Digiqole ad

US: Inkubi y’umuyaga yangije umujyi wose ihitana abagera kuri 28

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu inkubi y’umuyaga yanyuze muri Leta ya Indiana, Kentucky, Alabama, Ohio zo muri USA. Uyu muyaga ukase washenye amazu, amashuri, gereza, ibitaro, wahanaguye umugi wose wa Henryville ku ikarita nkuko byatangajwe na Associated Press.

Umujyi wa Henryville, Indiana wangiritse kurusha ahandi hose
Umujyi wa Henryville, Indiana wangiritse kurusha ahandi hose

Kugeza ubu abantu bagera kuri 28 bamaze kwitaba Imana, abandi benshi cyane bakaba bataraboneka nyuma yo kugwirwa n’amazu.

Amashusho yafatiwe mu ndege aragaragaza uburyo uriya mujyi wibasiwe bikomeye n’iriya nkubi, yatumye uyu mujyi usigara ucaniwe urumuri n’amamodoka y’abarokotse.

Abatuye uyu mujyi bari baburiwe. “ Twari tubizi ko hari ikiri bube. Ariko ntakuntu wakwirinda ikintu kimeze gutya” ni ibyatangajwe n’umupolisi Danny Rodden.

Muri Leta ya Kentucky ho abagera kuri 12 bitabye Imana. Muri Leta ya Ohio umusaza w’imyaka 64 bamusanze yapfiriye mu nzu ye n’imbwa ye.

Izindi Leta nka Mississippi,Georgia,Illinois nazo ngo zishobora kuza kwibasirwa na bene iyi miyaga ikomeye mu masaha ari imbere.

Abagera kuri 28 bamaze kwitaba Imana iyi mibare biteganyijwe ko yiyongera
Abagera kuri 28 bamaze kwitaba Imana iyi mibare biteganyijwe ko yiyongera
Imbere y'inzu ye yangijwe n'umuyaga uyu mugore aragerageza kwegeranya utwasigaye
Imbere y'inzu ye yangijwe n'umuyaga uyu mugore aragerageza kwegeranya utwasigaye
Aramwihanganisha nyuma y'uko inzu ye umuyaga uyigize gutyo
Aramwihanganisha nyuma y'uko inzu ye umuyaga uyigize gutyo
Iyi modoka yaheze mu biti kubera umuyaga
Iyi modoka yaheze mu biti kubera umuyaga
Imodoka zo mu bwoko bwa Cadillac zagwiriwe n'urukuta
Imodoka zo mu bwoko bwa Cadillac zagwiriwe n'urukuta
Iyi modoka itwara abanyeshuri nayo yarangiritse bikomeye
Iyi modoka itwara abanyeshuri nayo yarangiritse bikomeye
Leta zo muri iki gice nizo zibasiwe
Leta zo muri iki gice nizo zibasiwe

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Iburayi birakomeye imanibarinde buriwese nabasengere ahundashoboyekuge za amaguru umbasabiri kumana.

    • Elyse, ni muri Amerika si i Burayi. Thx!

  • Imana ibabe hafi peeee!!

  • Ibitangaza : Kubona USA na Israel bishimira ndetse bakanafasha abarwanyi bizwi neza ko bashobora kuba bakorana na Al Qaeda. Kubona USA na Israel bari gushaka ndetse bakaba baranemeye ko ibikoresho byabo(puppets) bihirima kandi bazi neza ko “Intagondwa” zishobora guhita zitsinda amatora(kandi ni nako biri kugenda). Kubona Uncle SAM na “Chosen People of God” baha intwaro al Qaeda(Libya na Syria) Abareba hafi barakeka ko batazi ibyo bakora. Ukuri : Barashaka ko intagondwa zifata ubutegetsi hanyuma Israel igahita yereka amahanga ko ikikijwe n’intagondwa ko iramutse itagize icyo ikora ishobora gusibanganwa kw’ikarita y’isi. Ubwo Israel izahita itangira intambara ndende(hashobora kwifashishwa Nuclear arms) irawnye Iran, Egypt, Pakistan, Gaza… Abasoma”ubuhanuzi ” bwa bibiliya ubanza aka gakoryo karabihishe. Bazasome ubuhanuzi bwa Islam icyo bita Al Dajjal(anti-christo). Israel rero izahita igaragara nk’igihugu cy’igihangange ihite isimbura usa kuruwo mwanya(ruling state of the world).(ibaze impamvu USA idashaka gutera Iran kuko izi ingaruka bizagira k’ubuhangange bwayo ariko urebe ukuntu Israel ikomeje kubishyuhamo). Egypt yo yamaze kugotwa(Libya), Pakistan nayo iragoswe(Afghanistan na India), na Turquie nayo Ubu iragoswe.

Comments are closed.

en_USEnglish