Digiqole ad

Havumbuwe ikindi kibuye gishobora kuzasekura Isi mu 2040

Ikigo cyo muri Amerika gikora ubushakashatsi mu kirere NASA, kiratangaza ko ikibuye AG5 2011 gifite umurambararo wa m 140, cyavumbuwe mu kirere mu kwezi kwa mbere 2011, gishobora kuzagwa ku isi mu 2040.

Ibuye rya 2011 AG5 rizaca hafi y'isi mu 2040 n'ibyago 1/625  yo kwihonda ku isi (imibare ishobora kuzamuka)
Ibuye rya 2011 AG5 rizaca hafi y'isi mu 2040 n'ibyago 1/625 yo kwihonda ku isi (imibare ishobora kuzamuka)

Mu kirere hagiye havumburwa ibibuye (astéroïdes) byinshi, ariko ku bw’amahirwe bagasanga ingendo zabyo ntaho zihurira no kuba byakwitura ku isi.

Mu kwezi kwa 10 mu 2011, ibibuye bibiri mu byavumbuwe ni byo byari ku gipimo kiri hejuru ya 0 hifashishijwe ingazi z’urwego rwa Turin.

Uru rwego rukaba rufasha kumenya ibyago bishobora guterwa n’ibibuye biba mu kirire igihe byaba biguye ku isi. Iyo ikibuye kiri ku gipimo cya 0 nta byago byo kwikubita ku isi kiba gifite, naho iyo kiri ku gipimo kiri hejuru ya 0 kugera ku 10 ngo gishobora kuba cyateza ibyago byo kwikubita ku isi.

Ibibuye 2 bivugwa ko byazasekura isi, hari mo ikitwa 2007 VK184 cyagaragaye mu 2008,  hakaba n’iki kibuye gishya kitwa 2011 AG5, cyabonetse umwaka ushize.

Iki kibuye 2011 AG5 cyavumbuwe muri Mutarama 2011 n’ikigo kitwa Mount Lemmon Observatory gikorera ahitwa muri Arizona ngo kikaba giteye impungenge inzobere zo mu kigo cya NASA.

Imibare y’abantu ivuga ko iki kibuye gishya gishobora kuzegera isi ndetse kikaba cyayisekuraho mu mwaka 2040. Kuri ubu ngo abahanga mu kirere ntibabasha kugenzura neza ibijyanye na 2011 AG5, gusa ngo babona ko gifite umurambararo wa m 140. Ibigikoze n’ingano y’uburemere bwacyo nta muntu ubizi.

Detlef Koschny wo mu ishami ryiga ku bibera mu kirere Solar System Missions Division mu kigo cyigenzura iby’ikirere iburayi yabwiye ikinyamakuru Huffington Post ati “Ikibuye 2011 AG5 hari ibyago byinshi by’uko kizagongana n’isi mu 2040”.

Detlef yongeraho ati “Cyakora , ibyo tuvuga twabibonye  muri ½ cy’inzira isi icamo izenguruka izuba. Ni yo mpamvu imibare yacu ishobora kuba itakwizerwa cyane“. Imibare ivuga ko ikibuye 2011 AG5 gifite amahirwa angana na 1 kuri 625 yo kuba cyasekura isi ku itariki ya 5 Gashyantare 2040. Nyamara ngo mu gihe gito cy’ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga, imibare ivugwa ishobora guhinduka ikazamura biriya byago by’uko cyazagonga isi.

Donald Yeomans mu mushinga ugenzura ikirere Near-Earth Object Observations Program ukorera muri NASA, we ngo abona hari amahirwe y’uko bazakomeza gukurikiranira hafi iby’ikibuye 2011 AG5.

Yeomans agira ati : “Icyiza ni uko kiriya kibuye kizakomeza kugenzurirwa ku isi kuva mu 2013 kugera mu 2016. Bizasaba igihe kugirango hageho uburyo bwo kuzayobya inzira ya kiriya kibuye, doreko igihe giteganyijwe ari mu 2023“. Uyu mwaka wa 2023 ni bwo kiriya kibuye kizaba cyegereye isi cyane ku ntera ya kilometero miliyoni 2,99.

N’ubwo umwanya wo gufunga ahashobora kuzaca ikibuye 2011 AG5 ari munini kuruta ushobora kuzacamo ikindi kibuye Apophis mu 2029,  kuyobya icyo kibuye bizaba ari  akazi kadakomeye mu gihe uwo mwenge uzaba ugaragara, nuramuka ubuze ibyago bishobora kuzagwira isi mu 2040“, nk’uko Donald Yeomans akomeza abivuga.

Uyu mushakashatsi Yeomans agendeye ku kibuye Apophis gishobora kuzagwa ku isi mu 2036 arangiza avuga ati “Ubushishozi bwo gutangira igikorwa cyo kureba uko ikibuye 2011 AG5 cyayobywa, izatangira nyuma y’ubugenzuzi buzakorwa mu 2013

Kimwe mu bisubizo biri kwigwaho mu kuyobya kiriya kibuye, ni ugukoresha intwaro za kirimbuzi. Umuryango w’abibumbye (UN) ukaba waramaze gushyiraho ikipe y’inzobere yashinze kwiga ikibazo cy’iri buye ryagonga isi rikangiza ibitagira ingano.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

11 Comments

  • ibyo byose nukutubeshya Imana niyo yaremye ISi ni ijuru izi ingihe yateganyije ko bigomba kumara ntamuntu nuwerero wavuguruza Imigambi yimana naho ibyo kuyobya amabuye niryarise bitavuzwe ko ingihe runa imperuka izaba? kitabaye? nibyamabuye byose nugushaka uko babona cashe isi ni yimana nibona ko aringobwa ko
    irangira izayirangiza.

  • Thanks EMMY!!! Nuko rata uvuze neza!! bajye bamenya ko Uwaremye isi anariwe uzi igihe izarangirira naho abo rero ntabushobozi nabuke bayifiteho.Ubwo se ko Bananiwe kugira icyo bahindura ku kuva kw
    izuba cg igwa ry’imvura? ubwo se Imbeho yirirwa ica ibintu iyo iwabo badahari babikozeho iki?
    Uwiteka n’Imana ishobora byose niyo yaremye isi n
    Ijuru kandi ntakiba kw’isi ndetse no mw’Ijuru itakizi cg itagifiteho umugambi.
    imana ikomeze iturinde.

  • Iyo ni imitwe y,abazungu baba bashaka gutesha abantu igihe ngo bagire ubwoba be kureba amabi bakorera abanyantege nke.

  • Ni bajye batubesha gusa, none se ko batwifatiye , bazi neza ko ubwo bushobozi bwo kubi observa ntabwo tufite, ubwo nyine barasha ama cash!!

  • Icyonzi ni kimwe nuko Imana iriho kdi izi abayo,icyingenzi n’ukugyendana n’Imana gusa, ibindi Imana irabizi kuturusha.n’ubundi umuntu nta zarama iteka, nahanyagasani.

  • Muvuze ukuri, nari ngiye kwemera iby’abariya batubesha none nsabye imbabazi pe Imana yanjye imbabarire. Kumva amabwire y’abazungu. byaba ukuri byaba atari ukuri ni ukudutesha umwanya Imana niyo izi ejo hazaza.

  • ibyo bigoryi ngo n abazungu harya ntibyavukiye amezi icyenda?Nanjye maze kuvumbura ko hari indwara izibasira abazungu(abafite uruhu rwera bose kuri iyi si muri 2017)

  • ariko se aba bazungu,ni ukurengwa cg?bazi uko gahunda zi IMANA zikorwa,niyo yahanze byose kandi ninayo ibingenzura ibyo bindi baba barimo ni ibiki,ko se bakibonye ubu kuki mbere batigeze bakibona,iyo nzira cyinyuramo se bayihagarika bate hariyo bakigeneye,ni ukwitondera aba bera kabisa.

  • Ariko abazungu barwaye he di? ese igihe bahereye ko batari bavumbura umuti utuma badapfa? ibyo bijye bibabera isomo ko IMANA ARI IMANA

  • biteye ubwoba

  • reka reka!!! bashake abandi babibwira batari abanyafurika kuko twe twizera imana we!!!?

Comments are closed.

en_USEnglish