Guteza imbere abahinzi bato ni kimwe mu byibanze byagarutsweho na President Kagame mu nama y’umuryango mpuzamahanga wo guteza imbere ubuhinzi IFAD, yaberaga i Roma mu mpera za Gashyantare uyu mwaka.
Nubwo Leta yafashe gahunda yo guteza imbere abahinzi bato, kuko aribo batunze imiryango myinshi y’abanyarwanda nkuko byatangajwe na President Kagame, umuhinzi niwe ufata iya mbere mu kwiteza imbere.
Iyi nkuru mu mafoto, iragaragaza uburyo Epiphanie Mukamusoni nyuma yo kubona inka muri gahunda ya ‘Gira Inka’, gufashwa mu bujyanama na ARDI ifasha abahinzi. Ubu umusaruro we wavuye ku gushaka kwihaza gusa, ageze ku gusagurira isoko.
Nubwo intambwe yatewe na Epiphanie Mukamusoni bigaragara ko atari nini cyane, kuri we kwihaza no gusagurira amasoko, ngo ni intangiriro yo kugera kuri byinshi. Avuga ko yifuza kuvugurura inzu ye, guhinga umuceri ku buryo bugezweho no kurihira amashuri kugeza muri Kaminuza umwuzukuru we Clement Nsengiyumva, ubu ufite imyaka icyenda.
Abanyarwanda bakomeje kugenda biteza imbere, banihaza mu biribwa! Babifashijwemo na ministere y’ubuhinzi na leta y’uRwanda, bageze ku ntambwe ishimishije yo guhashya ubukene.
coffi says:
03/02/2012 at 12:45
Gusa mu Migi nta mugisha ihari ahubwo tujye mu byaro
Ingabire-Ubazineza says:
03/02/2012 at 15:10
Magnificat * Magnificat * Magnificat.
Hariya I Mbazi, Huye, Rugogwe, Kiruhura, Rubona n’ahandi n’ahandi, ni iwacu kw’ivuko. Ndahazi sawa sawa. Iyi nkuru rero inteye ubwuzu burenze…..
GIRA INKA MUNYARWANDA = FOR POOR MEASURE. Ejo bundi Minisitiri James MUSONI yari i Kiruhura yerekana “Ikayi y’umuryango”. Mbega amafoto meza, dore ubuyobozi bwiza peeeee….Mu by’ukuri rero “IMIHIGO” ndetse na “VISION” Abaturage baba bayifite mu bwonko no k’umutima wabo. Ngaho na mwe nimwirebere biriya byifuzo bya MUKAMUSONI. None se biriya si imihigo nyakuri, imihigo ya hafi na kure h’ejo hazaza. ABATURAGE bakeneye gusa ku twebwe twese ABIZE tubaba hafi, maze tukabaherekeza, tukabagira inama umunsi k’uwundi, intambwe ku yindi, buhoro buhoro…..
Ingabire we! Rwose nza kenshi kuri uru rubuga, nsoma inkuru zaho. Ariko iyo mbonye igitekerezo cyawe ngisoma nihuse kuko unsubiza intege mu mitekerereze ku gihugu cyanjye nkumva ko byose bishoboka.
Ni koko uru ni urugero rwiza rw’aho u Rwanda rugana. Abize nidushyire ubwenge bwacu mu bikorwa cyera byitwaga ko atari iby’abafashe ikaramu. Nk’uyu mukecuru hagize umuba bugufi wize neza Ubuhinzi akamufasha kuzamura ubuhinzi bwe, uriya mwuzukuru we NSENGIYUMVA yazakura akaba nkaba Rubangura mba mbaroga.
Mana yacu ukomeze uduhe abayobozi beza bibuka ababyeyi b’abanyarwanda baba mu cyaro bakabahora hafi babatera inkunga mu bitekerezo no mu bikorwa,urabona ukuntu uriya mubyeyi yishimiye imibereho ye wa? nakomeze atere imbere Imana imuhe imuhe umugisha mu majya n’amaza. Aranshimishije.
Nshime says:
03/05/2012 at 09:02
ngushimiye ko warangije uvuga ko nubwo atateye intambwe cyane ariko ari mu nzira. ni byo rwose, ntago abanyarda dushaka kugaruukira haruya gusa, wapi turashaka gukomeza. kdi nubwo ntabitangaza uriya mukecuru yari yageraho ariko mwibuke ko mu gihugu cyacu haarimo banyakujya benshi cyane, batabona nibyo barya usibye kuba bajyane nibura 5kg ku isoko. mureke reo dukure amaboko mu mufuka twubake igihugu cyacu kdi tuzabishobora. amatiku, inzangano, ubudode, na munyangire, tubirandure mu gihugu cyacu!
Ingabire-Ubazineza says:
03/05/2012 at 11:41
@ Muvunankiko
such a positive feedback feels good. Yes it means real encouragement for me to go ahead. Thank you very much…..
Muvunankiko rero, kuko ukurikira inyandiko zanjye uzi neza ko ndi umuntu ukuze. Ariko humura si mu myaka y’ubuzima gusa. Kimwe n’abenshi mu rungano rwanjye nabonye amahano, nararushye. Ariko kandi nagize umugisha, amahirwe arenze kamere….
Ni ngombwa rero ko ntanga UMUGANDA wo kubaka urwatubyaye, ni ngombwa ko nserukira umuryango-nyarwanda aho ndi hose. Mu rwego rwanjye no mu bushobozi bwanjye. Kandi nyine ntabwo ari jyewe jyenyine, nzi abavandimwe bemeye umuruho, bemeye imihigo kuva kera, mbese bitanga kundusha….
“Komera cyane Imana ibane nawe…….”.
Well, for sure, our mother tongue is beautiful. Simply put, some words are full of tenderness. Absolutely. It is a benediction to belong to such a culture….
0 Comment
Abanyarwanda bakomeje kugenda biteza imbere, banihaza mu biribwa! Babifashijwemo na ministere y’ubuhinzi na leta y’uRwanda, bageze ku ntambwe ishimishije yo guhashya ubukene.
Gusa mu Migi nta mugisha ihari ahubwo tujye mu byaro
Magnificat * Magnificat * Magnificat.
Hariya I Mbazi, Huye, Rugogwe, Kiruhura, Rubona n’ahandi n’ahandi, ni iwacu kw’ivuko. Ndahazi sawa sawa. Iyi nkuru rero inteye ubwuzu burenze…..
GIRA INKA MUNYARWANDA = FOR POOR MEASURE. Ejo bundi Minisitiri James MUSONI yari i Kiruhura yerekana “Ikayi y’umuryango”. Mbega amafoto meza, dore ubuyobozi bwiza peeeee….Mu by’ukuri rero “IMIHIGO” ndetse na “VISION” Abaturage baba bayifite mu bwonko no k’umutima wabo. Ngaho na mwe nimwirebere biriya byifuzo bya MUKAMUSONI. None se biriya si imihigo nyakuri, imihigo ya hafi na kure h’ejo hazaza. ABATURAGE bakeneye gusa ku twebwe twese ABIZE tubaba hafi, maze tukabaherekeza, tukabagira inama umunsi k’uwundi, intambwe ku yindi, buhoro buhoro…..
Ndangije nizeza buri wese usoma ibyo nanditse, kumenya ko ntavugira kuvuga gusa. Na njye ndahatana ngerageza gutanga umusanzu wanjye mw’iterambere ry’icyaro….
Murakoze mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza.
Ingabire we! Rwose nza kenshi kuri uru rubuga, nsoma inkuru zaho. Ariko iyo mbonye igitekerezo cyawe ngisoma nihuse kuko unsubiza intege mu mitekerereze ku gihugu cyanjye nkumva ko byose bishoboka.
Ni koko uru ni urugero rwiza rw’aho u Rwanda rugana. Abize nidushyire ubwenge bwacu mu bikorwa cyera byitwaga ko atari iby’abafashe ikaramu. Nk’uyu mukecuru hagize umuba bugufi wize neza Ubuhinzi akamufasha kuzamura ubuhinzi bwe, uriya mwuzukuru we NSENGIYUMVA yazakura akaba nkaba Rubangura mba mbaroga.
Ingabire rero ntabwo wandika kuko ukunda yenda kwandika, ahubwo ibyo wandika biranyubaka rwose.
Komera cyane Imana ibane nawe, ibane n’abasura uru rubuga, ibana n’abanyarwanda dore ko n’ubundi ngo irara mu rw’imisozi igihumbi.
Ndashimira uyu mudamu wagerageje kwiteza imbere, nakomereze aho. Ariko aho hantu hari icyuma cyo gusya ndetse n’icyuma ubwocyo ntabwo bijyanye n’igihe! Burya abanyafrika tugenda dupfiramo imbere tutabizi!
Mana yacu ukomeze uduhe abayobozi beza bibuka ababyeyi b’abanyarwanda baba mu cyaro bakabahora hafi babatera inkunga mu bitekerezo no mu bikorwa,urabona ukuntu uriya mubyeyi yishimiye imibereho ye wa? nakomeze atere imbere Imana imuhe imuhe umugisha mu majya n’amaza. Aranshimishije.
ngushimiye ko warangije uvuga ko nubwo atateye intambwe cyane ariko ari mu nzira. ni byo rwose, ntago abanyarda dushaka kugaruukira haruya gusa, wapi turashaka gukomeza. kdi nubwo ntabitangaza uriya mukecuru yari yageraho ariko mwibuke ko mu gihugu cyacu haarimo banyakujya benshi cyane, batabona nibyo barya usibye kuba bajyane nibura 5kg ku isoko. mureke reo dukure amaboko mu mufuka twubake igihugu cyacu kdi tuzabishobora. amatiku, inzangano, ubudode, na munyangire, tubirandure mu gihugu cyacu!
@ Muvunankiko
such a positive feedback feels good. Yes it means real encouragement for me to go ahead. Thank you very much…..
Muvunankiko rero, kuko ukurikira inyandiko zanjye uzi neza ko ndi umuntu ukuze. Ariko humura si mu myaka y’ubuzima gusa. Kimwe n’abenshi mu rungano rwanjye nabonye amahano, nararushye. Ariko kandi nagize umugisha, amahirwe arenze kamere….
Ni ngombwa rero ko ntanga UMUGANDA wo kubaka urwatubyaye, ni ngombwa ko nserukira umuryango-nyarwanda aho ndi hose. Mu rwego rwanjye no mu bushobozi bwanjye. Kandi nyine ntabwo ari jyewe jyenyine, nzi abavandimwe bemeye umuruho, bemeye imihigo kuva kera, mbese bitanga kundusha….
“Komera cyane Imana ibane nawe…….”.
Well, for sure, our mother tongue is beautiful. Simply put, some words are full of tenderness. Absolutely. It is a benediction to belong to such a culture….
Uwanyu Ingabire-Ubazineza
Comments are closed.