Digiqole ad

Ku mwaro w’ikiyaga cya Kidogo hatoraguwe ibice by’umubiri w’umuntu

Kuri uyu wa kane ahagana ku saa tanu n’igice,  ku nkengero z’ikiyaga cya Kidogo giherereye mu karere ka Bugesera Umurenge wa Rilima Akagali ka Kimaranzara hatahuwe ibice by’umubiri w’umugabo.

Uyu ni umubiri wa nyakwigendera wakuwe mu kiyaga cya Kidogo
Uyu ni umubiri wa nyakwigendera wakuwe mu kiyaga cya Kidogo

Ibi bikaba byageze ku itangazamkuru ubwo abanyamakuru bajyaga kureba uburyo ibiti biterwa by’itabwaho, bakaba bari mu butumwa bw’akazi boherejwemo n’umuryango utegamiye kuri Leta ARECO Rwanda nziza.

Nkuko umwe mu bakora umurimo w’uburobyi mu kiyaga cya Kidogo  Nyandwi J. Damascene avuga ko yabonye bimwe mu bice by’uwo umurambo ku nkombe z’icyo kiyaga, aho bwa mbere yabonye ibice by’umubiri ( igice cy’ukuguru) nyuma akaza kubona ikindi gice hirya aho ingona zasaga nizirwanira.

Si ubwa mbere ikibazo nk’iki kibaye mu biyaga byo mu Karere ka Bugesera kuko no mu kiyaga cya Gashanga na Rumira, ingona zimaze kwivugana abantu bagera kuri batandatu kuva  Genocide irangiye.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru ryari riri aho ingona zataye ibyo bice imusozi,  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, Gaspard Gasirabo yatangaje ko kugeza ubu bataramenya nyakwigendera, ariko bakaba bakeka ko kubera itangazo ryari rimaze iminsi ritambuka bakeka ko ari uwo muntu, wabarizwaga mu karere ka Bugesera mu murenge wa Gashora.

Ku bakurikiraniye hafi amakuru y’ubuzima bw’uwo ukekwa ko ariwe ingona zivuganye bavuga ko yakundaga kujya ku kiyaga kubera kurengwa n’ibibazo bigatuma asa n’uwigunze, uyu uvugwa akaba ari uwitwa Jean de Dieu Manishimwe

Ku baturage twaganiriye nabo bari aho imbere y’ibice by’umubiri ingona zashyize imusozi bakaba basaba  Leta ko yabarengera nkuko  irengera ibindi binyabuzima.

Inkengero z'ikiyaga cya Kidogo kivugwamo ingona nyinshi
Inkengero z'ikiyaga cya Kidogo kivugwamo ingona nyinshi

Jean Elysée Byiringiro

28 Comments

  • none kombona imirambo isa nuyumuzungu yaba ari umuzungu cyagwa ni ifoto? ohhooo gusa abantu bamenye aho batuye habaye hari izo nyamaswa bagomab kuhamenya ntibahan´gire nkahantu hari umutekano

  • Ariko nawe Rukundu ntukabaze ubusa.. nonese uyobewe ko ururambo utawe mumazi ukamaramo igihe kirekire uhindura ibara ukeruruka? niba utali umwana uri injiji.

  • oh imana imwakire mu bayo disi!

  • Birababaje kubona Leta ntacyo ikora ngo hakorwe opération yo guhiga zino nyagwa! bazikure ku isi!

    • ngoga ntukabe gurtyo ntago bagomba kuzica kuko ziracyenewe cyane rwose ahubwo abaturage bage babyibustwa ko ati nkazi naho amakuru yo avuga ko nyakwigendera uwo ashobora kuba yarafite uburwayi mumutwe kuko bose barabizi ko muri kidogo habamo ingona

  • Nikibazo izo Ngona bazishakire umuti wazica bawusukemo kuko nizimara kororoka zizajya zirara mubantu zibasanze iwabo mungo.

  • birababaje cyane izo nyamanswa zigomba gushakirwa umuti,kuko zatumaraho da!!!

  • Reka sha ingona ntago zasanga abantu mu ngo urakabije!!!!!!!Naho ubundi umuti w’ikibazo ntago ari ukwica ingona ziri mu mazi kuko ari ibinyabuzima kandi binafite inyungu mu mibereho yacu ya buri munsi!!Ahubwo abantu najye bitondera kujya ku nkengero zibyo biyaga bibamo ingona!!Ikindi ntiwamenya niba uwo musore arizo zamusagariye cg niba yari yiyahuye!!!!

  • PAPIASI!
    wintuka hubwo nsonanurira kuko sinari mbizi ko yamazemo iminsi myishi, naho kuba injiji ntabwo ariko kunsobanurira, injijiii??????? bibi gutukana kuri UM– USEKE.COM

    • ariko papiyasi kombona arikibazo! mwadufashije mukamushaka kombona afite intekerezo mbi hirya nohino, kandi ubu ejo muza vuga ngo nawe arabacitse aha!!

      • Niko se Habamungu we, banshake maze nibambona bigende bite? nanjye banjungunye mungona se? ese ubundi baba bamporiki? Harya ngo mfite intekerezo mbi? ngo utazi ubwenge ashima ubwe koko.. ngo urucira mukaso… ibindi wiyuzurize

    • Niko se Rukundo we, ninde wakubwiiyeko ubujiji ari igitutsi?.. ntabivuga ko uri injiji? ubuse bose ntibabyiboneye. utsinzwe utaburanye rero. Nonjyere ngukosore, kukwita injiji si ukugutuka, kuko twese tuvuka turi injiji, tugakura duharanira kujijuka. nicyo amashuli aberaho, ayo ufite sinyazi gusa biraboneka mubitekerezo byawe ko ubura akantu. Jijuka rero.

  • Twihanganishije umuryango wanyakwigendera

  • mutubabarire amafoto nkaya ateyubwoba nimukayatwereke

    • Ngo ayo mafoto ateye ubwoba, ugereranyije nayo muri 1994 se wavuga iki? Kuki mutameneyera ariko ngo mutsinde agahinda? Niyo mpamvu ihahamuka ritajya rishira, mujye mwibuka buri munsi ntimukibuke mu kwa kane gusa. Mutege amatwi indirimbo z’icyunamo buri munsi murebe film zibyabaye. Ukwa kane kuzajya kujya kugera nta kibazo kuko muba musanzwe mwibuka!

      • ???????????????

  • Mbega ibintu bibabaje,

    nyakwigendera uwo agende amahoro kandi Imana imwakire mu bayo….

    Jyewe nzirikanye iyi nyamdiko kimwe n’ubumeyi batwigishije mw’ishuri, ndasanga iki kibazo gifite impande nyinshi. Kwica ingona ntabwo ari umuti nyakuri. Umuntu yatangira ahasyhira ibyapa….

    Ikindi kandi ndibaza igituma ingona zororotse cyane zikabura amafi ahagije yo kurya…

    Impuguke zari zikwiye gushishoza, maze byaba ngombwa, umubare wazo ukaringanizwa…

    Kandi ndasanga byaba ngombwa gushyiraho abantu barinda ikiyaga, abantu bagenzura iteka ibinyabuzima bikibamwo…

    Niko mbibona, umunyarubuga ufite icyo yanyunganira ndamusabye akimbwire…

    Merci beaucoup d’avance.

  • gusa imana imwakire ese ubundi zimarira iki. ubukungu bwigihugu nkaho bari bakwiriye kuzihashya wenda hagasigara aho zinjiza amafranga

  • ubugizi bwa nabi burakabije nah’inzego z’umtekano ariko namwe mujye mwerekana amafoto adateye ubwoba.

  • Imana imuhe iruhuko ridashira kandi imwakire mubayo

  • GUSA NDABONA URUHU RWUWO MURAMBO NKABONA NKAHO ATARI UMWIRABURA

  • MWAZAZUBAKIYE URUKUTA NKUKO BAGIZE INGAGI

  • NibaIngona ali Inyamaswa twakeneracyane kuzororakugirango zidacika jyewe mbona zakubakirwa Icyuzi cyazo kizwi naho amazi akorerwamo ibindibikorwa zikavanwamo burundu

  • ewana uzi gufotora pe,ntabwo uzazwe, n’amakuru yawe aratomoye,ariko ibyo wabwiwe byabaye bicye kandi burya abahaturiye bari kuyaguha.

  • PAPIYASI?NJYE SINAVUGAMENSHI WE WANJIJUKIWE IBANIRE , AYO NIZE ANYEMERERA KUTAVUGA UBUSA KURUBUGA NKOSORA IBIDAKOSHEJE, NIYEMERERA AHO GUTANGIRA IBITEKEREZO, ABASOMYE NI BESHI CYANE ARIKO KUKO WOWE ARI WOWE NJINJI WIHUTIYE GUKOSORA UTAGUSABYE UBUKOSOZI, NUBWO TUTAZIRANYE DUHUYE TUKAMENYANA NAGUSABA KWIYUBAHA.

  • we PAPIYASI??ibitekerezo byawe twabigaye cyane ntacyubaka kirimo mugihe RUKUNDO we yavuze uko abyumba cyagwa abibona ntibisobanuye kuvuga utwo tugambo twawe twudupfu uvuga ubusa una niyemera utazi nuwo wiyemeraho uri imvuzi yubusa kabisa, nakwinda joriji baneteeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • abantu nkaba PAPPYASI ntibakenewe hano kurubuga rwacu kuko ntagitekerezo usibye ubupfura buke batanga gutangira kubaza amashuri abandi bize sibyo UM– USEKE.COM YSBEREYEHO UBIMENYE UBISUBIRE NTUZONGERE GUTUKANA AKAKAGENI, URI UWO KUMUHANDA

  • Ariko birababaje kubona umuntu apfa azize ingona hakaba hari benshi basa n’abashyigikiye ko izo ngona zarekerwa aho. Twese tuzi neza ko izo nyamaswa zidufitiye akamaro, ariko ntibigomba kutwibagiza ububi bwazo, ntitugomba kandi kwibagirwa ko abakene baturiye kiriya kiyaga, bakenera amazi yako mu mirimo inyuranye, hakiyongeraho n’imirima yabo iba iri ku nkombe z’ayo mazi. Leta rero igoma gufata ingamba zirengera abaturage ku buryo bwihuse, igakoresha ibarura ry’izo ngona, zikajyanwa ahandi zizajya zitabwaho n’ababishinzwe. Ibi kandi ntibibuze polisi y’igihugu gukora iperereza ku mipfire y’uyu nyakwigendera, ndetse n’itangazamakuru ribikurikiranire hafi kuko uyu muntu ashobora no kuzira ibyo abandi bazira……. Abwirwa benshi akumva beneyo

Comments are closed.

en_USEnglish