Month: <span>November 2011</span>

Inka si iy’amata n’akaboga gusa bamwe irabaha amashanyarazi

Ni ibisanzwe ko inka ntakizivaho gipfa ubusa, zikamwa amata, amase agatanga ifunmbire, impu zigakorwamo imyenda, ibinono bigakorwamo ibifungo (ibipesu), inyama ubwo zariwe, amahembe nayo ubu akorwamo ibyo bipesu nubwo kera bayabikagamo ifaranga. Ubu nyuma y’iyi mimaro myinshi y’Inka, abinkwakuzi bo mu byaro iranabacanira amashanyarazi, ikanabatekera badakoresheje inkwi, bakoresheje Biogaz itangwa n’amase n’amaganga by’inka. Abatunze inka […]Irambuye

Ku mwaro w’ikiyaga cya Kidogo hatoraguwe ibice by’umubiri w’umuntu

Kuri uyu wa kane ahagana ku saa tanu n’igice,  ku nkengero z’ikiyaga cya Kidogo giherereye mu karere ka Bugesera Umurenge wa Rilima Akagali ka Kimaranzara hatahuwe ibice by’umubiri w’umugabo. Uyu ni umubiri wa nyakwigendera wakuwe mu kiyaga cya Kidogo Ibi bikaba byageze ku itangazamkuru ubwo abanyamakuru bajyaga kureba uburyo ibiti biterwa by’itabwaho, bakaba bari mu […]Irambuye

Hatowe itegeko rishyiraho Ibitaro bya Gisirikare n’ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa kane, tariki ya 24 Ugushyingo 2011, yatoye amategeko abiri ashyiraho kandi akagena inshingano, imiterere n’imikorere y’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe (KMH) hamwe n’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku ndwara  (MMI).  Itegeko rya MMI  riravugurura irindi ryari risanzwe rigenga icyo kigo kugirango ibyari birikubiyemo bihuzwe n’ibivugwa mu Itegeko Ngenga rishyiraho […]Irambuye

Ukwiriye kwibera mu Mana kuko niho harusha ahandi hose kuryoha

“Igihugu cyose kiri imbere yawe kugira ngo uture aharusha ahandi ubwiza” (Itangiriro 47:6)   Birashoboka ko umuntu atura muri Egiputa kandi ari Umuheburayo; turi mu isi ariko ntituri ab’ isi. “Twebweho iwacu ni mu ijuru” (Abafiripi 3:20). Kandi ushobora kuhatura ukagumya kuba Umuheburayo kuko abera bo mu isi nizo mfura Imana yishimira (Zaburi 16:3), kuba […]Irambuye

Abantu batanu bafite uburwayi buteye kwibaza

Abanyarwanda baravuga ngo umubiri ubyara udahatse, hari indwara zimwe na zimwe ziba zaravumbuwe n’abahanga mu by’ubuvuzi ndetse banazishakira umuti, ariko hari indwara zitera kwibaza byinshi cyane kubera uko ziba ziteye cyangwa se zifata. Twabakusangirije indwara zarwawe n’abantu batanu zibajinjweho byinshi nkuko tubikesha urubuga oddee.com. Umugore wagiraga ubushake bw’imibonano mpuzabitsina inshuro 200 ku munsi Uyu mugore witwa […]Irambuye

Inzovu iconga ruhago mu Ubuhinde

Iyi nzovu yitwa Maya, imaze kumenyera cyane gukina umupira w’amaguru, nubwo iwukinisha umutonzi n’amaguru byose. Kugeza ubu, iyi nzovu y’imyaka 40, ngo isigaye inakunda gukina ruhago cyane, nibura buri mugoroba ubwo abakora mu kigo kirengera inyamaswa ahitwa Agra, baba bagiye gutera agapira, iyo bayisize, ntabwo bakira uburakari bwayo. Umwe mu bakozi bicyo kigo yatangaje ko […]Irambuye

Insigamigani : Yigize syoli

Uyu mugani baca ngo: “Yigize syoli”, bawuca iyo babonye umuntu wese wigize umushirasoni kabuhariwe, akaba ikinani muri byose; ni bwo bagira, bati: “Uno mwana cyangwa uno muntu yigize syoli!” Byakomotse kuri Syoli w’i Nyagahanga (Byumba); ahagana mu mwaka w’i 1600. Syoli yabyirukiye ku Cyuru (Byumba), ku ngoma ya Mutara Semugeshi; abyiruka akunda umuhigo, aba umuhigi […]Irambuye

Jehovah Jireh choir CEP/ULK Soir mu gitaramo mu mujyi wa

Mu rugamba rukaze rwo kuvuga ubutumwa  bwiza bwa Yesu Kristo ifite haba mu gihugu i mbere ndetse no hanze yacyo, ibi bikaba bigaragarira mu ngendo imaze kugirira hirya no hino mu gihugu, aho benshi bishimiye ubutumwa bwiza ifite, ubu noneho Jehovah Jireh Choir irataramira mu mujyi wa Kigali ,mu Nyakabanda-Kimisagara ya kabiri (2) tariki 27/11/2011. […]Irambuye

U Rwanda rwitwaye neza mu mikino ya Kass Marathon mu

Abanyarwanda bazajya kwitoreza muri  ITEN Training center mu mujyi wa Eldoret muri Kenya, ahantu hazwi kuba ahambere muri Afurika mu bijyanye no kuzamura abakinnyi basiganwa ku maguru barimo kwitwara neza cyane. U Rwanda rwitwaye neza mu mikino ya  Kass Marathon kuri iki cyumweru taliki 21 Ugushyingo 2011. Iyi marathon yari ibaye ku nshuro ya 5, […]Irambuye

Impamvu zishobora gutera umubyeyi kubyara mbere y’uko igihe kigera (preterm

Kubyara igihe cy’ukuri kitaragera babivuga iyo byabaye mbere y’ibyumweru 37 kuva aho umugore cyangwa umukobwa aherukira mu mihango, ibi biba ku bagore byibura hagati ya 5-10% by’abagore batwite ndetse binatera impfu z’abana bakivuka zingana na 75%. Ni bande bafite ibyago byo kubyara igihe kitaragera? Kuba warigeze kubyara igihe kitaragera Imyaka umubyeyi afite igihe cyo gutwita […]Irambuye

en_USEnglish