Digiqole ad

Barack Obama yabeshye ibijyanye n’amavuko ye – Police officer Joe

Ibyangombwa by’amavuko bya president wa America Barack Obama byaba ari ibihimbano nkuko byemejwe na Joe Arpaio umupolisi w’inzobere mu guperereza muri Leta ya Arizona.

President Obama wa USA/photo internet
President Obama wa USA/photo internet

Sheriff Joe Arpaio umwe mu bazwi cyane mu bucukumbuzi mu gipolisi cya America, yatangaje ibyavuye mu iperereza amazemo amezi menshi ku mpapuro z’amavuko za Obama.

Atangaza ibyavuye mu bushakashatsi bwe, Joe Arpaio, 79, yemeje ko ubushakashatsi bushingiye ku ikoranabuhanga bwerekana ko ibyangombwa by’amavuko (birth certificate) bya Obama bikemangwa cyane kuba ari umwimerere.

Nshingiye ku bimenyetso byagaragajwe n’ubushakashatsi twakoze, sinakwemeza ko ibiranga amavuko ya Obama ari umwimerere” byatangajwe na Joe Arpaio kuri Associated Press dukesha iyi nkuru.

Abapererezi banjye bemeje ko biriya byangombwa byacuzwe hakoreshejwe ikoranabuhanga, ntibikoze mu rupapuro rwemewe nkuko White House yo yabyemeje” Joe Arpaio.

Muri Mata 2011, nyuma y’impuha zivuga ko Obama atavutse nk’umunyamerika, ibiro bye bya White House byasohoye inzandiko z’amavuko (Birth Certificate) zerekanaga ko Obama ari umunyamerika wavukiye muri leta ya Hawaii. Kuva ubwo Arpaio n’ikipe ye batangiye ubushakashatsi.

Bibaye impamo ko zari impimbano, byaba bivuze ko Obama, ufite se w’umunya Kenya, atagombaga kwemererwa kwiyamamariza kuyobora USA.

Iyi "Birth Certificate" yasohowe na White House irakemangwa ko ari impimbano
Iyi "Birth Certificate" yasohowe na White House irakemangwa ko ari impimbano

Mu bushakashatsi harebwe ruriya rwandiko rw’amavuko rwa Obama, barugereranya nurusanzwe rw’umwimerere babona itandukaniro rinini.

Ku rundi ruhande ariko, bamwe bemeza ko iki kibazo cy’amavuko ya Obama, uriya mu polisi uzwi cyane muri America yaba akizamuye mu rwego rwo kugirango abantu bagihugireho bibagirwe ibindi birebana n’amategeko bibuza President Obama kwiyamamariza indi mandat.

Uyu mu polisi yabihakaniye abanyamakuru avuga ko atari inyuma ya Barack Obama, ahubwo ari gukora akazi ke gusa.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • birabareba bose.

    • Ndakwemeye mwene Data birabareba rwose rekadukore urwatubyaye rutere imbere rube paradizo, hanyuma muri Vision 2020-2020 H.E azabatumire bazaze barebe urwanda rwa bene Kanyarwanda.

  • Yatorwa ata torwa ntacyo yarushije abamubanjirije nangwa na bush ahubwo we ntiyishe Kadhafi.

  • ah!!birashoboka kuko obama ni umukoboyi!!

  • yewana mumureke yaba yarabigishije nyine!
    nabwo bwaba ari ubshoboZi bumwemerera kuyobora peeeeee!

  • mwana niba atarishe Gaddafi ariko yishe Saddam Hussein kd niba ari nabyo yaba yarabigishije nyine si umukoboyi se.

  • niba aribyo bamureke ni umgabo

  • yarabemeje.

  • Ashyigikiye Israel , ibyo bivuze ko ntawamukoraho.

  • ABANTU TUVA KURE KABIS UTABESHYE AKXANTU WAKABONA GUTE SE RA BURIYA RWOSE NAWE YARI UMU TAFF

  • arakina yarabemeje nyine yewe kw’isi byose birashoboka ndabikunze hahahahaaaaaaaaa yuhuuuuuuuuuuu!!!!!!! it ‘ s funny

  • Sinemeza ko Obama yaba yarabeshye bikaba bitaramenyekanye kare, ahubwo nibaza ko ari propaganda itangiye kugira ngo bamwicire itora. Bibaye ari byo ariko byaba bibabaje, ari kuri we ari no ku bamushyigikiye. Birantangaje kubona abantu bose ko kuri uru rubuga basamira hejuru iyi nkuru bagahita bemeza ko Obama yabeshye kandi bakabishyigikira. Binyeretse ibintu bibiri: Abanyarwanda turacyafite ikibazo cyo gushishoza, hanyuma kandi nta bunyangamugayo na mba budusigayemo. Ikinyoma ni kibi aho kiva kikagera, kabone n’iyo cyaba gikozwe n’umuntu dukunda. Gushyigikira umubeshyi ni kimwe no gushyigikira umujura, bishyira gushyigikira umwicanyi. Ibi ni byo bidukozeho iwacu, nta kirazira ikibaho, upfa kugera ku cyo wifuza ahasigaye inzira wakoresheje ntawe uzireba, kabone n’iyo waba wanyuze hejuru y’imirambo. Upfa gutwara imodoka nziza, ukubaka inzu nziza, bagukomera amashyi n’ubwo waba uri umujura kabombo. MURABABAJE!!!

  • ntawe utawuteka ariko Obama yabigenje ntawamugaya kuko ntawe bwira adacumuye njye namuha peace ‘ cause he is a man and ilove him thnx

  • Nikakagambane ka Bazungu, but Buryarwose iyisi ntaho Bitaba. iyo Certificate ni indwogo se?

  • ariko mwebwe murishinga abyabazungu,mubareke sha bazi ibyo barimo,mwebwe murabona Obama yaba ari umu nyakenya bikageza ikigihe,sha mwicecekere abazungu ntimubazi murababarirwa

  • YARABEMEJE.

  • IYO NI POLITIQUE NTACYO TWAKONGERAHO,KUKI SE BABA BATAMUBESHYERA?

Comments are closed.

en_USEnglish