Digiqole ad

Sarkozy na Hollande bahanganye ari ababyaara

Umuhanga mu ruhererekane rw’imiryango w’umufaransa yongeye gushimangira ko Nicolas Sarkozy na mukeba we François Hollande ari ababyaara, abihereye ku musekuru wabo umwe wo mu kinyejana cya 17.

Sarkozy na Hollande bahanganiye kuyobora Ubufaransa/Photoshopped
Sarkozy na Hollande bahanganiye kuyobora Ubufaransa/Photoshopped

Uyu muhanga witwa Jean-Louis Beaucarnot yakurikiranye ibisekuru bya bariya bagabo bahanganiye kuyobora Ubufaransa asanga bakomoka ku musekuru umwe witwaga Claude Labully-Berty.

Labully-Berty uyu, yari umuhinzi mworozi wo mu misozi ya Alpes mu Ubufaransa. Uriya muhanga avuga ko Sarkozy akomoka ku muhungu wa Labully-Berty witwaga Pierre, naho Holladen agakomoka ku wundi muhungu wa Labully-Berty witwaga Claude.

Umwaka ushize, uriya muhanga yari yatangaje ko, bariya bagabo nabwo bari bahanganye muri politiki ba nyirakuru babo bombi babaye mu mujyi wa Lyon bafite abasekuru babo bava mu misozi ya Alpes.

Aba bagabbo bombi, Sarkozy na Hollande ntawuragira icyo atangaza kuri aya masano bafitanye.

Bombi bakaba bazahatanira kuyobora Ubufaransa muri Mata uyu mwaka.

Mu musozi ya Alpes, ubuturo bw'abasekuru babo
Mu musozi ya Alpes, ubuturo bw'abasekuru babo

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

en_USEnglish