Month: <span>March 2012</span>

Abagore 10 b’ijambo n'imbaraga mu batuye Isi

Kuri uyu munsi Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, aba bagore 10 bari mu bafite ijambo ryumvwa kandi rikemerwa n’imbaga y’abatuye ibihugu byabo n’abatuye Isi. 1. Sonia Gandhi Sonia Gandhi, si umuhinde kavukire. Ariko ubu umubare munini w’abahinde bamutega amatwi. Ni umutaliyanikazi wavutse yitwa Antonia Maino. Umugabo we Ravij Gandhi yari umuhungu mukuru wa Indira Ghandi, […]Irambuye

Jeannette Kagame yasabye abagore kugana ibigo by’imari

Kuri uyu wa kane mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore,  mu Rwanda wabereye mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza Intara y’Iburasirazuba. Madam Jeanette Kagame yasabye abagore kurushaho kugana ibigo by’imari ndetse no gukora imirimo ibyara inyungu kugirango biteze imbere. Uyu mufasha w’umukuru w’Igihugu yasabye ababyeyi kurushaho kugana  ibigo by’imari kugirango bibafashe kubona […]Irambuye

Tumenye indwara y’ibihushi

Ibihushi ni indwara ifata benshi mu bana batari bagera mu bugimbi cyangwa ubwangavu (preadolescent age).Uburyo yigaragaza buratandukanye. Iterwa  n’agakoko kitwa tinea tonsurans. Imyaka byigaragazamo Abana cyane cyane bari mu kigero cy’imyaka 6 kugeza ku 10, nubwo nabageze ku myaka 16 bashobora kubirwara. Ku bantu bakuru abo ifata akenshi baba bakomoka mu byaro ku bw’isuku nke. […]Irambuye

Uko ibihugu by’Isi bikurikirana mu kugira abagore mu Nteko

Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’Umugore, buri gihugu ku Isi gifite agaciro giha umugore, umukobwa cyangwa umubyeyi mu buzima bwacyo. u Rwanda ubu ku Isi rufite umwihariko wo kugira abagore benshi mu Nteko ishinga amategeko. Inteko ishinga amategeko, mu bihugu hafi ya byose ku Isi, ifatwa nk’ahantu h’inkingi y’ubuzima bwa Politiki bw’igihugu. Mu Rwanda mu myanya […]Irambuye

Umugabo yakase igitsina cy’undi amuziza ko yamusambanyirije umugore!

Umugabo w’Umufaransa w’imyaka 38 ngo agomba guhanishwa gufungwa nyuma yo guca igitsina cy’uwari yamuciye inyuma. Kuri uyu wa kane ngo ni bwo urubanza rw’uyu mugabo waciye ubugabo bwa mugenzi we ruzacibwa mu gihugu cy’Ubufaransa. Uyu mugabo w’imyaka 38 ngo ubwe ni we watabaje nyuma yo guca igitsina cy’uwari yaje kumusambanyiriza umugore. Blaise Fragione, ngo yemera […]Irambuye

U Rwanda rwazamutse imyanya itatu ku rutonde rwa FIFA rushya

Ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikiranye mu mupira w’amaguru ku Isi rutangazwa na FIFA buri kwezi, urwasohotse kuri uyu wa gatatu tariki 7 Werurwe, u Rwanda rwazamutse imyanya 3, rwavuye ku mwanya w’108 rugera ku mwanya w’105. Ni nyuma yo kwihagararaho imbere y’igihangange Nigeria, giheruka kunganyiriza 0-0 n’Amavubi i Nyamirambo kuri Stade de Kigali. Urutonde rw’isi […]Irambuye

Urutonde rushya rw’abaherwe ku Isi rwa Werurwe 2012

Abaherwe b’Isi bakomejeumukino wo guhatana mu butunzi. Tariki 6 Werurwe hasohowe uburyo ubu 20 bambere bahezwe n’imali ku isi bakurikirana. Nyuma y’aho Umunyamerika Bill Gates yamaze igihe yarihariye umwanya wo gukungahara kurusha undi muntu kuri uyu mubumbe, Umunyamegisike Carlos Slim Helu akomeje kumurusha inoti. Bloomberg ibivuga ko ubukungu bw’abaherwe 20 bakize cyane ku isi bungana […]Irambuye

PGGSS mu ntara nta kizahinduka abahanzi bazabageraho

Nyuma y’uko irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ryambere ryashimwe na rubanda rudatuye Kigali kuba ryarabegereje abahanzi bakunda, abategura iri rushanwa bakomeje kwizeza abakunzi b’iri rushanwa ko abahanzi bazongera bakabasanga mu rugo. Muri irushanwa ry’umwaka ushize, abahanzi bari batoranyijwe bazengurukijwe ahantu hagera kuri 11 mu gihugu bahiganwa, BRALIRWA ibinyujije muri Primus ndetse na East African […]Irambuye

ILIBAGIZA umukozi wa UN i New York, umuhate n’inzozi bye

Kuri iyi tariki ya 8 Werurwe Isi, n’u Rwanda by’umwihariko, irizihiza umunsi Mpuzamahanga w’umugore. ILIBAGIZA Immaculée ni umunyarwandakazi ukorera ku kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York, USA. Nyuma y’urugendo rurerure rukomeye rw’ubuzima, ubu, ubwe yageze kuri byinshi anabigeza ku gihugu cye cy’u Rwanda. Ni muntu ki? Ilibagiza Immaculee yavutse muri 1972 avukira ahahoze ari perefegitura […]Irambuye

Ministre INYUMBA ati iki? Kuri uyu munsi w’Umugore

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu cyumba cy’inama cya Primature kuri uyu wa gatatu, Ministre w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango yavuze ko umunsi mpuzamahanga w’Umugore utuma basubiza amaso inyuma bishimira ibyagezweho. Kuri uyu munsi ariko kandi ngo ni ukwiyemeza kugera ku ntambwe irenze iyatewe, mu guteza imbere umugore n’umukobwa. Kuri Ministre Inyuma na Ministeri ayoboye yavuze ko mu guteza […]Irambuye

en_USEnglish