ku mateka yayo.

Ikipe ya APR FC yagiye igorwa n’amakipe yo muri Tunisia ikaba yarigeze no kwandagazwa n’ikipe ya Esperance de Tunis iyitsinda ibitego 7-0.

Bimwe mu bigwi by’ikipe ya Etoile du Sahel bigaragaza ko ku rupapuro ifite amahirwe imbere ya APR:

Ikipe ya Etoile du Sahel yatwaye iki gikombe bari gukinira cya Orange CAF Champions Ligue muri 2007 inakina umukino wa nyuma mu 2004 na 2005.

Yatwaye irushanwa rya CAF Confederation cup  mu 2006, Super coupe d’Afrique inshuro ebyiri (1998,2008) n’ibigwi byinshi muri Tunisia.

Umukino wa APR na Tusker ukaba wari witabiriwe n’abantu batari benshi cyane kuko hari abantu babarirwa mu bihumbi icyenda.

Ikipe ya APR yabanjemo, abahagaze uhereye ibumoso: Douglas Lopes Carneiro, Johnson Bagoore, Alex de Avilla Peixoto, Mugiraneza JB, Ndayishimye JLuc, K Olivier. Abunamye uhereye ibumoso: Habib Kavuma, Diego Oliviero Alaves, Kabange, Papy Faty, Mbuyu Twite
Ikipe ya APR yabanjemo, abahagaze uhereye ibumoso: Douglas Lopes Carneiro, Johnson Bagoore, Alex de Avilla Peixoto, Mugiraneza JB, Ndayishimye JLuc, K Olivier. Abunamye uhereye ibumoso: Habib Kavuma, Diego Oliviero Alaves, Kabange, Papy Faty, Mbuyu Twite
Ikipe ibanza mukibuga kuri Tusker
Ikipe ibanza mukibuga kuri Tusker
Abayobozi na komiseri w'umukino
Abayobozi na komiseri w'umukino
Umutoza w'Amavubi Micho mu bafana
Umutoza w'Amavubi Micho mu bafana
Ngabo Albert na Iranzi Jean Claude babanje ku ntebe
Ngabo Albert na Iranzi Jean Claude babanje ku ntebe

Photos: Hatangimana A E

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ni mugire amahoro bakunzi ba sport ,uru rugamba APR igiyemo rurakomeye ariko nayo igomba kwerekana ko ikomeye ikarutsinda cg ko igifite byinshi byo kwiga, gusa abayobozi bayo ndetse n’aba FERWAFA bibuke amatarik y’icyunamo tutazongera guterwa mpaga. mugire amahoro.

  • uwo w’imisatsi myinshi wambaye fumees niwe ufasha Mico mu mirimo ye y’ubutoza??

  • Mico,uriya ubaza siwe umufasha mu mirimo ye y’ubutoza,ahubwo ni umugore we wemewe n’amategeko.

  • MU RWANDA DUFITE ABAKORWA BEZA MICHO NTABWO ARIWE WAVIRAMO AHO ARIKO NTIIBIZA MUTESHE INSHINGANO ZI TEAM Y’IGIHUGU. BYE

Comments are closed.

en_USEnglish